Barinubira kuba abana babo birukanwa bazira kubura amafaranga yo kubagaburira ku ishuri

Mu gihe Leta isaba abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi kwirinda kubuza abana kwiga mu gihe batarabona amafaranga yo kubagaburira ku ishuri, hirya no hino mu gihugu haragaragara abana birukanwa babuze amafaranga y’ibisabwa.

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Gaspard Twagirayezu, aherutse gusaba amashuri n’ababyeyi kutabuza abana kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.

Tariki 12 Mutarama 2022, kuri Radio Rwanda, Min Twagirayezu yagize ati “Leta hari uruhare igira kuri buri mwana buri munsi, ariko n’ababyeyi hari amafaranga basabwa kugira ngo babe bakunganira Leta. Aho ni ho twagiye tubona ibibazo mu mashuri amwe n’amwe aho ababyeyi bamwe batitabira iyi gahunda, icyakora iyo ayo mafaranga atabonetse ntibyaba impamvu y’uko umwana atajya ku ishuri”.

Mu kumenya uko hirya no hino mu Karere ka Musanze imyigire imeze, Kigali Today yaganiriye n’abaturage bo mu mirenge inyuranye, bavuga ko abana babo batiga uko bikwiye kubera iyirukanwa rya buri kanya.

Ngo uko kwirukanwa kuraterwa n’amafaranga ajyanye n’igaburo, ibikoresho binyuranye by’ishuri bimwe bitagakwiye kubuza umwana kwiga, birimo ikirango cy’ishuri (insigne) cyambarwa ku mufuka w’ishati, amafaranga yo kugura ibiherekeza imyambaro y’ishuri birimo za karuvati n’ibindi, aho abo babyeyi bavuga ko bikomeje kubaremerera bakabura ubushobozi bagahitamo kurekera abana mu rugo iyo birukanwe.

Abenshi mu baganiriye na Kigali Today ni abo mu Murenge wa Kinigi, Umurenge wa Muhoza, Cyuve n’Umurenge wa Musanze nk’imirenge ifite abana benshi birukanwe.

Ahenshi mu bigo binyuranye urasanga mu mashuri y’inshuke ariho basabwa amafaranga menshi aho ku gihembwe ari 25,000FRW, mu mashuri abanza ni hagati ya 12,000 FRW na 15,000FRW, mu mashuri yisumbuye (9YBE na 12 YBE), naho ahenshi bagasabwa 25,000FRW.

Ntirenganya Fabien wo mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze, ati “Mu mudugudu ntuyemo hari abana batiga barenga ijana, baragusaba amafaranga y’ibiryo udafitiye ubushobozi wayabura ni ukumwirukana, hariga mbarwa”.

Arongera ati “Umwana wanjye ageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza baramwirukanye amaze icyumweru mu rugo asubiyeyo akora ikizamini ariko indangamanota ye barayimwimye ubu ntituzi uko ahagaze, kandi yitegura gukora icya Leta. Nakomeje kumwishyurira ariko iki gihembwe narashiriwe burundu kubera kumbaza ibyo ntafitiye ubushobozi, mbasigayemo amafaranga ibihumbi 12”.

Uwo mugabo avuga ko iyo birukana umwana bimudindiza mu bumenyi, aho umwana ashobora kumara icyumweru mu rugo ategereje ko ababyeyi be babona amafaranga, amasomo akamucika. Asaba ko abaturiye ishuri bajya babareka bakajya kurya mu rugo.

Ati “Nk’ubu mfite abana batatu biga mu mashuri abanza. Ntibinyorohera kubona amafaranga hafi ibihumbi mirongo itanu (50,000FRW) y’ibiryo ku gihembwe, ni ikibazo rwose mudufashe kuba abana bakomeje kwicara mu rugo kandi amashuri yaratwegereye ngo ni uko ababyeyi bagize ubushobozi buke, ntibikwiye ko birukanwa”.

Ingabire Solange utuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ati “Njye umwe ari mu rugo nabashije kurihira undi, urumva ntibyoroshye kubona ibihumbi 50 ku gihembwe ku muntu nkanjye udafite aho nkura, hano mu ishuri ry’umudugudu rya Kampanga ntibashobora kumva umubyeyi bo bahita birukana, ubu abakuru babaye babaretse kubera ko ari mu itangira ariko mu cyumweru gitaha uzaze urebe”.

Avuga ko ibigo bikomeza no kongera ibindi byangombwa bisabwa ababyeyi, bikaba imbogamizi zo kurihira abana ayo mafaranga y’ifunguro.

Ati “Nk’ubu turi gusabwa imipira yo kwambara igura ibihumbi bine, bakagusaba andi mafaranga y’imipira y’imbeho, ukabona umwana baramwirukanye ngo najye kuzana amafaranga ya insigne ngo ntabwo urinjira mu kigo nta karuvati, ukibaza uti ese ko mu kudodesha natanze ibisabwa bigenze bite? Amakaye ngo ni make ntidushaka aya, nk’umubyeyi wigoye akabona amakaye icumi, bati ni make nta kuvanga amasomo natahe azagaruke ayabonye, ukabona ni imbogamizi”.

Umubyeyi wo mu murenge wa Cyuve ati “Birirwa birukana abana banjye bimaze kundenga, kubera ko nta bushobozi ubu ntegereje ko umwana wanjye agera mu mwaka wa gatandatu mpite mukuramo aho guhora bampoza ku nkeke, nk’ubu umwana wanjye baramwirukana ngakoresha uko nshoboye nayabona agasubirayo maze imyaka ibiri yose ntabona indangamanota ye, barayifatiriye”.

Arongera ati “Kubera guhora birukana umwana wanjye nshobora kumwicaza yari kuzavamo Mayor cyangwa Minisitiri, rwose mubitugereze kuri Perezida Paul Kagame, nk’ubu abanjye babiri nabatangiye ibihumbi 20 nsigaramo bine ariko babimye indangamanota, mudukorere ubuvugizi abayobozi b’ibigo batworohere bareke kwirukana abana rwose kuko bituma biga nabi”.

Abo babyeyi barasaba guhabwa ubushobozi bubafasha kubona aho bakura amafaranga yo kurihira abana, bwaba inguzanyo cyangwa akazi gasanzwe, cyangwa se bakaborohereza udafite amafaranga wegereye ishuri bakamwemerera ko umwana we ajya kurya mu rugo.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batifuje gutangaza amazina yabo, bavuga ko babizi neza ko kwirukana umwana cyangwa kumwima indangamanota bidindiza imyigire ye, ariko kandi bakanenga ababyeyi batitabira gutanga ubufasha bwabo muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri. Abo bayobozi bavuga ko ibyo ababyeyi bagaburira abana babo bari mu rugo bashobora kubivunjamo amafaranga agenda ku ifunguro ryo ku ishuri.

Hari n’uwagize ati “Minisiteri y’Uburezi itubuza kwirukana umwana mu gihe ababyeyi babo babuze amafaranga y’ifunguro, ariko na yo nta mwanzuro ifatira icyo kibazo. Kubuza umuyobozi w’ikigo kwirukana abana ariko ntunatange umuti w’icyakorwa ngo ubushobozi buboneke, ndumva ari ukudutererana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaaaa!! Nzaba mbarirea da!! Jye nari naramwishyuriye birangira bamwimye indangamanota ngo nta beaudereua babonye Kandi kwinjiza umwana mu ishuri byarasabaga kuba wishyuye. Leta nidohore kurya ku ishuri ntibibe itegeko!! Ubuse Gardienne barya 25000 nibo barya neza cyangwa byinshi? Ese nta nkunga ya Leta igenerwa amashuri y’incuke? Wagirango ni Privé

Claudia yanditse ku itariki ya: 25-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka