
Babitangaje tariki ya 21 Ukwakira 2017, ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi zabo z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Abanyeshuri umunani ba mbere bemerewe mudasobwa izabafasha gutegura imishinga yabo bateganya gushyira hanze.
Manirarora Felcien, umwe muri bo avuga ko icyo biyemeje ari gukomeza kuzamura imyubakire mu Rwanda, bubaka inzu zigezweho bakarandura akajagari mu myubakire kuko ishuri arangije rifasha abaryigamo kubona ibikoresho bimenyerezaho umwuga w’ubwubatsi.
Umuyobozi wa ikigo cya St Joseph kiri i Nyamirambo Nyamirambo, Pierre Sebakiga avuga ibikoresha byo mu mashuri yigisha imyuga, usanga bihenze, akaba ariho ahera asaba Leta kubafasha kubona ibyo bikoresho.
Agira ti "Niyo mpamvu usanga abikorera benshi batinya gushinga amashuri nk’aya y’ubumenyingiro kuko usanga ahenze.”
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yashimye iryo shuri kubera umusaruro ritanga mu bijyanye n’ubwubatsi.
Akomeza avuga ko Minisiteri y’Uburezi iri gushaka uko ikibazo cy’ibikoresho mu mashuri y’imyuga cyakemuka, kugira ngo abasohoka muri aya mashuri babashe guhangana n’abandi bo hirya no hino.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|