Biyemeje kurushaho gukorana mu guteza imbere kwiga binyuze mu mikino

Ibigo bigera kuri 20 ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 byahuriye hamwe mu mwiherero ugamije guteza imbere umuco wo gukina kugira ngo bafatanye kandi bakoreshe ubunararibonye bwa buri kigo, bageze ubutumwa kuri benshi bityo barusheho kumenyakanisha akamaro ko kwiga binyuze mu mikino.

Uyu mwiherero wateguwe n’ikigo cyitwa Purpose, uyoborwa na Kina Rwanda ifatanyije na UNICEF, VSO, ndetse na VVOB, ukaba wari ufite intego yo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa basanzwe bakora cyangwa bazakora ku mishinga igamije guteza imbere kwiga binyuze mu mikino.

Imiryango y’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Purpose, VSO, UNICEF, VVOB, Right to Play, Twiga Dukina, ZoraBots Africa Ltd, IEE, Imbuto Foundation, Girl Guides, Umuri Foundation, Wellspring Foundation, A partner in Education (APIE), PCCR, The Play Hub, Teach Rwanda, Agati Library, Amashami Initiative, LEGO Foundation ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), byarahuye hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo bufatika ibi bigo byafatanya mu gutanga ubutumwa bumwe bityo byorohere kugera ku ntego bahuriyeho yo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino.

Mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye binyuze muri iri huriro, aba bafatanyabikorwa biyemeje ko bagiye kurushaho kwegera abagenerwabikorwa babo mu buryo bunoze.

Malik Shaffy Lizinde uhagarariye Purpose, umwe mu miryango yateguye uyu mwiherero, yasobanuye ko iki gikorwa kije mu gihe k’ingenzi, ati: “Tuzi ko ubu hari imiryango myinshi ikora mu byo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino. Gusa ntabwo twagera kuri byinshi buri wese akomeje gukora ukwe. Hari byinshi twageraho dufatanyije. Uyu mwiherero rero icyo ugamije ni ugushimangira ubwo bufatanye.”

Ibi kandi byagarutsweho na Lieve Leroy uhagarariye VVOB avuga ko hari ibikorwa byinshi biri gukorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye bikaba ari yo mpamvu hakenewe ko barushaho kunga ubumwe mu gutanga ubwo butumwa kugira ngo bazane impinduka mu buryo burambye.

Ibigo byitabiriye uyu mwiherero kandi byavuze ku mpamvu babona iki gikorwa kiziye igihe. Alphonse Nshimiyimana wo muri Inspire, Educate and Empower (IEE) yavuze ko iyi ari intangiriro nziza yo kurushaho gukorana byimbitse, agira ati: “ uyu mwiherero watumye twemeranya ku butumwa tuzajya dutanga bikaba bizatuma ibikorwa byacu birushaho kugirana isano.”

Yonah Nyundo wo muri UNICEF na we yongeyeho ko ibi bizafasha mu mikoranire na Leta, ati: “UNICEF ikorana na Leta ku rwego rw’Igihugu haba mu gushyiraho amabwiriza ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje. Dufite ubushobozi bwo kuba twakoresha ingufu z’ubu bufatanye mu kurushaho gushyigikira ibikorwa Leta yimirije imbere.”

Mu gufatanya gutegura uyu mwiherero, Kina Rwanda, UNICEF, VSO na VVOB bemera ko iki gikorwa ari uburyo bwiza bwo kugira ngo ubutumwa rusange bahuriyeho bujye buhabwa ababyeyi ndetse n’ abandi bantu bita ku bana mu buryo bunoze. Ibi kandi bikazatuma bagera ku bantu benshi, bityo bakarushaho
kuzana impinduka nziza muri sosiyete y’u Rwanda binyuze mu mikino.

“Byari iby’agaciro guhura n’indi miryango ndetse n’ibigo bishyigikira gukina. Twese
dufite umusanzu ukomeye twatanga kandi dusenyeye umugozi umwe twarushaho kuzana impinduka nziza. Twe nka VSO binyuze mu mushinga wacu witwa Twigire Mu Mikino, twishimiye kuba mu muryango mugari uteza imbere kwiga binyuze mu mikino cyane cyane mu mashuri y’ikiburamwaka.” Uyu ni Sarah wavugaga ku musanzu wa VSO mu guteza imbere kwiga binyuze mu mikino.

Benjamin Karenzi uhagarariye Zorabots Africa Ltd yavuze ku buryo iki gikorwa cyafasha mu itangwa ry’amasomo ya siyansi (STEM), agira ati: “Icyo dushyira imbere ni ugufasha mu buryo amasomo ya STEM atangwa mu ishuri. Dutegura amahugurwa atandukanye y’ibijyanye n’ ikoranabuhanga mu by’amarobo (robotics), kandi nzishimira gufatanya n’abafatanyabikorwa bari hano kugira ngo amasomo ya STEM ajye atangwa mu buryo bushimishije kurushaho hifashishije uburyo bw’ imikino.”

Jimmy Mulisa washinze UMURI Foundation na we yavuze ku kamaro k’uyu mwiherero ku miryango ikorera ku rwego rw’ abaturage, ati: “Nk’ikigo gikorana n’abaturage, hari byinshi twakora kubera uyu mwiherero twigiyemo byinshi. Ubu na twe twakoresha ubutumwa bw’iri huriro, bityo tugatanga umusanzu wacu mu kuzana impinduka twese tugamije kugeraho.”

Basoza uyu mwiherero, abafatanyabikorwa bemeranyije ku murongo ngenderwaho ndetse n’ibikorwa bifatika biteganyijwe mu mezi 12 ari imbere. Ikindi kandi, abafatanyabikorwa bahuriye muri uyu mwiherero bunguranye ibitekerezo bitandukanye, byabaye intangiriro yo kugira ubutumwa rusange bazajya batanga kugira ngo birinde gukoresha imbaraga nyinshi bakora ikintu kimwe buri wese ukwe, ahubwo byorohe kurushaho kugira impinduka muri sosiyete. Abari aho kandi
bemeranyije ko uyu mwiherero wafasha mu buryo burambye.

François Bisengimana wo muri Right to Play yagize ati: “Uyu mwiherero uzadufasha kunga ubumwe mu bikorwa byacu ndetse n’ibyo duteganya, bikazafasha mu gutuma kwiga binyuze mu mikino birushaho gutera imbere n’ubwo umwe mu bafatanyabikorwa yaba atagifite ibikorwa bijyanye n’ iyi ngingo.”

Uyu mwiherero ni ikindi gikorwa kigamije kwagura ubukangurambaga bwo guteza imbere umuco wo gukina mu Rwanda. Umwaka ushize, Kina Rwanda yahuguye abakozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ku buryo bwo gutara amakuru agaragaza kwiga binyuze mu mikino kandi bakomeje no gushyigikira isakazwa ry’ izi nkuru binyuze mu biganiro byo ku ma radiyo na televisiyo, ikinamico yo kuri
radiyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka