Bifuza ko abana batangirira kwiga Igifaransa mu wa mbere w’amashuri abanza

Ababyeyi basanga gutangira kwigisha abana bo mu mashuri abanza Igifaransa, byahera mu mwaka wa mbere, kuko aribwo byatanga umusaruro uzatuma barushaho kumenya no gukoresha neza urwo rurimi.

Ubusanzwe ururimi rw’Igifaransa rutangira kwigishwa mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mu gihe abo munsi yaho biga andi masomo arimo imibare, yose yigishwa mu rurimi rw’Icyongereza, ari rwo rukoreshwa mu nteganyanyigisho zikoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda.

Kuba Igifaransa ari ururimi mpuzamahanga kandi rukoreshwa n’ibihugu bitari bike, yaba ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo, niho ababyeyi bahera bavuga ko kurwigisha abana bato ari uguteganyiriza igihugu, bitewe n’umubano kigenda cyagura n’ibihugu bitandukanye birimo n’ibikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Umwe mu babyeyi witwa Juvenal Nzayisenga, avuga ko bitewe naho igihugu kirimo kugana, kwigisha abana bato igifaransa byarushaho kubafasha kwagura ubumenyi bwabo muri urwo rurimi.

Ati “Byafasha kwagura ubumenyi, bityo n’umuntu akaba yashobora kwibona ku yandi masoko, kuko nk’uyu munsi u Rwanda rurimo rurashaka amasoko hirya no hino mu bihugu bitandukanye, kandi siko byose bivuga Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza, hari n’ibivuga izindi ndimi harimo n’Igifaransa”.

Akomeza agira ati “Urumva ko abana batangiye kucyiga bakiri bato, ni ubundi buryo bwo kubaha amahirwe yo kugira ngo mu gihe bashoboye kurenga imbibi z’igihugu, byamworohera kujya ku yandi masoko akaba yabasha gukora akiteza imbere”.

Innocent Rukundo ati “Ubu abarimu b’ururimi rw’Igifaransa babaye bake, mbere hazaga abanyekongo ariyo Zaire ya cyera, birakenewe ko hongerwa abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa”.

Kuba hashize imyaka irenga icumi mu Rwanda hakoreshwa cyane ururimi rw’Icyongereza mu mashuri ugereranyije n’izindi zikoreshwa mu gihugu, byatumye umubare w’abantu bashobora gutanga ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa udakomeza kuba mwinshi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, no guha abanyeshuri ubumenyi bufite ireme by’umwihariko mu rurimi rw’Igifaransa, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu Rwanda hamaze koherezwa abarimu 70 baje mu byiciro biri.

Ni muri gahunda yo guteza imbere imyigishirize y’Igifaransa mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, ari nako batoza bagenzi babo b’Abanyarwanda uburyo bunoze bwo kwigisha urwo rurimi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu rwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi Ntawukurilyayo, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo bafashe abana kuzashobora guhangana kw’isoko ry’umurimo, bateganya ko isomo ry’Igifaransa ryatangira kwigishwa guhera mu wa mbere w’amashuri abanza.

Ati “Mu mashuri abanza wasangaga dutangira kwigisha Igifaransa mu mwaka wa kane kandi nabwo kikaba gifite amasaha make, ubu rero muri porogaramu (Program) dufite zo kwigisha urwo rurimi muri REB, ayo masomo turifuza ko atangirana n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza, hakajyamo isomo ry’Igifaransa”.

Ikindi ni uko mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri gukunda no kwiga ururimi rw’Igifaransa, biteganyijwe ko cyazajya gikorwa mu bizami bya Leta nk’andi masomo, n’ubwo igihe bizatangirira gukorwa kitaratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru y’imyigishirize y’igifaransa ku buryo busimbura ubwari buhari bwasaga n’ubudahagije ndayikunze cyane.
Nanjye nakwifuza ko amasaha (périodes)y’igifaransa yongerwa, kuko 2 gusa yari yaratanzwe muri secondaire ntaho yakoraga ku ngano y’ibyo umunyeshuri yakenera harimo kwigishwa no guhabwa imyitozo. Abaye nk’atanu byaba ari inyamibwa bakimenya. Murakoze

Rousseau yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka