Amashuri atagira amazi n’amashanyarazi adindira mu ireme ry’uburezi

Mu Karere ka Musanze haracyari ibigo by’amashuri biri inyuma mu ireme ry’uburezi, kubera ko bitagira amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi. Ibi ngo bitera abana gukererwa amasomo, kuko hari aho babanza kujya gushaka amazi yifashishwa mu isuku n’ayo gutekesha.

Nizeyimana wo mu Karere ka Musanze yagize ati: “Usanga hari nk’aho abana babanza kujya kuvoma amazi nko mu kiyaga cyangwa ahandi bibasaba gukora urugendo rutari ruto bajya kuvoma ayo ikigo kiri butekeshe amafunguro bari burye saa sita, cyangwa ayo gukora isuku yo mu mashuri, icyo gihe bituma batangira amasomo bakererewe n’abana bakiga badatuje!”

Ibitagira amashanyarazi na byo ngo hari amafaranga bashora mu kubona serivisi baba batashoboye kwikorera. Dukuzumuremyi yagize ati: “Niba umwarimu azakenera gutanga ibizamini byanditse ku mashini, bisaba ikigo gushakisha amafaranga bakabijyana kubyandikisha ahandi, nanone mwalimu ukeneye gukora ubushakashatsi kuri mudasobwa ntabone uko ayikoresha ntibizamworohera gutanga isomo yabanje gucukumbura, umunyeshuri abihomberemo. Twumva hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya, abagifite izo ngorane bagafashwa kugendana n’abandi mu rugendo rwo guteza imbere ireme ry’uburezi”.

Umubare munini w’ibigo bifite ikibazo cyo kutagira amazi n’amashanyarazi, ni ibiri ahantu hagoranye nko mu misozi, bisaba gushorwamo amafaranga menshi nk’uko Munyamahoro Alexis, umukozi ushinzwe ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze abyemeza.

Yagize ati: “Ibyinshi mu bigo usanga byarubatswe mu myaka yo hambere, mu bice by’imisozi miremire, aho kubigezaho amazi meza bisaba kuyakura mu mibande hakoreshejwe amapompo, no ku mashanyarazi ugasanga bigoranye kuyahageza. Mu minsi ishize twakoze igenzura dufatanyije na WASAC n’Ikigo REG, dusanga ari ibintu bisaba kwicara hamwe n’inzego zidukuriye, tukaba twafatanya gushakisha uko ayo mafaranga yaboneka”.

Hari ibigo bibangamiwe n’ikiguzi cy’amazi n’amashanyarazi gihanitse

Ibigo by’amashuri bifite amazi meza n’amashanyarazi bigorwa n’igiciro gihanitse cy’amafaranga byishyura buri kwezi y’ayo biba byakoresheje. Ikigo cy’ishuri cyitwa Ecole des Sciences de Musanze kiri mu Karere ka Musanze ni kimwe muri byo.

Padiri Nikwigize Florent, Umuyobozi w’iryo shuri yagize ati: “Kilowati imwe y’umuriro tuyishyura amafaranga 394 mu gihe twayishyuraga 160 muri 2017. Mu cyumweru nibura dukoresha umuriro w’ibihumbi 400. Iyo urebye ayo twishyura amazi yo birakabije cyane, kuko meterokibe imwe ni amafaranga 1058; ikigo gifite abanyeshuri bakabakaba 800 bakeneye koga, gufura, ugasanga biratubera umutwaro ukomeye ubangamira ireme ry’uburezi”.

Itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, mu biganiro ryagiranye n’inzego zifite aho zihuriye n’uburezi mu Karere ka Musanze kuwa kane tariki 6 Gashyantare 2020, ryavuze ko ibi bibazo rizabishyikiriza inzego zibishinzwe, bishakirwe ibisubizo.

Depite Nyabyenda Damien ukuriye iyi Komisiyo yagize ati: “Dukurikije amikoro y’igihugu, ibigo bigenda bisaranganywa ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, ibitaragerwaho birumvikana ko bikigowe no kubahiriza ibisabwa byose kugira ngo ireme ry’uburezi rinoge, turakora ubuvugizi mu nzego bireba, abafite ibibazo byo kuba badafite amazi n’amashanyarazi izo gahunda zihutishwe, abagowe n’ikiguzi cyabyo na bo tuzakurikirana twumve icyakorwa kugira ngo boroherezwe”

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye 164 yo mu Karere ka Musanze 147 ni yo afite amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka