Amashuri yigenga yavuze ko atazihutira gufatira abarimu bayo inguzanyo kuko atizeye ko bazagaruka

Abahagariye amashuri yigenga mu Rwanda bavuze ko batazapfa kwihutira gufatira abarimu babo inguzanyo igomba kubatunga muri ibi bihe, bitewe no kutizera ko aba barimu bazakomeza kubakorera mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira.

Guhagarika amashuri kugera mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka bitewe n’icyorezo Covid-19, byatumye ibigo byigenga bihagarika guhemba abarimu babyo, na bo bakaba barahise basaba Leta kubashakira ikibatunga.

Nyuma yaho Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yaje gusaba Koperative Umwalimu SACCO, guha ibigo by’amashuri yigenga inguzanyo yo gutunga abarimu babyo.

Iki kigega cyahise gitangariza ibigo by’amashuri kuri uyu wa 03 Kamena 2020 ko iyo nguzanyo ihari, umwarimu uyihabwa akaba agomba kuzatangira kuyishyura mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri muri uyu mwaka wa 2020.

Ni inguzanyo yiswe IRAMIRO izishyurwa mu gihe kitarenze amezi 24 hiyongereyeho inyungu y’amafaranga 13% ku mwaka, uwayihawe akazajya yishyura inshuro imwe mu gihembwe, igahabwa umunyamuryango mushya cyangwa usanzwe afite konti muri Umwalimu SACCO.

Umwe mu bayobozi b’Ishuri Kigali Parents rihagarariye ibindi bigo by’amashuri yigenga mu Rwanda, Charles Mutazihana, yabwiye Kigali Today ko uzahabwa aya mafaranga agomba mbere ya byose kuba ari umunyamuryango wa Umwalimu SACCO, ariko n’abasanzwe ari bo ngo ntibazapfa kugirirwa icyizere bose.

Mutazihana yagize ati “Ikibazo kibamo ni igihe wamara kumuha ayo mafaranga (y’inguzanyo) agata akazi akagenda atanadusezeye kuko na byo bajya babikora, ese bigenda bite, ni nde wishyura!”

“N’ubwo dufitanye amasezerano y’akazi hari ubwo ukebuka usanga yagiye atakubwiye, ni ukwitonda cyane rwose ntabwo wahubukira kujya gufatira abantu amafaranga”.

Ku rundi ruhande, umwe mu barimu b’amashuri yigenga bahagarariye abandi mu gukora ubuvugizi, yabwiye Kigali Today ko abakoresha babo hafi ya bose ngo batarimo gukozwa ibyo kubasabira inguzayo yo kubatunga muri ibi bihe.

Uyu mwalimu yavuze ko we na bagenzi be 700 mu barenga 1,300 bo hirya no hino mu gihugu, ngo bamaze kwishyira hamwe kugira ngo bikorere ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Turi gusaba kubonana na Minisitiri kugira ngo ikigo kidatabara abarimu bacyo bari mu kaga muri ibi bihe, gifatirwe ibihano byo kutazafungura imiryango mu kwezi kwa cyenda”.

“N’ubwo tutizeye ko bizakunda kuko tutazi uburyo ibyo bigo bikorana na Minisiteri, ariko abarimu tumerewe nabi cyane, ubushize twakubwiraga ko hari bane bamaze gusohorwa mu nzu bakodeshaga, ubu bamaze kurenga 24 batakigira aho baba bitewe n’uko babuze amafaranga yo kwishyura icumbi”.

Koperative Umwalimu SACCO ivuga ko ikigo cy’amashuri cyifuza gusabira abarimu bacyo inguzanyo yo kubatunga, ngo kiba gishobora gusaba amafaranga atarenga miliyoni 60.

Leta kandi iteganya gufasha ibigo bitandukanye birimo n’amashuri yigenga kubona inguzanyo yo gutunga abarimu babyo, inyujijwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo Covid-19.

Ibigo bitandukanye by’abikorera bivuga ko bigitegereje igihe iki kigega gicungwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kizafungurira imiryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nimubareke bakore icyo bashaka.turababonye ntibatubonye

ckaude yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Amashuri yigenga ari gufata nabi abarimu bayakorera. none se uyu mugabo uvuga ngo ni uko batizeye ko abarimu bazagaruka, leta yo ifasha abarimu bayo yo ifite igihamya simusiga cy’uko abarimu bayikorera bose bazagaruka? iyo si impamvu ahubwo nje ndumva ari ukwikunda.

Bizimana yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Njyewe ibi ndanabirambiwe byo guhora bavuga ngo hagiyeho ikigega cyo gufasha abarimu bo mu mashuri yigenga. Reba imbara babivugiye ariko ntibijya mu bikorwa. Amezi 3 Ari hafi gushira abarimu ba private schools badahembwa. Inzara igiye kutwica, bahora bavuga ariko ntibishyirwa mu bikorwa. Amaherezo ni ayahe? Turabihaze rwose, nibavuge kdi bashyire mu ngiro. Abandi badahembwa ariko twebwe inzara itumereye nabi. Plz Leta nidutabare, abayobozi bibigo nibategekwe kwaka amafaranga Y’ABARIMU babo naho ubundi bazakomeza kuvuga ibintu bitarangira kdi mwarimu Ari gupfa.

Venuste yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Umwalimu asora buri kwezi agatanga n’ubwizigame mu isanduku ya Leta RSSB Kandi ni kenshi twumva n’inkunga zitangwa kuki minisiteri y’uburezi itashakira aha mu gukemura ibibazo byo mu bihe bibi nk’ibi?

NSABIMNA Egide yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Nibyo koko kereka Leta ibagiye hagati bikaba itegeko naho ubundi kuri bo ntabyo bakora nk uko babyivugira mu nkuru.

ADDY yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ibi na none Leta ibigire ibyayo kuko umwuga w’uburezi ushobora kuzangwa n’abana bari kureba uburyo uwukora ubu ari gufatwa nabi agaraguzwa agati. Ahozwa mu mvugo yaburi wese kubera imibereho idafashije ahozwamo n’uburyo sosiyeti muri rusange imufata.

NSABIMANA Egide yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Iyinkuru rwose irashaje amezi ageze muri 3 bariya nabacuruzi bakora ibibafitiye inyungu yewe sinabakene kuburyo kuduhemba ibihumbi20 kukwezi baba barabibuze nuko ntanyongu baba babifitemo ahumbwi nkabakozi barerera igihugu tugatoza uRwanda rwejo kuzaba ingirakamaro biciye muburezi Let’s nitwibukire icyongicyo nkuko ifasha abandibose nidufashe nkabanyarwanda ntaho turenda guhungita

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ibi Ni ibihe bidasanzwe turimo Kandi bigoye. Nta mpamvu yo gukinan’ubuzima bw’ikiremwamuntu. Leta Ni itabarane bwangu badufashe kubahob mu bihe
bidukomereye. Niba ibigo byinangiye Leta yashakisha ubundi buryo bishoboka. Umwalimu uri ku butaka bw’u Rwandau wese bamushyire mu mwalimu Sacco asabirwe amafaranga ahabwe n’uburyo azishyuramo butamugoye. N’ubundi biragaragara ko ibigo n’ubwo byayaka sibyo bizishyura. Leta binyuze muri minisiteri y’uburezi isabe urutonde rw’abakora mu bigo byigenga bafatanye n,’umwalimu Sacco guhemba. Cg se Leta imare impungenge ibigo bifite ubwoba bw’uko analimu bamwe babaheza. Ntahantu umuntu yacikira Leta aho yajya hose
Aho kugumya kuvuga jye ndumva byajya mu bikorwa vuba kuko ikiremwa muntu kiri kurengana.

NSABIMANA Egide yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

ARIKO LETA NDABONA IRIMO YIKURAHO INSHINGANO KDI ABA BANTU BARERERA IGIHUGU PE UBUNDI BURYA MURI BUSINESS Y’UBUREZI NA BUSINESS Y’UBUZIMA NTA MUNTU WIGENGA UBAMO .....IKI KIBAZO CYATEJE IBIHE BIDASANZWE RERO LETA IKWIYE KUMVA KO ABA BARIMU BAGOMBA KWITABWAHO NTIBISHYIRE MU BURENGANZIRA BW’IKIGO KUGUZA IRAMIRO IKABIGIRA ITEGEKO UTAGUJIJE AGASHAKA UBURYO AHEMBA UMWALIMU.....UFITE UBWOBA KO ATAZAGARUKA NAMUSINYISHE AGA SOUS CONTRACT KAVUGA KO AGIYE KUMUHEMBA ADAKORA SIUS CONDITION KO MU KWA CYENDA AZAGARUKA CG AKO GASOUS CONTRACT KABE KAGERA MU KWA CUMI.....ITEGEKO RIZAKURIKIRANE UTAGAKURIKIJE.

IKINDI IBI BIREREKA UMWALIMU UBAHO GUSA ASHINGIYE KU MUSHAHARA GUSA ....UTAGUZA NGO YUBAKE KO NTAHO AHAGAZE.....

IBIFRANGA ABA BARIMU BAHORA BATANGA MURI RSSB BIMAZE IKI NIBA BITAMUTABARA MU GIHE NKIKI KO NUBUNDI BYITWA KWITEGANYIRIZA MU BIHE BIKOMEYE BYIBIZA URUPFU NO GUKOMEREKA BABIGURIJE U-SACCO MWARIMU AKIGURIZA NTAWE ARINZE KWINGINGA

Theos yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ibi Ni ibihe bidasanzwe turimo Kandi bigoye. Nta mpamvu yo gukinan’ubuzima bw’ikiremwamuntu. Leta Ni itabarane bwangu badufashe kubahob mu bihe
bidukomereye. Niba ibigo byinangiye Leta yashakisha ubundi buryo bishoboka. Umwalimu uri ku butaka bw’u Rwandau wese bamushyire mu mwalimu Sacco asabirwe amafaranga ahabwe n’uburyo azishyuramo butamugoye. N’ubundi biragaragara ko ibigo n’ubwo byayaka sibyo bizishyura. Leta binyuze muri minisiteri y’uburezi isabe urutonde rw’abakora mu bigo byigenga bafatanye n,’umwalimu Sacco guhemba. Cg se Leta imare impungenge ibigo bifite ubwoba bw’uko analimu bamwe babaheza. Ntahantu umuntu yacikira Leta aho yajya hose
Aho kugumya kuvuga jye ndumva byajya mu bikorwa vuba kuko ikiremwa muntu kiri kurengana.

NSABIMANA Egide yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Imwe mu mpamvu uburezi mu Rwanda buzahora hasi! Ntushobora gusaba ikintu cy’ingirakamaro k’umuntu ufite inzara! Leta igomba kujya hagati yaba Nyiribigo n’abakozi babo(abarimu) kuko ba nyiribigo bareba inyungu kdi bazishyize imbere kurusha abarimu. Mwibuke ko bariya ni abacuruzi, ese ubundi babifitemo izihe nyungu gushakira abarimu babo ibibatunga? Niyo mpamvu ku nyungu za Leta, ikwiye kubigira itegeko biriya bigo bigahemba abarimu.

Mwarimu Ben yanditse ku itariki ya: 5-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka