Amashuri arasabwa kugaburira abana ibiribwa byera hafi yayo

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatanze raporo irimo icyifuzo cyo gusaba amashuri yose mu Rwanda, kujya agaburira abana ibiribwa byera mu gace aherereyemo.

Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Nyirahirwa Veneranda, yasabye ko iki cyifuzo cyagezwa kuri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo abahinzi bose mu Gihugu bajye babona isoko ry’umusaruro wabo ku mashuri abegereye.

Hari mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Gatatu, ikagezwaho raporo y’umwaka ushize wa 2021 yakozwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, igaragaza ibyo yaganiriye n’inzego zinyuranye ku buryo Politiki n’Amategeko byubarihiza uburenganzira bw’umwana.

Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati “Hari aho usanga beza umuceri cyane warangirikiye ku mbuga z’abahinzi cyangwa z’amakoperative. Wareba ugasanga ikigo cy’amashuri kiri aho kijya kugura ibijumba n’ibirayi mu kandi gace k’Igihugu, ariko ba bahinzi b’aho ngaho umuceri wabo ukangirika warabuze isoko”.

Depite Nyirahirwa avuga ko ibi bitavuze ko abanyeshuri bazafungura ibiribwa byezwa n’abahinzi bo muri ako gace gusa, ariko ngo bagombye kuba ari byo baheraho.

Depite Mukabunani Christine uri mu bagize icyo bavuga kuri raporo, yahise agaragaza impungenge z’uko abana bashobora kurya indyo imwe gusa izaba yiganje muri ako gace, akabona ko bidakwiye.

Yagize ati “Bivuze ko abana batazahinduranya indyo, kuko niba ahantu hera ibirayi, ubwo bazarya ibirayi kugeza na ryari! Jyewe nkabona ibyiza ahubwo ari uko uturere twahahirana, ahera ibirayi bagahinduranya bagahaha ibindi kuko ni igihugu kimwe”.

Raporo ya Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko, igaragaza ko umusaruro w’ibiribwa wiyongereye cyane kuva mu mwaka wa 2017 kugera muri 2020, aho ibigori byavuye kuri toni 340,326 bigera kuri toni 450,633 (bihwanye na 32%).

Ibindi biribwa nk’umuceri, Soya, ingano, imyumbati, ibirayi, amata, amagi, inyama n’amafi bikaba na byo byaragaragaje kwiyongera ku rugero rurenga 20% muri rusange muri 2020.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abahinzi mu Rwanda Imbaraga, Gafaranga Joseph, avuga ko n’ubu hari ibihingwa byangirika nyamara bituranye n’ibigo by’amashuri aho abana babikeneye.

Gafaranga yagize ati “Abahinzi babura isoko bitewe n’igihe cy’umwero w’ibiribwa, nk’ibirayi usanga byaraboze mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza, kuko umuhinzi abirunda ategereje kubigurisha ku giciro cyiza.”

Yakomeje agira ati “Ni bwo ubona amashu yegereye Kaminuza y’u Rwanda n’andi mashuri yisumbuye i Busogo (Musanze) yaraboze, nyamara ayo mashuri akajya kuyahaha ahandi, kandi ku giciro gihanitse kurusha icyo basize hafi yabo”.

Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yakiriwe mu Nteko, nyuma yo gusaba za Minisiteri n’ibigo nka MINIJUST, MIGEPROF, MINEDUC, MINISANTE, MINALOC, MINAGRI na CNDP, gukemura ibibazo biri mu nshingano zabyo zo kwita ku bana mu gihe kitarenze amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka