Amanota y’ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ay’isumbuye arasohoka ejo
Yanditswe na
KT Editorial
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, ndetse n’abakoze ibizami bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, azasohoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018.

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
Aya manota akazatangarizwa ku cyicaro cya Minisiteri y’uburezi iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri saa tanu z’amanywa, nk’uko MINEDUC yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Nyuma yo kumenyeshwa amanota ku munsi w’ejo abanyeshuri bazahita bamenyeshwa uburyo bazabasha kuyabona bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa se begera ibigo bigagaho bakabasha kuyabona.
Umwaka w’Amashuri wa 2018/2019 uteganyijwe gutangira tariki ya 22/Mutarama/2018.

Ohereza igitekerezo
|
Mwatubwira ijyihe amanota yabasoje umwaka wa gatandatu wamashuri yi sumbuye ijyihe azasohokera muraba mukoze cyane
mwadufashije kumenya uko twareba ibigo byohetejwe ho abana bazajya kwiga boarding!,
muraba mukoze
UMWARIMU USHOBOYE INKINGI Y’AMAJYAMBERE
AMANOTA AZIYE IGIHE,NIBYIZAKO ABANABOSE BAZATANGIRIRA RIMWE.
dufashe kbs kireba amanota byanze
Turabashimiye uburyo mutubera aho tutari!!!
mqadufashije mukaduha na link yo twakoresha tuyareba
uraba mukoze.
nonese nkabigaga mucyiciro rusange.
kandi biga kure.bazajyayo cyangwa bazafatira orientation kuma sector
Amanota naze vuba kuko dufite amatsiko
murakoze mudukurikiranire uburyo bwo kureba amanota murakoze kuko ntacyo tubaburana!!!