Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri bahize abandi muri INES-Ruhengeri

Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri batatu bahize abandi, mu basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri.

Ni mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo, wabaye ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022. Ibihembo Banki ya Kigali yashyikirije abo banyeshuri bahize abandi, bingana n’amafaranga miliyoni eshatu y’u Rwanda, buri munyeshuri akaba yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Banki ya Kigali yashyikirije buri wese sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda y'igihembo
Banki ya Kigali yashyikirije buri wese sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda y’igihembo

Ibi bihembo babihawe muri gahunda Banki ya Kigali, yo gushimira abanyeshuri bitwaye neza, biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gushyigikira urubyiruko mu rugendo rw’imishinga mishya baba batangiye, kugira ngo biteze imbere.

Habanintwari Jean de Dieu wari uhagarariye Banki ya Kigali muri iki gikorwa, yagize ati: “Aba banyeshuri barangije badushimishije cyane, kuko bagaragaje umuhate wabo mu myigire, bahiga abandi mu manota, ari na yo mpamvu twabahembye. Intego nyamukuru ni ukugira ngo tubashimire, tunabereke ko Banki ya Kigali ibashyigikiye, ariko kandi tugira ngo n’urundi rubyiruko rubafatireho urugero rwo kitwara neza mu myigire, n’imitsindire ishimishije; kuko aba ari bo bazavamo abakozi b’ejo hazaza Igihugu cyacu gikeneye”.

Yongeyeho ati: “Iyi ni gahunda Banki ya Kigali isanzwe ikora, kandi igikomeje, yo gushimira urubyiruko rurangiza kaminuza. Kuko buriya abanyeshuri bakirangiza, baba bafite imishinga myinshi bifuza gukora. Twatekereje ko n’abangaba bahize abandi, hari iyo bateganya gushyira mu bikorwa, tuza gusanga tubahaye aya mafaranga, bashobora kuyaheraho bagatangira, bakiteza imbere. Kandi ntabwo birangirira hano, kuko na nyuma yaho dukomeza imikoranire ya hafi, ku buryo n’iyo bagira n’indi mishinga minini, Banki ya Kigali, ikomeza kubashyigikira, kugira ngo ibabyarire ibibateza imbere”.

Aba banyeshuri bahembwe na Banki ya Kigali, barimo Mutuyimana Samuel urangije mu Ishami ry’Ubwubatsi(Civil Engineering), Batamuriza Emerine urangije mu Ishami ry’imicungire y’Ubutaka, na Ukwitegetse Gikumi urangije mu ishami ry’Ikoranabuhanga.

Bavuga ko igihembo bahawe kigiye kubafasha kunoza imishinga yabo. Mutuyimana yagize ati: “Ni umunezero mwinshi cyane kuba Banki ya Kigali impaye igihembo. Bizamfasha gukabya inzozi nari maranye imyaka isaga ine, zo gushinga kampani yanjye, izibanda ku gukora imirimo ijyanye n’ubwubatsi bw’umwuga. Ndishimye cyane ko ibi byaturutse mu mbaraga nashyize mu myigire, zingejeje kuri iyi ntsinzi, nkaba ninjiye mu cyerekezo cyiza. Ubu nanjye ngiye gukora cyane, ku buryo mu minsi itari myinshi hari urwego rufatika nzaba ngezeho, mfasha n’abandi”.

Ukwitegetse Gikumi, igihembo yahawe, ngo kizamufasha kunoza umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi. Yagize ati: “Nteganya guhinga nkanorora kijyambere. Aya mafaranga mpawe na BK, nzayaguramo ibikoresho by’ibanze, nzifashisha mu gutangira uwo mushinga, ku buryo nizeye neza ko ntazatinda kwiteza imbere ngaha n’abandi akazi”.

Aba banyeshuri, mu buzima busanzwe ngo bakorana na Banki ya Kigali, aho banishimira serivisi itanga, zorohereza abarimo n’urubyiruko by’umwihariko rukiri ku ntebe y’ishuri.

Urugero batanga, harimo na serivisi zo kubikuza no kubitsa amafaranga kuri Konti ifunguye muri iyi Banki, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa, aho ngo bifasha urubyiruko kudatakaza umwanya n’amasomo yabo, bajya gukorera izo serivisi kuri banki.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi, witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo na Dr Theoneste Ndikubwimana wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi muri uyu muhango, wahaye urubyiruko impanuro zo kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, bagakora badashyize imbere amafaranga, ahubwo bagashyira imbere serivisi nziza, kuko ari byo bizabageza kuri byinshi.

Ni umuhango ubaye nyuma y’imyaka ibiri yari ishize udakorwa imbonankubone, kubera icyorezo cya Covid-19.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri barangije amasomo
Abayobozi mu nzego zinyuranye bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri barangije amasomo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yashimiye umuhate wa Leta mu kwita ku nzego zitandukanye, kugira ngo zibashe guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Yagize ati: “Kuzahura ibigo ngo bibashe guhangana n’ingaruka za Covid-19, twabyungukiyemo byinshi, binyuze mu mikoranire na Banki ya Kigali dushima cyane. Banki ya Kigali turanayishimira ko na yo ubwayo, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, badufashije kwita ku bakozi, mu gihe cyari kidukomereye cy’icyorezo cya Covid-19”.

Yasabye abasoje amasomo, kurangwa n’imyitwarire myiza, yibutsa abacyiga kurangwa n’uburere bwuzuye, kuko budahari, ubwenge n’ubushobozi baharanira, ntacyo byaba bimaze.

Yagize ati: “Abarangije nibaherekezwe n’imyitwarire myiza, n’indangagaciro ziranga abize muri INES-Ruhengeri. Abacyiga na bo, turabibutsa ko, mu gihe twaba duteje imbere ubwenge n’ubushobozi bwacu, ariko tugasiga inyuma umutimanama udutoza uburere, kwiyubaha, n’imyitwarire myiza; byaba ari ugukorera ubusa”.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi uko ari 872, bigaga mu mashami ane ari yo Ishami rya Siyansi, Amategeko, Ubukungu n’Icungamutungo n’Uburezi, hakiyongeraho udushami duto 12. Iyi ikaba ari inshuro ya 13 INES-Ruhengeri itanga impamyabumenyi ku basoza amasomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza cyane. Ariko hari abashomeri benshi hanze aha. Rwose ni ugukora ibarura bakagirwa inama kugira ngo batiheba. Njye naharangije 2013.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka