Amashuri yo mu Mirenge iri muri Guma mu Rugo na yo azasubukura amasomo

Mu gihe ababyeyi batuye mu Mirenge ikiri muri Guma mu rugo bafite abana biga mu mashuri y’incuke, no mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bibazaga uko bizagenda ku bana babo mu gihe abandi batari muri Guma mu rugo bazaba basubiye ku mashuri tariki 2 Kanama 2021, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, abo na bo bahawe igisubizo ku kibazo bibazaga.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasobanuye ko n’amashuri ari mu Mirenge ikiri muri Guma mu rugo azafungura, ahubwo hakabaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo abana bagere ku mashuri, ariko n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwe.

Ubutumwa Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter bugira buti "MINEDUC iramenyesha Abaturarwanda kandi ko n’amashuri ari mu mirenge iri muri Guma mu rugo azafungura. Abarimu n’abanyeshuri bazafashwa n’inzego z’ibanze aho bikenewe, kugira ngo kwiga bikomeze, ariko n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19 arusheho kubahirizwa".

Kuri ubu imirenge ibarirwa muri 50 iri muri Guma mu Rugo guhera tariki 28 Nyakanga 2021 kugera tariki 10 Kanama 2021 nyuma y’uko byari byagaragaye ko yari ifite ubwandu buri hejuru. Reba Imirenge yose iri muri Guma mu Rugo HANO.

Ubu butumwa bwaje bwunganira itangazo iyi Minisiteri yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021 rivuga ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020 - 2021 tariki ya 02 Kanama 2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.

Soma itangazo ryose HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka