
Ni umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, aho aba ba Ofisiye basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), mu mwaka wa 2025, bahawe amasomo atandukanye arimo ubuvuzi n’andi ajyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu.
Mu basoje amasomo barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize ibijyanye n’Ubuvuzi n’abandi 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, bize ibijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru, barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Lt Dr Eugene Parfait Ruhirwa wize Ubuvuzi no Kubaga na Sous Lieutenant Christian Izere wize Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, nibo banyeshuri bahembwe nk’abahize abandi mu basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2025.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate abasoje amasomo yabo bagaragaje, kandi bitezweho kubaka igisirikare gihamye.
Yagize ati "Bafite ubumenyi burimo ubusanzwe n’ubwa gisirikare, ndetse bashobora guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete. Twizeye ko muzakora inshingano zanyu mu bushishozi. Ubumenyi mwahawe ni intangiriro yo kubaka igisirikare gihamye, kubahiriza inshingano z’ubuyobozi no kurinda abaturage.’’
Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, yababwiye ko bahisemo inzira ibashyira ahantu bitezweho gufasha mu mibereho myiza y’abandi.
Ati "Ni umuhamagaro, ndetse ubunararibonye bwanyu buzatabara abari mu kaga, mwomore abakomeretse."
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye ba Ofisiye basoje amasomo ko bafitiwe icyizere n’Igihugu cyose.
Yagize ati "Mu gihe muvuye hano, mufitiwe icyizere n’Igihugu cyose. […] Nk’abasirikare bigishijwe, muzirikane ko mwinjiye mu Isi ihinduka irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe."
Yunzemo ati "Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibibazo biri hanze aha. Ahazaza ni ahanyu, mukomeze mufite imbaraga n’intego, mukomeze guteza imbere Igihugu."

Abahawe impamyabumenyi bavuga ko hari ubumenyi bwinshi bungukiye mu masomo bahawe, ku buryo nta kabuza ko bizabafasha kurushaho gukora kinyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.
Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, rimaze imyaka 10 ritangiye ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha amashami arimo Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu, kuko bwatangiye mu 2015.
Ni amashami yongeweho andi arimo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Amategeko, Ubuforomo n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi guhera mu 2020.








Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|