Amasomo kaminuza zo mu Rwanda zigisha ngo nta musemburo atanga

Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene yemeza ko kaminuza zo mu gihugu zidatanga amasomo yarufasha mu iterambere rirambye, ariko akemeza ko biterwa n’ubushobozi buke.

Minisitiri Mutimura ari mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri
Minisitiri Mutimura ari mu bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri INES-Ruhengeri

Yabitangaje nyuma y’aho Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri risinyaniye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo Nyafurika mu Bumenyi mu mibare (AIMS), tariki 17 Werurwe 2018.

AIMS (African Institute for Mathematical Sciences) ni kimwe mu bigo bikomeye ku mugabane wa Afurika muri iki gihe mu kwigisha no gutanga amahugurwa mu bijyane n’imibare.

INES-Ruhengeri ryo ryari rimaze iminsi mu bibazo, nyuma yo gufungirwa amwe mu mashami yahigishwaga kubera kutuzuza ibyangombwa.

Ariko nyuma yo kwemererwa kongera gufungura, ubuyobozi bw’iri shuri bwahise butera indi ntambwe mu burezi butanga kugira ngo bwirinde icyakongera kudindiza iri shuri.

Musenyeri Vincent Harolimana amaze gusinyana amasezerano y'ubufatanye bwa INES-Ruhengeri na AIMS
Musenyeri Vincent Harolimana amaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye bwa INES-Ruhengeri na AIMS

Minisitiri Mutimura yashimye iri shuri kuba ryaratinyutse kwigisha siyense mu gihe usanga andi mashuri yo mu Rwanda atabikozwa kubera bisaba amafaranga menshi.

Ati “Kwigisha siyansi ntibyorishye kuko bisaba amafaranga menshi yo kugura ibikoresho binyuranye za laboratwari n’ibindi. Iyo ugiye kureba usanga za kaminuza zigisha inyigisho Leta idaha amahirwe mu kuba umusemburo w’igihugu.”

INES-Ruhengeri niyo yabimburiye amashuri yigenga mu Rwanda yigisha ibijyanye na siyansi kugirana amasezerano y’imikoranire na AIMS yo gufasha abanyeshuri biga siyansi kubona amahirwe yo gukora ubushakashatsi n’amahugurwa mu mibare.

Pariri Dr Hagenimana Fabien uyobora INES-Ruhengeri yavuze ko nabo bazi uburyo Abanyarwanda batitabira kwiga imibare, ikaba ari n’imwe mu mpamvu yatumye biyemeza kuyikundisha abagana iri shuri.

Ati “Imibare dukunze kuyiha agaciro gake ndetse bamwe bakagenda bigamba ngo njye sinakwiga imibare ntabwo mbikunda sinanabishobora.

Bamwe barangije amasomo y'icyiciro cya gatatu mu by'imisoro
Bamwe barangije amasomo y’icyiciro cya gatatu mu by’imisoro

Uko ni ukubara nabi, ntushobora kugira ubumenyi budashingiye ku mubare ngo uzamenye ikintu gifite agaciro. Imibare ifasha mu gutekereza mu buryo bwimbitse (Critical thinking), igufasha mu gutekereza ku buryo butondetse (Logical thinking).”

Avuga kandi ko kuba INES-Ruhengeri isinyanye amasezerano na AIMS bihuye n’uko isanzwe ari ishuri ry’ubumenyingiro.

Ati “Gufatanya bizatuma abanyeshuri bacu bakunda imibare, biga kuyikoresha bibafungure umutwe. Bwa bumenyi bagiraga buzamuke.”

Uwo muhango wo gusinyana amasezerano na AIMs, wanahuriranye n’uwo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 906 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuze barimo 11 barangije icyiciro cya 3 (Master’s) mu bijyanye n’imisoro, wabaye tariki 17 Werurwe 2018.

Ikigo AIMS cyatangiriye i Cape Town muri Afrika y’Epfo mu 2003. Mu 2011, AIMS yafunguye amashami ya mbere muri Senegal, Ghana, Tanzaniya, Cameroon n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyo minisitiri avuga nibyo koko!Noneho rero bihumira ku mirari iyo hagiyemo yamafaranga abanyeshuri ba kaminuza bishyura iyo batsinzwe isomo(re-take).Ibi bituma abatayafite bariva mo,noneho na yayandi adafashije ntibabe bakiyize.Ireme ry’uburezi.Ahaaaa!!!!!

UZABAKIRIHO Innocent yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ibyumuzuko c ubizanye ute kdio? mwagiye musubiza ibyo mwasomye mukareka gukurura inkweto!

hj yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Urumva KUZUKA ari inkuru mbi?Wowe uba wishakira kumva ibyisi gusa??Soma muli 1 Yohana 2:15-17 wumve uko abibera mu byisi gusa bizabagendekera ku munsi w’imperuka.Niba mushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo no Kuzazuka ku munsi w’imperuka,mujye mukunda ibintu byerekeye imana.

Gatare yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ni byiza ko twiga cyane,ndetse tukaminuza.Nanjye ubandikira,narize cyane.Ariko umufaransa witwaga RABELAIS,yaravuze ngo:"Science sans conscience,n’est que ruine de l’ame".Kwiga amashuli menshi,ariko utazi cyangwa utemera ibyo Bible yigisha,ni ubuswa bukomeye cyane.Urugero,birababaje kubona abantu bize cyane batemera ko hazabaho umuzuko cyangwa ko imana izaha ubuzima bw’iteka abantu bayumvira mu isi izaba Paradizo.Nanjye nk’umuntu wize,sinibaza ukuntu abantu hafi ya bose batita ku bintu byerekeye imana kandi ariyo yaduhaye ubuzima.Imana idusaba kuyishaka dushyizeho umwete,aho kwibera mu byisi gusa.Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana".Byisomere muli Matayo 6:33.Amashuli,ubukire,turabita,tugapfa,tukabora.Iyo dupfuye aribyo twiberagamo gusa,Bible ivuga ko bizatuma tubura ubuzima bw’iteka kandi ntituzuke.

MAHAME yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

Ntukavange amasaka n’amasakaramentu di.

DIDI yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka