APACOPE iha uburezi abayigamo ikabaha n’inyongezo

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa APACOP ruri mu Mujyi wa Kigali buravuga ko nyuma y’amasomo asanzwe bunagenera abana ubundi bumenyi bushobora kubafasha mu buzima busanzwe.

Abana ba APACOP bahabwa uburezi bakanongezwa ubundi bumenyi buzabafasha mu buzima busanzwe
Abana ba APACOP bahabwa uburezi bakanongezwa ubundi bumenyi buzabafasha mu buzima busanzwe

Mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’iri shuri bwatumyeho ababyeyi b’abanyeshuri baryigamo, bagamije kubereka ubundi bumenyi abana babo batozwa, nyuma yo gukiranuka n’amasomo.

Mubyo abana bamuritse harimo gushushanya, gukora inigi mu mpapuro zishaje, guhinga, gutegura amafunguro, gukora amasabune y’amazi n’amavuta yo kwisiga, n’ibindi.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa APACOP Adelaide Dusabeyezu avuga ko iri murikabikorwa ryateguwe kugira ngo bagaragarize ababyeyi ndetse n’abandi batumirwa ko abana bafite ubumenyi n’impano nyinshi byiyongera ku masomo asanzwe.

Yongeraho kandi ko ari n’uburyo bwo kwibutsa ko ku ishuri atari ahantu umwana ajya kugira ngo afate ibyo yize mu mutwe gusa, ko ahubwo ari ahantu ashobora no gukura ubundi bumenyi bwamufasha mu buzima.

Ati ”Ababyeyi ntibakabone ko abana baje kwirirwa bafata mu mutwe gusa. Ahubwo babone ko ku ishuri ari ahantu umuntu yigira ubumenyi, akabona n’ibitekerezo byatuma akora ibindi bintu bitandukanye byamufasha mu buzima”.

Abana biga APACOP barerekana uburyo bakora amasabune
Abana biga APACOP barerekana uburyo bakora amasabune

Bamwe mu babyeyi babwiye Kigali Today ko iyi gahunda ari nziza cyane, kuko yabagaragarije ko abana babo bafite byinshi bazi, rimwe na rimwe batanatekerezaga ko babimenya.

Umwe yagize ati ”Nsanze abana bafite ubuhinzi bw’ibishyimbo bahinga mu bikarito, ku mwana wo mu mujyi ni igitangaza.

Biradushimisha cyane rwose,kuba wohereza umwana agasanga mwarimu mutiriranwa,ntwabwo uba uzi icyo yagezeho,icyo yumva n’icyo atumva,…

Ariko iyo baduhamagaye gutya tugasanga abana baravumbuye ubumenyi biradushimishya cyane”.

Ababyeyi banyuzwe n'ubuhanga mu byo babamurikiye
Ababyeyi banyuzwe n’ubuhanga mu byo babamurikiye

Ni ubwa mbere iri shuri ritegura imurikabikorwa, ariko ubuyobozi bwaryo buvuga ko ari gahunda igiye kujya iba buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni Apacop cyangwa Apacope??

John yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka