Amashuri abanza yigenga yishimiye kwemererwa gukomeza kwigisha mu cyongereza

Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yagiranye ikiganiro n'abahagarariye amashuri abanza yigenga
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yagiranye ikiganiro n’abahagarariye amashuri abanza yigenga

Ibyo biganiro byibanze ku itegurwa ry’umwaka w’amashuri utaha wa 2020 ndetse n’uburyo bwo kunoza ireme ry’uburezi.

Ababyitabiriye kandi bagarutse ku ngingo yerekeranye n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza, by’umwihariko bagaragaza imbogamizi z’uko bari baherutse gusabwa kwigisha amasomo mu kinyarwanda guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu gihe amenshi muri ayo mashuri yari amenyereye kwigisha mu cyongereza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabamenyesheje ko mu rwego rwo kwirinda impinduka za hato na hato, ayo mashuri yemerewe gukomeza gutanga amasomo mu rurimi rw’icyongereza, ariko n’izindi ndimi bakajya bazigisha abanyeshuri.

Yagize ati “Dushingiye ku byo mwasabye, ni byiza ko tutahuzagurika. Ni byiza ko twakwigisha mu rurimi rw’icyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (P1) kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza(P6).”

Ati “Icya kabiri, ni byiza ko twakora uko dushoboye kose kubera icyuho dufite tuzi mu ndimi zose muri rusange ari zo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, ariko icyongereza gifite akarusho kuko ari rwo rurimi amasomo agomba gutangwamo (medium of instruction) kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Ariko ikinyarwanda na cyo kigomba kwigishwa cyane kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza nk’uko bisabwa, ndetse ngira ngo biranakomeza mu mashuri yisumbuye.”

Abitabiriye ibiganiro bahagarariye ibigo bishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro
Abitabiriye ibiganiro bahagarariye ibigo bishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro

Minisitiri Mutimura yasabye abahagarariye ibigo by’amashuri abanza yigenga ko bagomba kwibuka ko umunyeshuri iyo ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza agomba gutangira kwiga igifaransa, abibutsa ko abanyeshuri basoje umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bazajya bakora ikizamini cy’ururimi rw’Igifaransa.

Minisitiri Mutimura ati “Ibyo rero bisaba ko atari urwego rwacu gusa rwa politiki rubibasaba, rubibakangurira, runabibahamo umurongo, icyo tubasaba ni uko munoza imyigishirize y’izo ndimi mu mashuri.”

Ubwo yabagezagaho ubwo butumwa, ababugezwagaho ntibahwemaga kumukomera mu mashyi, bagaragaza ko banyuzwe n’ibyo babwiwe.

Nsengiyumva Eliphaz wari uhagarariye ishuri riri i Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo yagize ati “Kwigisha ururimi rwacu ni byiza, ariko ikindi twishimiye ni uko twemerewe gukomeza kwigisha indimi z’amahanga kuko ni amarembo yagutse atuma tubasha kubona ubumenyi abandi badutanze, tukabwinjiza mu muco wacu. Ibyo bizafasha abana bacu kumenya ibiri hanze bakore ubuvumbuzi n’ubushakashatsi, ubutabire n’ibindi, kuko biri mu ndimi z’amahanga. Tutabyigishije neza rero twagumana ibyo dusanzwe dufite gusa, ariko udushyashya ntitutubone kuko imiryango yo kumenya ibyo abandi bagezeho dukeneye yaba ifunze. Icyo rero twagishimiye abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi bari barangajwe imbere na Minisitiri.”

Mugenzi we witwa Rudasingwa Pierre wari uhagarariye ishuri rikorerA mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro ati “Iyi nama twari tuyitegerezanyije amatsiko kuko hari amakuru yagiye asohoka avuga ko amashuri yose agomba kwigisha mu kinyarwanda kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, none amatsiko twari dufite arashize. Umwanzuro uvuyemo ni mwiza uradushimishije kuko batwemereye gukomeza kwigisha nk’uko twari dusanzwe twigisha, tugashyira imbaraga mu kinyarwanda, indimi z’amahanga na zo tukazigisha, tukava mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu twigisha mu cyongereza.”

Abari bahagarariye ibigo bagaragaje ko kwigisha abana bato indimi z’amahanga bizabafasha kwisanzura no gushakisha imibereho mu bindi bihugu nibaba bakuru, mu gihe kwiga mu kinyarwanda gusa bishobora gutuma baguma mu Rwanda ntibabashe kujya gushakira imibereho mu mahanga.

Amafoto: MINEDUC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nk’ababyeyi Leta yacu turayishimiye cyane kuko yumvise ibyifuzo byacu, ikaba iduhaye igisubizo cyiza

Danny yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Ubumenyi dukeneye njye mbona buzacengera nyabyo igihe tuzaba twiga mu rurimi rwacu. Ko rwageze muri Google, Abarimu ba Kaminuza bakaba bamaze no kwerekana ko rwakoreshwa mu bushakashatsi, mwaretse tukaruha agaciro? Kwigisha mu Kinyarwanda njye mpamya ko byaba intangiriro yo gusubira ku ireme ry’uburezi. Indimi z’amahanga zo iyo uzi ibyo wize igihe cyose ushakiye uraziga ukazimenya! N’ubwi nta mibare mfite, ndahamya ko umubare w’abakoresha icyongereza wazamutse, atari uko bakizemo, ahubwo ari uko bibaye ngombwa ko bagikoresha, bakakiga!

Mutabaruka yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ibi bisobanuyeko abanyeshuri bo mu mashuri yigenga azajya akora ibizamini bitandukanye n’abiga muri leta

Chryso yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Ese ko ntacyo bavuze kumashuri yincuke

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

None se ubwo uwo mwanzuro urareba gusa amashuri yigenga cyangwa n’aya leta nayo azajya yigisha mu cyongereza?

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

Nyamara mumanuke no mu mashuri yose ya leta n,afashwa na leta abana bari gutsindwa peee!umwana akarangiza p6 atazi kwandika no gusoma .murebe aho bipfira gutekinika nibiza mu burezi bwacu ntaho tuzaba tujya.nkuko hajya habaho inama y,umushyikirano muzategure inama y,igihugu y,uburezi abantu barebere hamwe aho uburezi bwacu butagenda bafate n,ingamba.

Rwema yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Nkababyeyi twari dufite abana mu mashuri abanza uyu mwanzuro niwo twadutegereje rwose impungenge twari dufite zirarangiye biradushimishije kuko bihuje nicyo twifuzaga coup de chapeau mineduc. Ibi bitugaragarizako dufite ubuyobozi bwiza buturebera Kandi budahubuka mu gafata imyanzuro ibereye u rwanda n’abanyarwanda

Munyerango karim yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka