Barasaba ko impamyabumenyi zabo zemerwa nta yandi mananiza

Abanyeshuri barangije muri za kaminuza zitandukanye muri EAC basaba ko impamyabumenyi zabo zemerwa ku isoko ry’umurimo nta yandi mananiza.

Abagore bize mu mashuri yo muri EAC basaba basaba ko impamyabushobozi zabo zajya zemerwa hatabanje kubaho amananiza.
Abagore bize mu mashuri yo muri EAC basaba basaba ko impamyabushobozi zabo zajya zemerwa hatabanje kubaho amananiza.

Abanyarwanda barangije amashami atandukanye mu bihugu bigize EAC (East African Community) bavuga ko bagiye kwiga nyuma y’uko imiryango ifunguye ku baturage b’ibihugu bigize EAC.

Nubwo barangije ariko ngo babangamiwe no gukora ibindi bizamini ngo bahabwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, cyangwa bahabwe urupapuro rwemeza ko bafite impamyabumenyi, (Equivalence), ibyo bafata nk’amananiza muri EAC.

Bifuza ko hashyirwaho uburyo bumwe mu bihugu byose bya EAC bwo kwiga no gutanga impamyabumenyi ku buryo uwarangije muri kaminuza runaka yapigana ku isoko ry’umurimo nta mipaka.

Dushimiyimana Rosette avuga ko yize muri kaminuza yo muri Kenya (Mount Kenya), yo ikaba itagoranye kwemerwa kw’impamyabumenyi zayo ku isoko ry’umurimo, ariko ko hari abiga mu zindi kaminuza bakagira ibibazo byo guhinduza dipolome nyuma y’amasomo.

Dushimiyimana wize muri Mount Kenya avuga ko hakwiye kubaho korohereza abize mu bindi bihugu bya EAC gushaka akazi hatabayeho guhinduza impamyabumenyi.
Dushimiyimana wize muri Mount Kenya avuga ko hakwiye kubaho korohereza abize mu bindi bihugu bya EAC gushaka akazi hatabayeho guhinduza impamyabumenyi.

Agira ati “Niba hari gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe ni kuki mutareba uko hanakoreshwa dipolome ihuriweho n’ibihugu aho kujya duta igihe cyo guhinduza, kuko iyo hatanzwe nk’ipigana ry’akazi ukajya gushaka izindi mpamuro usanga karatanzwe”.

Hon. Nyiramirimo Odette, Umudepite muri EALA, avuga ko abanyeshuri bajya kwiga hanze bagomba kwitondera za kaminuza mu bihugu batazi niba zemewe n’ibihugu bya EAC.

Agira ati “Hari za kaminuza zigiye no gucika, niba rero abantu babuzwa kwigamo bakanga bagakomeza baba bihemukira, dufite urutonde rw’izemewe bagomba kubanza kwitonda mbere yo kujya kuzigamo”.

Hon. Rwigema avuga ko barimo kureba uko imbogamizi mu burezi muri EAC zavaho.
Hon. Rwigema avuga ko barimo kureba uko imbogamizi mu burezi muri EAC zavaho.

Mugenzi we, Hon. Rwigema Pierre Calestin avuga ko hari ibiri gukorwa ngo hanozwe ibijyanye n’amashuri kandi ko byatangiye aho usanga hari abanyakenya na Uganda bakora mu Rwanda, cyakora ngo kwemerwa kwa dipoleme na byo bizagera.

Mu rugendo rwo gusobanura amahirwe yo kuba muri EAC mu Ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba abadepite ba EALA bagaragaza ko mu mashuri y’abanyamwuga nko mu buvuzi, hagomba ibyemezo (Licence), kugira ngo uwize mu ishuri runaka yizerwe ku isoko ry’umurimo kuko no mu bindi bihugu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hahaha Rwigema!!!!!!!!! yewe yewe!!!!!!

kamegeri flugence yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

EHHHH

Nonese EAC byaba bivuka iki niba amashuri atarahujwe ?cyangwa tuvugeko hari ibyo ikinonosora izatugezaho muminsi iri mbere ,ugira utya ugasanga abantu bagiye biga mumashuri yo hanze y’u Rwanda bibwira ngo nabo ngo biga muri EAC ihuje na EDUCATION ariko barangiza ugasanga bageze mu rwanda ngo Equivalance irajenewe kugirango diplome ye yemerwe .Njye rero nkibaza harya niba Imipaka yarahujwe ni kuki ? Education yo itahuzwa ? ahubwo ibihugu bigize

CUU yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

EAC???
UBUSE KO NA EU IBYAYO BIGIYE KUNANIRANA, EAC YO ITEZE GUSHOBOKA???
KWIGEREREZA USA NTIBIZAKUNDA PE!

Kk yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka