Barasaba ko amafaranga y’ishuri mu bigo byigenga atakomeza kongerwa

Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri yigenga barasaba ko amafaranga y’ishuri atakomeza kongerwa, kuko bitaborohera guhita bayabona, cyane ko aho baba bayakura nta kiba cyiyongereyeho.

Baravuga ibi nyuma y’uko byinshi mu bigo by’amashuri yigenga bimenyesheje ababyeyi, ko guhera umwaka utaha w’amashuri, uzatangira muri Nzeri 2022, amafaranga y’ishuri yongejwe kubera impamvu zitandukanye zirimo gushaka abarimu bafite ubunararibonye bwisumbuye k’ubo bari basanganywe, hamwe no kongera ibikoresho byifashishwa n’abanyeshuri birimo za mudasobwa.

N’ubwo ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri buvuga ko amafaranga y’ishuri bongeraho baba bayemeranyijweho n’ababyeyi, ariko ku rundi ruhande siko bimeze kuko ababyeyi bavuga ko batunguzwa imyanzuro, kandi ikaza itaborohereza kubera ko n’ubusanzwe batoroherwa no kuyabona.

Jacky Kayitesi ni umubyeyi w’abana batatu, avuga ko aho abana be biga babatunguje kuzamuka kw’amafaranga y’ishuri, kuko babibwiwe ku munsi wogutanga indangamanota.

Ati “Twari tuzi ko bazakomeza gutanga ayo bari basanzwe batanga, ariko byaradutunguye kumva ngo barongeje, kandi babitubwira igihe cyo gutanga indangamanota, kandi bongeraho menshi cyane kuko bongeyeho kimwe cya kabiri cy’amafaranga asanzwe. Urumva ko nkatwe ababyeyi biratugora, kuyabona biragoye, washyiraho no kurya kw’ababan ugasanga bitugoye”.

Frank Kabera avuga ko ibigo byinshi by’amashuri yigenga byongeje, ariko ngo ntabwo byari bikwiye kubera ko ababyeyi batoroherwa no kuyabona.

Ati “Biba bigoye binabangamye kabisa, n’ibihe turimo noneho, amafaranga agize kubura bagize kuyongeza, njye mfite abana babiri, bashyize ku bihumbi 120 ubwo ni 240 bombi. Kwishyura ayo mafaranga ntabwo ari ibintu byoroshye, ku ruhande rwanjye rwose birangora, Leta ikwiye kureba uburyo bajya borohereza impande zombi ku buryo bitagira uruhande bibangamira, kuko akenshi usanga umubyeyi abirenganiyemo ngo ikigo cyafashe umwanzuro runaka”.

Mu kiganiro cyagarukaga ku kongeza mwalimu umushahara yagiriye kuri RBA, ku wa 01 Kanama 2022, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yanagarutse ku kongeza amafaranga y’ishuri ku bigo byigenga, avuga ko bidakwiye.

Yagize ati “Ntabwo numva impamvu bagomba gutumbagiza amafaranga y’ishuri, twebwe nk’urwego rwa Minisiteri tureberera amashuri yose, n’amashuri yigenga turaganira kandi tukagira ibyo twumvikana. Ntabwo ari byiza kuzamura igiciro, kubera ko n’ababyeyi muri rusange ni ukubavuna, kandi nabo barabakeneye kuko baba ari abakiriya babo”.

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2023 ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayigisha imyuga (TVET), uzatangira muri Nzeri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niba Leta ifitiye impuhwe ababyeyi Kandi ikaba ibona ko amashuri yigenga arimo gushyiraho amafranga menshi nishyiremo subvention byibuze ihembe nk 1/2 cy,abarimu babo ndetse itange materiels nkuko iziha amashuri yayo! Ikindi batagomba kwirengagiza n, amafranga ba nyiri amashuri baba barashyize muri infrastructure Kenshi nafashe n,umwenda wa Banki! Igishekeje amashuri ya Leta amafranga yaka ababyeyi y,inyubako n,ududuhimbaza musyi aruta kure ayishyirwa mu bigo byigenga. Kandi sinjya numva Hari umuyobozi n,umwe ubikomozaho!!!!!!! Ex: LDK, St André,n,ahandi henshi.... Ahubwo umugenzuzi w,Imari ya Leta naho azanageyo akajisho n,ubwo aba yatanzwe n, ababyeyi ariko aba yanyuze kuri compte zibyo bigo.

Rudakubana Christophe yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Abafite amashuri yigenga nayo arera abana b’u Rwanda, gusa hatabaye kwirengagiza ntabwo abo banyakubahwa babona uko ku isoko bihagaze!!!!???Ahubwo kubera ayo mashuri arera aba b’abanyarwanda Leta yagashyizemo subvention(kuyatera inkunga) niba iri ku ruhande rw’umubyeyi.

Claude yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Nibyo Koko abana biga mubigo byigenga bararemerewe cyaneeee knd natwe ababyeyi biratugora nkubu umwana wigaga level ya 4 akaba agiye level 5 ubwo ni ß6 muri tvet yishyuraga ibihumbi 125000frw ubu bagejeje kubihumbi 162000frw ubwo abana babiri murumva ayo mafaranga kuyabona byoroshye muriki gihe amafaranga yabuze rwose leta ibyigeho muhanga barebe mubigo bya WDA jam

Alex Tuyizere yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka