Binubira kuba abana babo baroherejwe kwiga ku bigo bya kure

Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko ahanini abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta neza bahabwa ibigo batse, ubundi bakoherezwa ku bigo bibegereye, muri uyu mwaka habonetse ababyeyi benshi bibaza icyagendeweho mu gushyira abanyeshuri mu myanya.

Nko ku banyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza, ababyeyi bafite abana bagize amanota 30, ari yo ya mbere, wasangaga bari bizeye ko abana babo bazoherezwa ku bigo bihitiyemo, ariko bajya kureba bagasanga uretse kuba baroherejwe ku kigo batasabye, baranahawe ikiri kure cyane y’iwabo.

Rose Uwamariya w’i Gatsibo, twahuriye muri gare ya Huye mu gitondo, atashye, avuga ko yari yaraye ku ishuri yatangijeho umwana.

Yagize ati “Umwana wanjye yari yasabye ku ishuri ritwegereye, ariko ndebera aho bamwohereje. Naje nzanye amafaranga ahagije, ariko yashiriye mu matike, ku buryo narinze kuguzaguza kugira ngo mbone ay’ibikoresho byaburaga.”

Uyu mubyeyi ngo hamwe n’umwana we bategesheje amafaranga ibihumbi 17. Ati “Iyo baza kumuha ishuri rya hafi aya yonyine yari kuvamo ay’ibikoresho naje ntazi ko ari ngombwa narinze kuguzaguza.”

Ikimuhangayikishije kurusha, ni ukwibaza ukuntu ashyize umwana ku ishuri atazabasha kumusura, cyangwa ngo aze mu nama y’ababyeyi, kuko atabona amatike ahora amuzana.

Ati “Ndamutangije, ndatashye. Nzabona agaruka. Iby’imyigire ye byo sinzabasha kubikurikirana. Sinajya mpora naka icumbi ku ishuri naje kumureba.”

Hitimana bari kumwe, we yari yazanye umwana kwiga mu mwaka wa kane. Na we yari yaraye mu kigo yazanyemo umwana, kuko ngo n’ubwo bari bazindutse bageze i Kigali babura imodoka, ku buryo no kugira ngo babashe kurara i Huye barinze gutanga amafaranga ibihumbi bine y’itike, mu gihe mu bihe bisanzwe itike ari amafaranga 2560.

Yagize ati “Ko iwacu hari amashuri atari makeya, kuki bamuzanye i Huye, akaza kwiga n’ibyo atari yasabye? Uzi kuva mu bursasirazuba ukarenga Kigali ukazana umwana mu Majyepfo, na ho hafi y’i Burundi?”

Emmanuel Kayitare w’i Huye wumvise iby’uyu mubyeyi yagize ati “Mperutse gutakira umuntu ukorera mu Karere mubaza niba atamfasha mu guhindurira umwana wanjye ishuri, arambwira ati njyewe uwanjye bamwohereje i Kirehe! Ubwo kandi mu burasirazuba n’ubundi hari uwo mperutse kuvugana na we waho ambwira ko umwana we bamwohereje ku Nkombo!”

Ikigo gishinzwe ibizamini (NESA) giherutse guhamagarira abafite impamvu zumvikana kukigana kugira ngo ibibazo byabo bisuzumwe, gusa si ko ubusabe bw buri wese bwasubijwe hakurikijwe ibyifuzo byabo.

Camille Kanamugire ukuriye ishami rishinzwe ibizamini muri NESA, mu butumwa bugufi bwo kuri telefone, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko abanyeshuri bahawe imyanya hagendewe ku bintu bitatu. Icya mbere ngo ni amanota umunyeshuri yagize (uko yatsinze ibizamini), icya kabiri kikaba amashuri umunyeshuri yahisemo naho icya gatatu kiba imyanya ishuri rifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu ntago arisawa nonese nigute umwana yabonye 39 yarasabye kwiga accounting barangiza bakamuha MPG
Math:3
Physical:3
Geography:4 Kandi wareba amasomo yatsinze neza
Enterprenuer:5
English:6 ikindi warenzaho kubyo yifuzaga nibihe usibye gukora ibintu umuntu atasabye nikihe Basi bamuhindurire yiga accounting uwo mukobwa wagize ayomanota Ni Nyiramugisha Francine please mumufashe peee

Bizumuremyi Yves yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Wowe rwose urasekeje uti mumfashe! Babyeyi mwiyakire naho ibyo NESA ivuga yagendeyeho byo irabeshya ,bagendeye ku manota gute kandi hari ababonye 11/54 bakabaha ibigo bya boarding abafite 37/54 bakabishyira muri 12YBE aho baziga bataha iwabo!

John yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka