Barishimira ko ‘Komera’ yabafashije kubonera abana babo amashuri mu mahanga

Ababyeyi barishimira ko ‘Komera Business’ yabafashije kubonera amashuri abana babo mu mahanga nta kiguzi, ku buryo harimo n’abahawe buruse yo kwiga 100% bishyurirwa.

Barishimira ko ‘Komera' yabafashije kubonera abana babo amashuri mu mahanga
Barishimira ko ‘Komera’ yabafashije kubonera abana babo amashuri mu mahanga

Komera ni ikigo gifasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza, bifuza gukomereza ibyiciro byisumbuyeho mu mahanga, bakagira umwihariko w’uko nta kiguzi basaba ababyifuza, binyuze mu bufatanye bafitanye na za Kaminuza bakorana na zo, ziganjemo izo ku mugabane wa Aziya n’indi imwe yo ku mugabane w’u Burayi.

Ni ikigo gikorera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, cyatangiye gukora mu 2019, bakaba bakorana na Kaminuza 15 muri rusange, zirimo 14 zo mu gihugu cy’u Buhinde hamwe n’indi imwe yo muri Poland, zimaze koherezwamo abanyeshuri barenga 700 barimo 311 bo mu Rwanda, n’abandi baturuka mu bihugu bya Uganda, Sudan y’Epfo, Afurika y’Epfo, Malawi, Mali, Tanzania na Cameroon.

Uretse gushakira amashuri abifuza kwiga mu mahanga, baranabaherekeza bakabageza ku mashuri yabo, mu rwego rwo kubarinda ko hari igishobora kubabaho mu nzira bataragerayo, kandi byose bigakorwa nta kiguzi.

Kimwe mu bisabwa ababyifuza ni icyemezo cyerekana amanota yagize mu cyiciro arangije, kandi akaba yaratsinze neza ku buryo aba afite nibura amanota amwemerera gukomeza muri Kaminuza mu Rwanda, hakarebwa niba ibyo yasabye kwiga bihura n’ibyo yize.

Akarusho karimo ni uko umuyenshuri wese wemerewe kujya kwiga mu mahanga binyuze muri Komera, aba azishyura gusa 50% by’ikiguzi cy’amafaranga asabwa kwishyura ku ishuri, ariko hakaba n’abahabwa ikizami gifasha umunyeshuri wemerewe, kuko hari abashobora kugitsinda bakemererwa kwishyurirwa 100%, ugasigara wishyura kurya n’aho kuba gusa.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu gihugu cy’u Buhinde babifashijwemo na Komera, bavuga ko yabafashije muri gahunda zose zo kubona amashuri y’abana babo nta kiguzi, no kubashakira ibyangombwa birimo Visa na Passport bakabibona mu gihe gito, ugereranyije n’icyo ababishaka babyikoreye bibatwara.

Niyomuvunyi (uwicaye) avuga ko mu gushakira abanyeshuri ishuri nta kiguzi babasaba
Niyomuvunyi (uwicaye) avuga ko mu gushakira abanyeshuri ishuri nta kiguzi babasaba

Julie Rutagengwa ni umubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali ufite umwana umaze umwaka yiga mu Buhinde, avuga ko Komera yamufashije kubonera umwana we ishuri, byose bakabimukorera nta kiguzi uretse amafaranga ya VISA na Passport yishyuye.

Ati “Komera baradufashije cyane kuko byarihuse, twahuye umunsi wa mbere turaganira badusaba ibyangombwa turabizana byose, nyuma y’iminsi itatu twari twamaze kubona ishuri batubwira ko tuzishyura 50%, nyuma y’iminsi mike twahise tubona VISA, ibyangombwa byose ni bo bagiye kumufasha kuri Ambasade y’u Buhinde. Twabitangiye mu kwezi kwa gatanu mu kwa gatandatu abana baragenda.”

Yungamo ati “Komera bakora neza cyane, bita ku bana bacu kandi natwe baradufasha kuko kwishyura amafaranga y’ishuri 50% byafashije ababyeyi, kandi turatuje kuko abana bacu bafite umutekano, barabakurikirana.”

Didace Mukundiyukuri wo mu Karere ka Rubavu, na we afite umwana wagiye kwiga mu Buhinde abifashijwemo na Komera, avuga ko muri gahunda zose zo gushakira umwana we ishuri nta kiguzi yigeze asabwa, ku buryo n’itike y’indege yamujyanye yayishyuriwe.

Ati “Uko ni ukuri nta kiguzi badusaba, ndetse ahubwo nk’uwanjye n’indege nibo bayimwishyuriye aragenda, icyo nakoze ni ukwishyura amafaranga y’ishuri n’ayo kubaho. Ikindi ni uko badukorera ubuvugizi ku buryo nk’aho twakwishyuye amafaranga y’ishuri nka 3,800 by’Amadolari twishyura 1,900.”

Kuri ubu barateganya kohereza icyiciro cya 21 kigizwe n’abanyeshuri 14 bagiye kwiga mu Buhinde, kikaba ari icyiciro cya kabiri kigize abagiye kwiga muri Kaminuza ya Parul, kizagenda muri Kamena.

Abanyeshuri bitegura kujya kwiga muri Parul University bari kumwe na Pratik Rawal, umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe abanyamahanga muri Parul
Abanyeshuri bitegura kujya kwiga muri Parul University bari kumwe na Pratik Rawal, umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe abanyamahanga muri Parul

Girinshuti Manzi Bernard ni umwe mu banyeshuri bitegura kujya kwiga muri Kaminuza ya Parul muri Kamena, avuga ko akimara gutanga ibisabwa birimo impamyabumenyi ibindi yabihariye Komera, baramuhamagara mu gihe kitagera ku kwezi bamubwira ko yabonye ishuri kandi azajya yishyura ikiguzi kingana na 50%.

Ati “Bampamagaye bambwira ngo nimbahe amanota nagize barebe ko nujuje ibisabwa bazambwira, nibwo bambwiye ngo twabonye nta kibazo ikigo kizajya kikwishyurira 50% nawe wishyure 50% kubera amanota yawe, ariko urumva n’iyo ngira arenzeho bari kunyishyurira yose, kuko urumva ku manota 80 bemeye kunyishyurira 50% kandi abantu bize ubwubatsi basabwa amanota menshi.”

Onesphore Kubwimana ni umukozi w’Akarere ka Gasabo, avuga ko yafashijwe kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buhinde, kuri ubu akaba yaremerewe kujya gukomeza icyiciro cy’ikirenga (PHD).

Ati “Bampaye ibizami ndabikora ndabitsinda bampa kwiga banyishyurira 100%, njya kwiga mu Buhinde icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kandi ku ruhande rwanjye baramfashije nta n’ijana bigeze bansaba.”

Arongera ati “Mu bintu nize bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, nagerageje kwegera Komera kuko n’ubushize ari bo bamfashije, mbabwira ko nifuza gukomeza, bambwira ko bagiye kunshakira Kaminuza mu zo bakorana. Baje kumpa ikizami ndagikora, bambwira ko nshobora gutangira ishuri mu kwa karindwi, ubu nditegura ko nshobora kujya kwiga PHD.”

Umuyobozi Mukuru wa Komera, Shaloom Niyomuvunyi, avuga ko uburyo bakoresha bashakira abanyeshuri ishuri babikora nta kiguzi.

Ati “Muri bwa bufatanye tuba dufitanye n’ikigo, haba harimo ubufasha bemerera umunyeshuri hakaba harimo n’igihembo cyacu gitangwa n’ikigo, ariko n’iyo hatarimo n’igihembo gitangwa n’ikigo hari n’ibyo dukora twe dusabira umunyeshuri wenda w’umukene watsinze neza, bwa bufatanye bwazamo akagenda, ikigo ntikitwishyure ariko umunyeshuri akagenda. Ni uko twe dukora nta munyeshuri unyura iwacu uduha amafaranga ya serivisi.”

Kubwimana avuga ko yafashijwe kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buhinde na Komera, kuri ubu akaba yaranemewe kujya gukomeza PHD
Kubwimana avuga ko yafashijwe kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buhinde na Komera, kuri ubu akaba yaranemewe kujya gukomeza PHD

Buri mwaka Komera itumira ubuyobozi bwa kimwe mu bigo bakorana, kugira ngo baze mu Rwanda bahure n’ababyeyi bahafite abanyeshuri, mu rwego rwo kugira ngo baganire, babagezeho ibyifuzo byabo banasobanuze ibyo bifuza kumenya ku mikorere n’imikoranire yabo na Komera.

Kuri iyi nshuro bakaba bari bakiriye Pratik Rawal, umuyobozi wungirije mu biro bishinzwe abanyamahanga muri Kaminuza ya Parul, ifite abanyeshuri barenga ibihumbi 50 b’abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda boherejwe na Komera, basobanuye byinshi ku bushobozi n’ubumenyi umunyeshuri uharangije yinjirana ku isoko ry’umurimo.

Uwakwifuza gukorana na Komera Business yajya ku rubuga rwabo www.komerabc.com akinjiramo, ubundi agakurikiza ibisabwa bitabaye ngombwa kujya aho bakorera.

Ubuyobozi bwa Komera hamwe n'abanyeshuri n'ababyeyi b'abanyeshuri bitegura kujya kwiga mu Buhinde
Ubuyobozi bwa Komera hamwe n’abanyeshuri n’ababyeyi b’abanyeshuri bitegura kujya kwiga mu Buhinde

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka