Amashuri y’incuke yashibutse mu kimina cy’abantu 13 mu 1988
Igitekerezo cyo gushinga amashuri y’incuke ngo cyabajemo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 1988, ubwo babonaga ababyeyi bajya guhinga bashoreranye n’abana, bakiriranwa na bo mu mirima ariko bagataha umubyizi utarangiye, kubera ko abo bana babaga babaruhije.
Niyonteze Elina w’imyaka 66 y’amavuko hamwe na bagenzi be 12 bashinze ishuri ry’incuke i Gihara mu murenge wa Runda w’Akarere ka Kamonyi, nyuma y’aho muri 1988 bashinga irindi i Runda, biturutse ku itsinda ry’ikimina bise Abajyinama, ryabafashaga kubitsa no kugurizanya.
Abajyinama ubu barishimira ko icyo gitekerezo cyabo cy’uburezi bw’incuke cyabaye gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa hose mu Gihugu.
Niyonteze wari umaze imyaka 10 mu burezi, avuga ko amashuri y’incuke yumvaga mu Rwanda mbere y’umwaka wa 1988 ari Ecole Belge (ryari mu Mujyi i Kigali), APACOPE (ku Muhima) na CARAFAGE (Muhanga), akaba atari agenewe buri mwana wese mu Rwanda, kandi yacungwaga na Minisiteri y’Ubuzima.
Niyonteze avuga ko batangiye bigishiriza abana mu ngo, bagakora ku mushahara wabo bagahemba abarimu bo kubafasha, nyuma haza umushinga ushamikiye ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Canada, ububakira ishuri ry’incuke ari ryo ryaje guhuzwa na Ecole Primaire (EP) bikavamo GS Gihara, mu gihe irya Runda ryahujwe na EP Runda ryo bari baryubakiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Niyonteze agira ati "Abajyaga gutangiza abana mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bazaga kurwanira abo bana bacu kuko Uburezi bw’incuke bwatumaga abana barangiza amashuri abanza ari abahanga cyane, kandi ni bo bavuyemo abaganga, abapadiri, abagoronome n’abandi bayobozi bakomeye."
Mu gihe bari batangiye gahunda yo gukwirakwiza amashuri y’incuke (Gardienne cyangwa Maternelle) mu Murenge wa Runda hose, abarimu b’iryo shyirahamwe ririmo Niyonteze, batangiye gushakwa hirya no hino mu Gihugu, kugira ngo bajye gufasha mu ishingwa ry’ayo mashuri.
Gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (Nine Year Basic Education/9YBE) itangira mu mwaka wa 2009, yaje gufata amashuri y’incuke yubatswe ku bwa Niyonteze na bagenzi be, iyahuriza hamwe n’abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, biba ibigo binini byitwa Urwunge rw’Amashuri (GS) Gihara hamwe na GS Runda.
Niyonteze avuga ko muri Nzeri 1988 i Gihara batangiranye n’abana 17, ubu bagakaba bategeze kuri 458, ndetse ku rwego rw’Igihugu hari amashuri y’incuke 4,051, yigamo abana 1,134,913, nk’uko raporo y’Uburezi ya 2022/2023 ibigaragaza.
Umuyobozi wa GS Gihara, Françoise Umwali avuga ko uwashaka kumenya akamaro k’amashuri y’incuke yabirebera mu gihe yari atarabaho, aho abana bajyanaga n’ababyeyi mu murima bakabarushya kandi bagatinda kumenya imibanire n’abandi hamwe n’amasomo y’ibanze.
Umwali agira ati "Amashuri y’incuke akangura akanateza imbere ubwenge bw’umwana akiri muto, umwana amenya kubana no gusabana n’abandi atigungiye mu rugo wenyine, atuma imibereho y’umuryango itera imbere, kandi umwana atangira hakiri kare kumva, kuvuga, kwandika no gusoma."
Umwali ashimira Niyonteze na bagenzi be kuba baratanze inyubako z’ishuri ry’incuke kandi ko abona abo basheshe akanguhe bagishoboye kwigisha no guhugura abarimu bato bakiri mu mwuga.
Baracyarota gushinga andi mashuri y’incuke n’ubwo bageze mu zabukuru
Niyonteze avuga ko n’ubwo bahaye amadini ya EPR na Kiliziya Gatolika ayo mashuri y’incuke kuko yari yubatse mu butaka bwayo, ubu aho amaze imyaka 6 mu kiruhuko cy’izabukuru, we na bagenzi be bagifite gahunda yo gushinga andi mashuri y’incuke adashamikiye ku yo bari barashinze.
Bavuga ko bakomeje itsinda ryabo ryo kubitsa no kugurizanya, ryaje kubyara umuryango wita ku barimu bari mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Abajyinama, ukazabafasha gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Abajyinama ni wo bitezeho kubahuza n’abafatanyabikorwa babafasha gushinga amashuri, mu gihe ikimina cyo ngo kizakomeza kubafasha kugira imishinga yunganira umushahara wa pansiyo, nk’uko Niyonteze yakomeje aganira na Kigali Today.
Avuga ko ubworozi bw’inkoko akorera iwe mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, bumuhesha amafaranga asaga ibihumbi 100 ku kwezi iyo yamaze kwishyura ibisabwa byose, ndetse ko n’ibihumyo ahinga bimufasha kubona amafunguro atunga urugo.
Aba basheshe akanguhe bamaze kugera kuri 48 bishyira hamwe, bavuga ko uretse gushinga ishuri, bashaka no gukomeza kwerekana umusanzu wabo mu iterambere, harimo kwandika amateka y’Uburezi mu Rwanda no gutanga ubujyanama ku buryo bwakorwa neza.
Niyonteze agira ati "Hari abavuga ko Uburezi bwacu bwarwaye bwaki, kuko kera wasangaga amashuri yigenga yigamo ababaye abaswa mu mashuri ya Leta, ariko ubu byabaye imbusane."
Umuyobozi wungirije w’uyu muryango ‘Abajyinama’, Sylvain Mudahinyuka, avuga ko uretse kubafasha kuva mu bwigunge, bazashaka ababafasha gukomeza gutanga ubumenyi bwabo kugeza ubu ngo bwasinziriye.
Mudahinyuka avuga ko abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahoze ari abarimu, bashobora gutangira guhugura abakiri muri uwo mwuga, ndetse ko n’abari abahanga mu bucuruzi bajya kugira inama amakoperative.
Ohereza igitekerezo
|
Tubashimiye umuhate bagize mu gihe byari bigoye.
Aba babyeyi ni indashyikirwa nibo batumye tuba abo turibo ubu. Turabashyigikiye kandi tubashimiye ubwitange n’umuhate wabo mu kurerera u Rwanda.
Aba babyeyi ni indashyikirwa nibo batumye tuba abo turibo ubu. Turabashyigikiye kandi tubashimiye ubwitange n’umuhate wabo mu kurerera u Rwanda.
Turabyishimiye kandi dushyigikiye ABAJYINAMA. Aba babyeyi baritanze kugirango tugere aho tugeze ni ukubera bo. Imana ikomeze ibahe imbaraga