Batatu mu bitabiriye amarushanwa nyafurika y’ubumenyingiro batahanye imidari

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), ryakiranye icyubahiro Nizeyimana Janvier, Ndayishimiye André na Irimaso David bavuye mu gihugu cya Namibia, aho bari bagiye mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro, yitabiriwe n’ibihugu 21 byo kuri uyu Mugabane.

Bitwaye neza bambikwa imidari
Bitwaye neza bambikwa imidari

Abo batatu hamwe n’uwitwa Niyigena Elie bari barushije abandi mu marushanwa y’ijonjora yabaye mu 2021, kuva ku rwego rw’Intara kugera ku marushanwa yabaye ku rwego rw’Igihugu mu kwezi k’Ukwakira.

Aya marushanwa yiswe ‘World Skills Competition’ ngo ahesha u Rwanda kumenyekana mu ruhando rw’amahanga mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, no kuba rufite abakozi bashoboye imyuga inyuranye, nk’uko bisobanurwa n’Ubuyobozi bwa RP.

Nizeyimana warushanwaga ateranya anasudira uduce twinshi tw’ibyuma, ku buryo havamo igikoresho cyakenerwa mu ruganda, yarushije bagenzi be bahagarariye ibihugu birindwi byitabiriye uwo mwuga, ahita atahana umudari wa zahabu.

Aha Umunyarwanda yabaye uwa mbere yambikwa umudari wa zahabu
Aha Umunyarwanda yabaye uwa mbere yambikwa umudari wa zahabu

Nizeyimana yagize ati “Bazana igishushanyo cy’ibyo ugomba gukora, warangiza ugahuza ibyo bikoresho baba baguhaye, ukamera nk’ubifatanya, ukabahamagara bakareba, ubundi bakakwemerera gutangira kubisudira, ariko ubereka ibintu bitandukanye wakoramo, baduhaye amasaha 20”.

Agasanduku Janvier yakoze muri ibyo bice by’ibyuma bamuhaye gasukwamo amazi, bagapfundikira maze bagasunika ya mazi hifashishijwe ipompo y’imbaraga nyinshi, ubundi bagasuzuma neza niba ako gakoresho katazaturika cyangwa ngo kave, bitewe n’imbaraga z’amazi boherejemo.

Ndayishimiye André na we yabaye uwa kabiri mu bihugu byarushanyijwe kubakisha amatafari, igihangano kigizwe n’inkuta zifite inguni nyinshi, ari na ko asiga umwanya w’ahashobora gushyirwa ibindi bihangano muri izo nkuta, akaba yegukanye umudari w’ifeza.

Irimaso David na we yatahanye umudari w’umuringa, uhabwa umuntu wabaye uwa gatatu mu marushanwa, ubwo yari amaze guteranya insinga, amatara n’ibikoresho bijyana nabyo, agaragaza ko ashoboye gushyira amashanyarazi mu ruganda cyangwa mu nzu yo kubamo.

Umunyeshuri wakoraga ibyo gusudira mu marushanwa yabaye ku rwego rw'Igihugu mu mwaka ushize
Umunyeshuri wakoraga ibyo gusudira mu marushanwa yabaye ku rwego rw’Igihugu mu mwaka ushize

Mu mbogamizi bose bavuga ko bagize zijyanye n’igihe gito, bakaba bagomba gukora ibintu bifite ubuziranenge kandi bisa neza.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’amarushanwa ya World Skills Competition akaba n’Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt Col Dr Twabagira Barnabé, avuga ko ayo marushanwa yagaragaje u Rwanda ko rwateye imbere mu bijyanye n’ireme ry’uburezi n’ubwo rukiri rushya mu kwigisha imyuga ihanitse.

Yagize ati “Twebwe nk’abantu bigisha iyo duhuye twungurana ubumenyi tukamenya umwanya twishyiramo, ibi ni ibitwereka ngo ireme ry’uburezi iwacu rimeze gute! Abikorera na bo baba bazanye ibikoresho byabo kubyamamaza, ubwo tumenya aho twakura ibikoresho bizima”.

Umuyobozi w’Agateganyo wa RP, Mucyo Sylvie akomeza ashimangira ko abatsinze bahaye ishusho nziza ibigo bitandukanye byateye inkunga aya marushanwa mpuzamahanga, cyane cyane iyo bije gushora imari mu Rwanda.

Mucyo agira ati “Aya marushanwa abaha (abashoramari) ishusho y’uburyo umuntu wacu (mu Rwanda) aba ameze, bikabaha icyizere cyo kuzana ishoramari ryabo ryaba irijyanye n’ubwubatsi, gukora ibijyanye n’amashanyarazi,…ni ikintu gikomeye kumenya ko mu Rwanda bitazaba ngombwa kuzana abakozi b’abanyamahanga”.

Ndayishimiye André na we yakoze ibijyanye n'ubwubatsi atahana umudari w'ifeza
Ndayishimiye André na we yakoze ibijyanye n’ubwubatsi atahana umudari w’ifeza

Ishuri rya RP rivuga ko rikomeje gutegura abandi banyeshuri biga imyuga itandukanye, ku buryo hazavamo n’abitabira amarushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’Isi, azabera i Shanghai mu Bushinwa mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Irimaso David na we yakoze ibijyanye n'amashanyarazi yegukaba umudari w'umuringa
Irimaso David na we yakoze ibijyanye n’amashanyarazi yegukaba umudari w’umuringa
Ubwo bari bakubutse muri Namibia bambaye imidari ubuyobozi bwa RP bwarabashimiye
Ubwo bari bakubutse muri Namibia bambaye imidari ubuyobozi bwa RP bwarabashimiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka