Babiri b’indashyikirwa mu barangije muri PIASS bahembwe za miliyoni

Abanyeshuri babiri mu barangije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) barushije abandi amanota, batahanye impanyabumenyi na sheki za miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Nzeri 2022.

Uyu yegukanye miliyoni yatanzwe na BK kuko yahize abandi
Uyu yegukanye miliyoni yatanzwe na BK kuko yahize abandi

Hari mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri iri shuri muri uyu mwaka, mu bigo by’i Huye na Karongi.

Belise Niyonzima urangije mu ishami ry’iterambere mu bijyanye no kwita ku mutungo kamere no ku bidukikije i Huye, na Jean Pierre Rukeribuga Kuradusenge urangije mu ishami ry’Uburezi mu bijyanye n’imibare n’ubumenyi bw’Isi i Karongi, ni bo batahanye sheki ya Miliyoni buri wese, bagenewe na Banki ya Kigali (BK).

Aba banyeshuri bavuga ko kuba bari buhembwe bari babyiteze kuko bari bazi ko bakoze neza, kandi bikaba bisanzwe ko abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi batahana ibihembo muri PIASS, ariko nanone guhabwa sheki byo ngo byabatunguye.

Niyonzima ati "Izi mpano zizadufasha kandi zizatuma na bagenzi bacu bari inyuma barushaho kwigana umwete, kuko buriya iyo ubonye ko ibyo ukora hari ababiha agaciro bakabishima, nawe ushyiramo umwete. Iyi mpano mpawe nzayibyaza umusaruro."

Thacien Harerimana ukuriye ishami rya BK rya Huye, wazaniye aba banyeshuri sheki bagenewe, yavuze ko basanzwe ari abafatanyabikorwa ba PIASS, bakaba ari yo mpmvu biyemeje kugira uruhare mu gutuma abanyeshuri bahiga baharanira kwiga neza bagatsinda.

Yagize ati "Amafaranga miliyoni ni amafaranga atari makeya k’urangije kaminuza. Hari abantu benshi bagiye batangira bizinesi ku mafaranga makeya adashyika na miliyoni. Iyi ni fondasiyo tubahaye kugira ngo izabafashe, na bo bafashe abandi."

Yunzemo ati "Gutanga ibi bihembo ni n’uburyo bwo gutera ishyaka barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri."

Umuyobozi wa PIASS, Prof.Elisée Musemakweri, yashimye abanyeshuri bitwaye neza, anavuga ko ari ku nshuro ya 9 batanga impanyabumenyi, ariko ko ari ubwa mbere bagira abanyeshuri benshi batsindiye ku manota agera kuri 80%, kuko uyu mwaka bagize batatu.

Yanashimye kuba hari abanyeshuri babiri bahise bahabwa akazi n’umuryango wita ku kurengera ibidukikije mu cyogo cya Nili, REDO, kuko na byo ari uburyo bwo gutera ishyaka abanyeshuri bacyiga.

Ati "Natwe dusanzwe dutanga akazi ku banyeshuri bitwaye neza kurusha abandi iyo gahari, kuko buriya hari benshi mu bakozi bacu bize iwacu, ariko kuba haboneka imiryango iduhera abanyeshuri akazi babikesha amanota meza, ni ishema."

Yaboneyeho gusaba abanyeshuri barangije kuzarangwa n’umurava ndetse n’imyitwarire myiza mu byo bazakora.

Yagize ati "Imbaraga mwagaragaje mu kwiga muzazikomeze, mwongereho ubunyangamugayo n’indangagaciro za kinyarwanda n’iz’ubukirisitu, naho ubundi ibyo mwize byaba ari imfabusa."

Abahawe impamyabumenyi na PIASS kuri uyu wa 8 Nzeri 2022 ni 399, ariko Prof Musemakweri avuga ko ubu abo bamaze kuziha barenga ibihumbi bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka