Bibukijwe ko ubumenyi butubakiye ku kunoza umurimo ntacyo bwaba bumaze

Abanyeshuri 67 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko ubumenyi butubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo ntacyo bwaba bumaze.

Bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwikorera
Bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwikorera

Ni impamyabushobozi abasore n’inkumi bahawe ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022, barimo abize ibirebana no guteka, ndetse n’abize ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi.

Muri ibi byiciro byombi, harimo abize mu gihe cy’amezi atandatu n’abize mu gihe cy’umwaka.

Tuyishime Silas ahamya ko mu gihe yari amaze yiga ubutetsi, hari ubumenyi bwinshi yungutse, bwanamuhesheje amahirwe yo kubona akazi gahoraho, muri imwe mu mahoteli abarizwa mu mujyi wa Musanze.

Yagize ati “Nyuma yo kwiga uyu mwuga nagiye kwimenyereza muri hoteli, nkajya nkorana umwete, nyuma baza kumbonamo ubushobozi bahita bampa n’akazi, nkomeza kwimenyereza ndi n’umukozi uhembwa kimwe n’abandi bose kugeza na n’ubu ndacyakarimo. Ubumenyi mfite ubungubu, uretse no gukorera abandi, nteganya ko mu gihe kiri imbere nzashakisha igishoro, nihangire umurimo, bizagere no ku rwego rwo guha abandi akazi”.

Ni mu gihe Uwera Germaine, usoje amasomo mu birebana no kongerera umusaruro agaciro, na we ashimangira ko ayasoje afite icyizere ntakuka cyo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ubumenyi nkuye aha ni bwinshi cyane. Yaba gukora umutobe mu matunda, ibinyomoro, inanasi n’izindi mbuto. Namenye gukora ubwoko bunyuranye bw’imitsima harimo n’iyifashishwa mu birori, ubwoko bw’imigati bwose ikorwa mu ifarini, byose mbifitemo ubumenyi buhagije, ku buryo ubungubu ndimo kunonosora neza ibisabwa byose, kugira ngo mu gihe cya vuba, nzatangire kubishoramo imari, njye mbigemura ku masoko yo hirya no hino”.

Abasoje aya mahugurwa, barimo abari barize amashuri yisumbuye na Kaminuza, batahise bagira amahirwe yo kubona akazi, nyuma baza kwiga aya masomo y’igihe gito, abategurira kuba ba rwiyemezamirimo.

Mu byo bize harimo gukora imitobe, imivinyo n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibinyobwa mu mbuto zitandukanye n’ibitoki, biga gutunganya ibikomoka ku mata, imitsima irimo n’iyifashishwa mu birori.

Bagaragaje uko ibyo bize bazabibyaza umusaruro
Bagaragaje uko ibyo bize bazabibyaza umusaruro

Ibi biniyongeraho amasomo ajyanye no kunoza imishinga n’uburyo bayikurikirana byimbitse ikababyarira inyungu.

Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze, yabwiye abasoje aya masomo ko kurangwa n’ubunyamwuga ndetse n’indangagaciro zo gukunda umurimo, biri mu bizabageza kuri byinshi.

Yagize ati “Kuba waba ufite ubumenyi bwiyongeraho no kugira imyitwarire mibi nk’ubusinzi, kubeshya abakugana cyangwa kubariganya; bigutesha agaciro, ugatakarizwa icyizere mu byo ukora, byaba ari iby’abandi cyangwa ibyawe ubwawe. Birakwiye ko ibyo mwize byose, mugenda mukabishyira mu ngiro, mwubakire ku ndangagaciro zishyira imbere umurimo unoze, ku buryo uzabagana wese, urwego urwo ari rwo rwose buri wese azaba arimo, akazanyurwa n’imikoranire. Ibi ni bimwe mu bizatuma n’umusaruro cyangwa inyungu mwiteze kuri iyi myuga murangije kwiga, ziza ari nyinshi kandi zibagirire akamaro”.

Eng. Abayisenga aha impamyabushobozi umwe mu basoje amasomo
Eng. Abayisenga aha impamyabushobozi umwe mu basoje amasomo

Ni amahugurwa Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryatanze ku nkunga y’Ikigega SDF gishinzwe gutera inkunga amahugurwa y’ubumenyingiro mu gihe gito, gifatanyije n’Ikigo cyitwa Impact Rwanda.

Kuva IPRC Musanze yatangira mu mwaka wa 2016, abakabakaba 1000 ni bo rimaze guhugura mu masomo y’igihe gito; bakiyongeraho abagera ku 1400, baharangije amasomo ya Kaminuza.

Abasore n'inkumi 67 ni bo barangije amasomo y'imyuga y'igihe gito
Abasore n’inkumi 67 ni bo barangije amasomo y’imyuga y’igihe gito
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka