Bafunze ikigo yigagamo abura amafaranga yo kujya kwiga ahandi none ubu ni umuyede

Umusore witwa Habumuremyi Charles ukomoka mu karere ka Nyabihu aratangaza ko kuva aho ikigo yigagaho bagifungiye yabuze ubundi bushobozi bwatuma ajya gushaka ikindi kigo yakwigaho none ubu yikorera akazi k’ubuyede.

Habumuremyi yigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa PTC (Professional Training Center) giherereye mu karere ka Musanze. Tariki 15/02/2012 ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwaragifunze kubera ko kitari gifite ibyangombwa bicyemerera gukora.

Icyo kigo bamaze kugifunga ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwafashe icyemezo cyo guha itike abana bacyigagamo bakajya iwabo, hanyuma tariki ya 22/02/2012 bakazagaruka bagasubizwa amafaranga yabo bari barishyuye.

Habumuremyi avuga ko bamaze gufunga icyo kigo uwamuteraga inkunga yahise avuga ko atabona ubundi bushobozi bwo kumurihira ahandi. Akomeza avuga ko yishyuraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 34 kuko yigaga ataha.

Habumuremyi rero ngo yabonye ibyo kwiga byanze yigira inama yo kujya gukora akazi k’ubuyede. Ngo namara kubona amafaranga azahita akora ubucuruzi kugira ngo azabone amafaranga yamusubiza kwiga.

Habumuremyi yari ageze mu mwaka wa gatanu w’ubukanishi bw’ibinyabiziga ( MVM Moto-Vehicle Mecanic). Akomeza avuga ko kuva mu wa kane yatsindaga neza. Ngo kuba agiye kwicara adakomeje kwiga ngo arangize biramubabaza.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwafungaga icyo kigo bwadutangarije ko abo banyeshuri batabajyana ku bindi bigo kubera ko ikigo bigagamo cyakoraga nk’aho kitazwi. Nubwo abanyeshuri bo bifuzaga ko babasabira ibindi bigo bagakomeza kwiga.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye PTC (Professional Training Center) cyari gifite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Cyari gifite amashami abiri ariyo ishami ry’ubukanishi MVM (Moto-Vehicle Mecanic) ndetse n’iry’bijyanye na za mudasobwa (Computer Science).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka