Amashuri yangijwe n’ibiza ntazabuza abanyeshuri gukomeza kwiga - MINEMA

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko inyubako z’amashuri zirenga 50 zagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye cyane uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba, ariko ngo harakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga.

Minisitiri Kayisire avuga ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga
Minisitiri Kayisire avuga ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bakomeze kwiga

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yavuze ko amashuri arenga 50 ariyo yagizweho ingaruka n’ibiza, ibyumba byayo bikajyamo amazi.

Yagize ati “Amashuri arenga 50 yarangiritse kuko yagezwemo n’amazi, ibyumba bimwe birasenyuka.”

Minisitiri Kayisire avuga ko n’ubwo ayo mashuri yangiritse, ariko bitazafata abayigagamo igihe kinini kugira ngo basubire ku ishuri, kubera ko ibisabwa kuyakorwaho atari ibintu binini cyane.

Ati “Ubundi ntabwo yangiritse ngo asenyuke burundu, ni ibintu bisaba gukora amasuku, no kureba y’uko ayangiritse yashobora no kugwa ku bana, ariko ntabwo ari ikintu gishobora kutubuza gutangira amashuri ku wa mbere. Uyu munsi n’ejo harakorwa imiganda, inzego zishinzwe amashuri n’abashinzwe ibijyanye n’inyubako nabo bagiye gukurikirana, kugira ngo barebe ishuri dushobora kuvuga ko tutari bushyiremo abana”.

Akomeza agira ati “Nk’uko bisanzwe ku wa mbere abana bose baziga, turabaha ibikoresho, amakayi, kuko aho bashobora kwandika n’aho kuryama ibyinshi byarangiritse, turakora ibishoboka kugira ngo babashe gukomeza iki gihembwe, ni nako umwaka w’amashuri ugiye kurangira, kugira ngo dukomeze ubuzima, ibintu ntibihagarare kandi birashoboka.”

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda ko ibiza byongera gutwara ubuzima bw’abantu, ndetse no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko yafashe ingamba z’uko abantu bose bagituye ahantu babona hashobora gushira ubuzima bwabo n’ibyabo mu kaga, kwihutira kuhava kandi ari bo ubwabo babigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana ati “Hari abantu bagituye ahantu hagaragaza ibibazo, turabasaba gukomeza kuba maso bakareba aho batuye, inzu barimo, imikingo iri hakurya y’inzu zabo, bakareba niba bitabashyira mu bibazo”.

Akomeza agira ati “Ubonye wese ko hari ikibazo kiri aho atuye, agomba kwihutira kwegera ubuyobozi bumwegereye, bakamwereka aho acumbikirwa, ibyo n’ibyemezo twafashe. Ntabwo ari ngombwa kwirirwa ushakisha umuturanyi ugufasha ibi n’ibi, oya ahubwo begere ubuyobozi amabwiriza yaratanzwe, inzego z’ubuyobozi zirahari kugira ngo zibafashe”.

Ngo muri buri Karere hashyizwe itsinda ririmo abayobozi ndetse n’abandi babifitiye ubumenyi, bashinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese waba ubangamiwe, ashyirwe ahantu hari umutekano kandi akabonerwa ibyo gukoresha by’ibanze bikenerwa birimo iby’isuku, ibyo kurya, kwifubika n’ibindi.

Ni ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira uwa 03 Gicurasi 2023, bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikarenza uregero, yahitanye ubuzima bw’abantu 130 biyongeraho undi umwe wari wakomeretse cyane waje gupfa tariki 05 Gicurasi. Hangiritse inzu 5598 naho abantu 9231 bavuye mu byabo kubera icyo kibazo.

Ibyo biza kandi byatumye hakomereka benshi ku buryo hari abakiri kwa muganga, n’ubwo hari abandi batashye hamwe n’undi umwe ugishakishwa utaraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka