Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye kwimurirwa i Huye

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, yatangaje ko hari impinduka zitandukanye ziteganyijwe muri iyo Kaminuza ayoboye, harimo kuba hari amashami amwe agiye kwimurirwa mu Karere ka Huye, hanyuma aho yigiraga hakazasigara higira abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Dr Didace Kayihura yavuze ko muri uko kugira amashami amwe yimurirwa i Huye, hari ibyiza birimo, nko gufasha abanyeshuri kwiga ibintu byinshi bikubiye mu mpamyabushobozi imwe aho yatanze urugero rw’uko umuntu ashobora kuba yiga ubuhinzi, akiga n’ibindi bijyana na bwo, bikaba byamufasha kubona akazi mu bintu bitandukanye.

Yagize ati “Ni uburyo bwo guhuza amasomo, tukagira ngo isomo rimwe ribe ari ‘fondation’ ngari izatanga amahirwe ku munyeshuri akaba yakwisanga ashobora kubona akazi ahantu hatandukanye. Dufate urugero, nk’umuntu wize ubuhinzi, aho kugira ngo yige ubutaka gusa, cyangwa akiga ibihingwa gusa, ahubwo akagira ‘fondation’ ivuga ku buhinzi muri rusange, aho ari bwige ibyo bijyanye n’ubutaka, akiga ku bijyanye no kuhira, ndetse akiga ibijyanye n’amoko y’ibihingwa atandukanye, kandi byose biri mu mpamyabushobozi imwe.

Yongeyeho ati “N’ubundi igihe cyo twakivuguruye na cyo, ngira ngo mwabonaga ko byari byarahindutse, abagiraga porogaramu kera yabaga imyaka ine, twarayigize itatu, ariko ubu turimo kuyisubiza kuri ine, kugira ngo hajyemo ubwo bushobozi nyine, kugira ngo babone umwanya wo kubyiga byimbitse. Turimo kubaka ubushobozi, ibijyanye n’inyubako, ubu turimo gutekereza ku nyubako uburyo zakwagurwa, ibijyanye n’amacumbi cyane cyane kuko dufite ikibazo gikomeye cyane kijyanye n’amacumbi y’abanyeshuri”.

Mu kiganiro Dr Kayihura yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru, yavuze ko muri rusange Kaminuza icumbikira abatarenze 20%, babanje kwita ku bakobwa ndetse n’abo mu mwaka wa mbere cyane cyane mu rwego rwo kubarinda guhuzagurika bitewe n’uko baba batamenyereye ahantu.

Bamwe mu banyeshuri, bavuga ko uko kwimura amwe mu mashami yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bikwiye kujyana no kongera inyubako n’ibikoresho muri iryo shami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye.

Biteganyijwe ko hamwe mu hakoreraga amashami azimurirwa i Huye, hazasigara higira abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ahandi hakorerwe indi mirimo itandukanye.

Kaminuza y’u Rwanda ifite abanyeshuri ibihumbi bisaga mirongo itatu, ikaba yarakunze kurangwamo bene izi mpinduka zo kwimura abanyeshuri bakajyanwa kwigira ahandi, bamwe bakavuga ko bibagiraho ingaruka n’ubwo hari abandi babibona nk’uburyo bugamije kubafasha mu myigire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imyaka ine nimyinshi nanone ahubwoharebwa kuburyo bakwigabyinshi mugihe gitoya

Dushimimana Marie francine yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Niba arukuwimura abanyeshuri hAgaherewe Kubo mu mwaka wambere kuko abandi usanga bitewe na living allowance nkeya Haribwo umuntu abayaramaze kubona aho yajya akura inyunganizi bityo rero bikaba byabangama kd nukuruhande rwiterambera shazaba havuye abo banyedhuri haza subira inyuma kuko Hari business nyidhi zari zishingiye kuri izo kaminuza Hari nka bubatse amazi akoshwa naba nyeshuri.

Celse yanditse ku itariki ya: 9-04-2023  →  Musubize

Nibishoboka izanasubire ku izina yahoranya rya National University of Rwanda (UNR). Kuko ibintu byo guhindagura amazina bitesha agaciro umwimerere w’urwego (institution). Ikindi mujye mudusobanurira budget yatanzwe kuri izi mpinduka z’igihe gito kuko njya ngira impungenge ko hari abanyererezamo umutungo nyuma bikabananira bakabijugunyira guverinoma cg twe public . Nko kuvugango musubirane ibyanyu icyo twashakaga either cyanze cg twakigezeho. Birababaje. Murakoze

Christian yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Muraho neza!
None ko bata specifying faculties zizimurwa?

Karemera yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

Sinzi igihe UR izatuza igaha n’ uburezi bwuzuye ab’ ishinzwe. Hashize imyaka 4 ikibazo cy’ imashini kitava ku munwa. Rero izo mpinduka zirimo no kongerera bamwe imyaka yo kwiga , sindamenya niba abigaga ine mbere yo kuyigira itatu hari icyo bafashije mu ma secteur yacu acumbagira hafi ya yose, hanyuma ikaba Ari yo mpamvu bapimiraho bongera imyaka yo kwiga nkaho Ari akazi bari gu creeant

Kaiser yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ihuzagurika muburezi nubabgamira uburezi nuburere bwabana b’u Rwanda. Ingaruka zo n’ibyinshi usibye nuburere ahubwo nokumuryango nyarwanda muri rusange bijyabye namikoro. Ubwo murashaka gusubizaho ryadodesha ry’ibitabo mudafite mumutwe.

Dative Nyiacumi yanditse ku itariki ya: 7-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka