Amashuri makuru na Kaminuza birasabwa gutoza abanyeshuri kwihangira imirimo

Minisitiri w’Uburezi arasaba amashuri makuru na Kaminuza kujya batoza abanyeshuri barera kwihangira imirimo aho kubigisha babategurira kuzashaka akazi.

Ubwo ishuri rikuru rya INES Ruhengeri (Institut d’Enseignement Supérieur de Ruhengeri) ryatangaga ku nshuro ya gatatu impamyabushobozi ku banyeshuri baharangije mu mwaka wa 2011, Dr.Vicent Biruta yavuze ko abanyeshuri bakwiye kujya baharangiza bajya kwihangira imirimo bagendeye ku bumenyi bahakuye.

Muri uwo muhango wabaye tariki 05/07/2012, Minisitiri w’uburezi yagize ati “Nk’uko amashuri makuru na Kaminuza bikwiye kuba bitanga ibisubizo ku bibazo by’igihugu ni ngombwa ko twigisha duteguza abanyeshuri bacu kwihangira imirimo aho kubigisha tubategurira kuzasaba akazi”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bizagerweho ari uko buri shuri rikuru na Kaminuza bigomba kugira aho abanyeshuri bitoreza guhanga umurimo, kuwushyira mu bikorwa no kuwucunga neza (incubation centers).

Abahawe impamyabumenyi basabwe gukoresha ubumenyi bakuye muri INES bihangira imirimo.
Abahawe impamyabumenyi basabwe gukoresha ubumenyi bakuye muri INES bihangira imirimo.

Minisitiri w’uburezi asaba abanyeshuri bahawe impamyabumenyi gukoresha ubumenyi bakuye muri INES bahanga ibishya bishobora kubyazwa umurimo, bishobora kubyazwa inyungu bityo bikabagirira akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Kugira ngo abo banyeshuri babigereho ni ngombwa ko batozwa kuba inyangamugayo ndetse no kwihesha agaciro, bakaba Abanyarwanda bazira ibiyobyabwenge, ubugwari n’ubunebwe, bakirinda ingeso mbi zo gukopera n’indi mico mibi yose ijyana nabyo; nk’uko Minisitiri w’uburezi abisobanura.

Minisiteri y’uburezi na Leta muri rusange yashyizeho uburyo bwo gufasha abafite ibitekerezo bishya by’imishinga, babafasha kubinoza kugira ngo bivemo imishinga ibyara inyungu.

Uwo muhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta ndetse n'abihaye Imana.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abihaye Imana.

Abanyeshuri bahawe impamyabushozi tariki 05/07/2012 muri INES Ruhengeri bagera kuri 604. Abarushije abandi kugira amanota meza bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasombwa.

Kuva INES Ruhengeri yafungura imiryango yayo mu mwaka wa 2003 imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abayirangijemo bagera ku 1273.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Guhanga imirimo ntibisaba gutangiza ibintu bihenze cyane.Mushobora kwishyira hamwe muri nka 20,maze mukareba icyo mukora.Mushobora gukora byinshi mushaka ;niyo mpamvu mwakagombye kugira skills nyinshi.Students are urged to develop many skills ie management,leadership.marketting....ibi bibafasha mu guhanga imirimo

Bucyana Aimable yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Kwihangira imirimo ni byiza cyane.Narangije muri INES,mu bya Statistics.Ntakazi nahise njya gushaka ahubwo narakishakiye kubera ko ubwenge bwose nari mbufite. Dore uko nahanze umurimo: nagujije ibihumbi 590,ngura ingurube 1 ihaka,ubu maze kugira ingurube 22.Mu minsi micye nzaba mfite izirenga 100 kandi ndimo no kwiga uko najya nzitera intanga aribyo bita insemination artificielle muri make ibi babyita biotechnology.Mu byukuri nkoresha ubumenyi navanye muri INES.Sinumva rero impamvu abantu batihangira imirimo?Njyewe keka ko impamvu ari uko bamwe barangiza batumva neza ibyo bize:gukopera,kutamenya impamvu uri kwiga,kutareba kure...

Nsekuye Aminadab yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

ariko abo babwiriza guhanga umurimo ko batareka akazi ngo bawuhange cyane ko bafite n’igishoro? nonese urabwira abana ngo bihangire umurimo kandi mucyo bize bitajyanye nubucuruzi rugero nkabarangije statistique ubwo bahange mucyi biotechnology bakurehe labo rwose nabo bajye bashyira mugaciro

yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka