Barashima ishuri rya Janja TSS ryabahinduriye ubuzima

Janja TSS, ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta mu buryo bw’amasezerano, rirashimimwa n’abo ryahaye ubumenyi mu gihe ryizihiza isabukuri y’imyaka 20 rimaze rishinzwe.

Ni ishuri rifite ibikoresho bigezweho riterwamo inkunga na Leta y'u Budage
Ni ishuri rifite ibikoresho bigezweho riterwamo inkunga na Leta y’u Budage

Iryo shuri riherereye mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, rifatwa nka rimwe mu mashuri akomeye mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane rigashimirwa ireme ry’uburezi rigaragazwa n’abo ryareze mu myaka ishize.

Mwungeri Gilbert, umwe mu basoje amasomo muri iryo shuri, avuga ko ryamuhaye ubumenyi buhanitse ubwo yaryigagamo mu ishami ry’Ubwubatsi, aho yakuye impamyabumenyi y’amanota menshi akomereza muri IPRC Kigali.

Uwo musore uriMO gusoza amasomo ye muri IPRC, avuga ko kwiga Kaminuza bitamugoye kubera ubumenyi yakuye muri Janja TSS, aho arimo gucunga umushinga uhagaze amafaranga agera kuri Miliyari n’igice, wo kubaka urusengero.

Ati “Ndangije muri IPRC Kigali, nditegura kwambara ikanzu, natangiye kubyaza umusaruro ubumenyi mfite kuko nk’ubu hari umushinga ndimo gucunga wo kubaka urusengero runini cyane rw’Abarokore, rufite agaciro ka Miliyari n’igice. Ubumenyi twagiye tuvana kuri Janja bwongeweho ubwa Kaminuza none ubu mpagaze neza”.

Inyubako za Janja zijyanye n'icyerekezo
Inyubako za Janja zijyanye n’icyerekezo

Uwo musore avuga ko Janja TSS ryabatoje umwuga bakiri ku ntebe y’ishuri, aho yemeza ko zimwe mu nyubako z’iryo shuri, aribo bazubatse bakiri abanyeshuri.

Ati “Twahageze abanyeshuri barara mu nzu zo kwa Padiri, tutagira n’aho turira, twishakira amatafari twiyubakira izo nyubako, duhera ku buriro (refectory) buruzura, twibariza n’intebe ndetse n’ameza”.

Arongera ati “Birangiye twiyubakira dortoire nziza abanyeshuri ni yo bararamo, urumva rero ibyo byose ni amaboko y’abanyeshuri, abayobozi ntabwo batakaje amafaranga bajya gushaka abubaka ikigo, ibyo twize ni byo byashyizwe mu bikorwa bizamura Janja TSS”.

Isingizwe Evelyne na we wahize arishimira uko abayeho abikesha iryo shuri, nyuma y’uko abaye uwa kabiri mu gihugu mu ishami ry’ubudozi, mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, ubu akaba yarashinze inzu y’ubudozi yifashishwa n’abanyamideri, nyuma y’uko arimo gusoza muri IPRC.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya wayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya wayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana

Ati “Janja TSS sinabona uko nyishimira, yarandeze impa ubumenyi kugeza ubwo mbaye uwa kabiri mu gihugu mu bizamini bya Leta mu ishami ry’ubudozi (Tailoring), nibwo muri IPRC Kigali haje ishami rya Fashion and Design, ubu nkaba naramaze gushinga Atoliye y’ubuduzi, aho abantu baturuka hirya no hino mu gihugu baza bangana ngo mbadodere”.

Uwo mukobwa avuga ko yahereye ku mashini imwe, agenda azigama udufaranga abonye, atangira gushyiramo n’ibitenge ariko akomeza kuzamuka, ubu akaba ari umudozi wo ku rwego ruhanitse.

Avuga ko ibanga ry’imitsindire muri Janja TSS ari abarimu beza, ibikoresho bigezweho, ingendoshuri n’ibindi, akaba yemeza ko ibyo byose bituma abanyeshuri baguka mu bumenyi.

Tuyishimire Joseph wize ububaji muri Janja TSS, na we avuga ko ubumenyi yahashye muri iryo shuri, bwamugize umubaji w’umwuga, aho akorera uwo murimo mu mujyi wa Musanze nyuma yo kwiga Kaminuza (Civil Engineering).

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Janja
Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Janja

Ati “Janja TSS ni yo yampaye imbaraga zo kwiga ntekereza kwikorera, ubumenyi baduhaye bwaradufunguye dutera imbere, urwego ndiho rurashimishije aho nkora ububaji hano mu mujyi wa Musanze. Abantu benshi baba ab’i Musanze n’abaturuka mu tundi duce tw’Igihugu, turimo za Kigali bakomeje kungana nkabakorera ibyo bifuza”.

Ku bw’umubano wa Leta y’u Rwanda n’u Budage, Janja TSS iri mu mashuri y’impuga n’ubumenyingiro aterwa inkunga n’’u Budage, mu rwego rwo gufasha ayo mashuri kuzamura urwego rw’imyigishirize, aho hubakwa inyubako zijyanye n’icyerekezo ndetse n’ibikoresho bifasha abanyeshuri, u Budage bukaba bwaratangiye gufasha Janja TSS kuva muri 2016.

Umuyobozi w’iryo shuri, Habanabakize Vianney, arashimira abanyeshuri biga baryigamo n’abarirangijemo, aho bakomeje kwerera imbuto iryo shuri, ibyo bikagaragarira mu ruhare bagira mu kubaka Igihugu.

Ati “Inyubako nyinshi muri iki kigo zubatswe n’abanyeshuri, harimo nk’amacumbi abiri, aho barira, ibyumba by’amashuri bine n’ibiro nkoreramo”.

Ishuri rya Janja TSS
Ishuri rya Janja TSS

Ishuri rya Janja TSS ryizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, ryatangiye ku mugaragaro ku itariki 08 Gashyantare 2004.

Mu muhango wo kwizihiza iyo sabukuru y’imyaka 20 uherutse kuba ku itariki 08 Gashyantare 2024, wahuriranye no gutaha inyubako nshya zo gukoreramo imirimo ngiro, zubatswe ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage, izo nyubako zikaba zirimo n’ibikoresho by’Ubudozi, Amashanyarazi, icyumba cy’Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Ububaji.

Abiga muri Janja TSS
Abiga muri Janja TSS
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amashuri ya TVET Afite uruhari runnini muguteza imbere abanya Rwanda.aho Ari abere urumuri abahatuye.Janja TSS turayemera cyane.

Hagenimana yanditse ku itariki ya: 18-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka