Basanga ururimi rw’amarenga rukwiye kwigishwa nk’izindi ndimi zemewe

Abibumbiye mu Muryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no Kutavuga (RNUD), bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda, cyane ko inkoranyamagambo yakwifashishwa yamaze gukorwa, n’ubwo hagitegerejwe ko yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Uko bandika inyuguti V mu marenga
Uko bandika inyuguti V mu marenga

Bongeye kugaragaza iki cyifuzo mu nama y’iminsi ibiri bateraniyemo i Huye, guhera tariki 4 Gicurasi 2023, bagira ngo bagaragarize abahagarariye inzego zinyuranye zitanga serivisi ku baturage mu Ntara y’Amajyepfo, ko iyo nkoranyamagambo ihari, kandi ko no kuyikora byarangiye, ku buryo abantu bakwiye gutangira kwitegura kuba bayifashisha.

Muri iyi nama habayeho kwigisha abayitumiwemo, amwe mu marenga Abanyarwanda bifashisha mu gusuhuzanya, kubazanya amakuru, gushima ndetse no gusezeranaho. Bigishijwe kandi n’inyuguti zifashishwa mu kwandika amagambo umuntu yifashishije ibimenyetso.

Icyakora, Samuel Munana, umuyobozi wa RNUD, avuga ko kwigisha ururimi rw’amarenga byagerwaho uko byifuzwa rugiye rwigishwa mu mashuri.

Ati “Muri rusange abantu bazi ururimi rw’amarenga baracyari bakeya cyane. Twifuza ko iyi nkoranyamagambo igihe izaba yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, yatangira gukoreshwa ahantu hose harimo n’amashuri, kugira ngo abana bakure bazi ururimi rw’amarenga.”

Akomeza agira ati “Icyo gihe kubona serivisi zinyuranye ku batumva ntibanavuge byakoroha, kubera ko abantu bakuru twigisha rimwe na rimwe birabagora kubera kutagira umwanya uhagije. Baba bafite n’indi mirimo bashinzwe. Ariko dutangiriye ku bana batoya, bakiga amarenga nk’izindi ndimi zose, byarushaho kuba byiza kuko abo bana ari bo bayobozi b’ejo.”

Ibyo Munana avuga bishyigikiwe n’abatanga serivisi ku Baturarwanda muri rusange.

Vincent Nsengiyumva uhagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Mukura, akaba n’umuganga ati “Mu nama tujya dukorana n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, tujya tuvuga ko byibura buri shuri ryagira umwarimu w’amarenga, umwana akava mu ishuri azi icyo Gifaransa n’Icyongereza niba ari cyo yigamo, ariko azi n’amarenga.”

Akomeza agira ati “Ubundi ushaka kwigisha abantu ikintu, ugihera mu bana batoya, bakacyiga bakagikurana, hanyuma noneho abataragize amahirwe yo kubyiga bakaba ari bo bahugurwa.”

Nsengiyumva yongeraho ko kumenya ururimi rw’amarenga ari ngombwa cyane ku batanga serivise zinyuranye, urugero nko kwa muganga.

Ati “Ubundi uburwayi bw’umuntu ni ibanga. Ariko kuba ubu bisaba ko utumva aje kwa muganga hakenerwa umusemuzi uzi ururimi rw’amarenga bibangamiye iryo banga, kuko ushobora gusanga wenda uzi amarenga wenda ari nka kontabule.”

Si no kwa muganga gusa kandi, kuko no ku Karere cyangwa ku Murenge ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ashobora gukenera kubwira ibibazo bye uwo yagiye kwaka serivisi yisanzuye, bikabangamirwa n’uko batabasha kumvikana, n’uje kubibafashamo akaba yatuma atavuga yisanzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka