Banki y’Abaturage yahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa muri Kaminuza y’Abadiventisiti
Ku cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, Banki y’abaturage (BPR), yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 27, muri Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati.

Muri ibyo birori, BPR yahembye abanyeshuri batanu (5) baturuka mu mashami atandukanye, buri wese akaba yarahembwe mudasobwa igendanwa.
Uretse izo mudasobwa zigendanwa, BPR yanemereye buri munyeshuri muri abo batanu, kuza kwimenyereza umwuga muri iyo Banki mu gihe cy’amezi 12, kugira ngo babone ubumenyi buhagije bwo kujyana ku isoko ry’umurimo.

Mu ijambo rye muri uwo muhango, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema Xavier yagize ati “Uburezi ni imwe mu nkingi z’icyerekezo cy’u Rwanda muri 2050, nka Banki tugira uruhare mu guteza imbere abanyamuryango bacu, binyuze mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza, gutera inkunga, aho dufasha abantu kubona uburezi bifuza no kuzamura abagore n’abakobwa. Kujya kuri Kaminuza tugahemba abanyeshuri batanu ba mbere uyu munsi, bigaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere uburezi mu Rwanda”.
Shema yavuze kandi ko nka BPR bazakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, kugira ngo bazamure ireme ry’uburezi mu gihugu.

Yagize ati “Mu izina ry’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage, ndabizeza ko tuzakomeza gutanga umusanzu wacu, dukorana n’abafatanyabikorwa bo mu nzego za Leta n’izigenga, tukagira uruhare mu burezi no mu bindi bikorwa bigira uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no muri sosiyete Nyarwanda muri rusange”.

Ohereza igitekerezo
|
Ariko iyi bank iratwambuye peeee? Imigabane yacu ikiri coopérative twayihaye igeze he? Ko ntacyo bayivugaho ngo bafuhe utwacu?