Bahamya ko ikoranabuhanga rigiye kurushaho kubafasha kunoza ireme ry’uburezi

Abarezi ku bigo by’amashuri abanza ya Leta byatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu nteganyangisho, bemeza ko rigiye kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.

Mwarimu yigisha abana yifashishije Tablet
Mwarimu yigisha abana yifashishije Tablet

Hashize imyaka ibiri y’amashuri mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwigisha abanyeshuri, guhera mu y’incuke n’abanza, muri porogaramu ya Rwanda EQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program), igamije gushyira Uburezi bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buryo bushya bw’imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umwarimu yigisha yifashishije ‘Tablet’, imufasha gutanga no kunoza amasomo yigisha neza.

Muri iyo porogaramu umunyeshuri afashwa gusobanukirwa neza amasomo, hashingiwe ku mfashanyigisho ahabwa, bigateza imbere ubumenyi bwe kandi bikamufasha kwiyubakira ejo hazaza heza ndetse akanagira uruhare mu iterambere ryihuse kandi rirambye.

Ni gahuda yatangiye mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, itangirana n’ibigo by’amashuri bya Leta 100, hanyuma umwaka ushize w’amashuri wa 2022/2023, hongewemo ibindi bigo 150, ku buryo yari imaze kugera ku bigo 250 mu gihugu.

Ubwo ku wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, abayobozi b’ibigo by’amashuri 511 byitegura kuzagezwamo iyi gahunda mu mwaka utaha w’amashuri wa 2023/2024, basobanurirwaga byinshi muri iyi gahunda, birimo no kuba abarimu bagiye guhabwa amahugurwa azabafasha kuyishyira mu bikorwa, batangaje ko biteze ko izarushaho kunoza ireme ry’uburezi.

Marie Solange Nyirangirababyeyi ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gicaca mu Bugesera, avuga ko hari byinshi asanga iyi gahunda izabafasha.

Ati “Duhora duharanira ko ireme ry’uburezi ryagenda neza, ariko hari ibyo twaburaga. Mu ishuri nyoboye twari dusanzwe dutsinda mu bushobozi bucye twari dufite, ariko ubwo ino gahunda ije, abarimu bacu bakabona tablets, abanyeshuri bakabona ibitabo, batsindaga ku kigereranyo cya 85%, bazatsinda nibura kuri 90%.”

Joseph Ntakababaro ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyabipfura mu Karere ka Ngororero, ati “Ndabivuga ntashidikanya ko iyi gahunda nituyitabira uko bikwiye, n’abarezi bakayitabira, mu mitsindire no mu bumenyi busanzwe, iwacu umwaka ushize mu mitsindire twari turi 89.7%, ndatekereza ko tuzajya hejuru ya 95%, ndetse byanadukundira tukagira 100%.”

Clement Uwajeneza ni umuyobozi wa gahunda ya RwandaEQUIP, avuga ko bigaragara ko hari umusaruro iyi gahunda igenda itanga aho yagejejwe.

Ati “Impinduka twabonye mu cyiciro cya mbere cy’amashuri 100, ni uko mu Cyongereza abanyeshuri kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu, basomaga ku kigereranyo cya 35% neza kurusha amashuri yandi iyi gahunda itarageramo. Mu mibare usanga abana bakora umukoro byikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’abana bari mu mashuri atarageramo iyi gahunda, bigaragaza ko irimo gutanga umusaruro kandi byihuse.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga bafite intego y’uko umwarimu n’umunyeshuri bagomba kubona ibikoresho.

Ati “Uko imyaka igenda bitewe n’ingengo y’imari ihari, tunoza ibishoboka byose kugira ngo umwarimu abone ibikoresho byose akoresha, umunyeshuri na we akabibona, bityo imyigire n’imyigishirize ikamera neza.”

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2023/2024 gahunda ya RwandaEQUIP izaba imaze kugera ku bigo by’amashuri 761, bakaba bagiye guhugura abarimu ibihumbi 12, biyongera ku bandi 7,000, buri wese akaba afite tablet ndetse n’abandi bakazazihabwa nyuma y’amahugurwa.

Abarezi bavuga ko iyi gahunda izarusho kuborohereza kubera ko bamaraga umwanya munini bategura amasomo
Abarezi bavuga ko iyi gahunda izarusho kuborohereza kubera ko bamaraga umwanya munini bategura amasomo
Biteganyijwe ko hazahugurwa abarimu barenga ibihumbi 12 baturuka mu bigo 511
Biteganyijwe ko hazahugurwa abarimu barenga ibihumbi 12 baturuka mu bigo 511
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka