Amajyaruguru: Kunyereza umutungo w’amashuri byafashe indi ntera

Amafaranga asaga miliyari 1Frw amaze kuburirwa irengero mu bigo by’amashuri bigera kuri 500 byakoreweho igenzura, bigize Intara y’Amanyaruguru.

Inama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Bimwe mu byateje kubura kw’ayo mafaranga harimo uburiganya bwakozwe n’abashinzwe imicungire y’imari n’abayobozi b’ibigo, ahagaragaye igurwa ry’ibikoresho mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku itangwa ry’amasoko ya Leta, nk’uko raporo yabigaragaje.

Ibyo byose byagaragaje ko hanyerejwe asaga miliyoni 972Frw, mu gihe andi makossa mu guhemba abarimu ba baringa n’abarimu basezeye mu kazi aho byatwaye akabakaba miliyoni 60Frw.

Ibindi byo gusabira ibigo by’amashuri amafaranga yo gukoresha ndetse n’ayo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, byateje igihombo cyamafaranga asaga miliyoni 99Frw. Haniyongereyeho izindi mudasobwa za Postivo 250 zaburiwe irengero.

Jabo Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yavugiye mu nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, ko ibikorwaremezo by’amashuri byinshi bikomeje gusaza mu gihe amafaranga yanyerezwaga.

Yagize ati “Mu bigo binyuranye hagaragara amashuri ashaje, imisarani ishaje kandi ifite umwanda, ibikorwaremezo byangiritse kandi hari amafaranga Leta igenera ibigo yakagombye gukemura ibyo byose.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwemeza ko icyo gihombo ari kimwe mu bidindiza imyigire n’ireme ry’uburezi mu bigo binyuranye muri iyi ntara.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko icyo gihombo giterwa no kuba hari ibigo bidafite abacungamutungo, n’abahari bakaba batabifitiye ubushobozi.

Abitabiriye inama bavuga ko hari byinshi ibunguye mu micungire y'umutungo w'ikigo
Abitabiriye inama bavuga ko hari byinshi ibunguye mu micungire y’umutungo w’ikigo

Nshimiyimana Innocent umwe muri abo bayobozi avuga ko hari bagenzi be bashyizweho badafite ubushobozi mu micungire y’ikigo.

Ati “Mu bigo imwe na bimwe hari ubumenyi buke mu micungire. Hari n’ibigo bidafite abacungamari, ubumenyi buke mu gutanga amasoko, hari n’abagira amanyanga bakabikora babizi.”

Nirere Marie Goretti nawe uri mu bayobozi bitabiriye inama avuga ko abayobozi benshi bagiye bashyirwaho nta mahugurwa bahawe.

Ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagiye bashyirwaho nta mahugurwa bahawe mu gucunga umutungo. Hakaba n’ibigo bimwe na bimwe bidafite abacungamutungo, nta n’igenzura ryabagaho.”

Mu kurushaho gukemura ikibazo cy’amafaranga ya Leta akomeje kurigiswa, Gatabazi JMV umuyobozi w’intara y’amajyaruguru avuga ko hagiye gukurikiranwa abakomeje kunyereza umutungo w’ibigo.

Ati “Abantu biberaga aho bagakora ibyo bishakiye batagenzurwa, ariko twashyizeho ingamba zo kugenzura.”

Kugeza ubu hamaze guhagarikwa ibigo 15 bizira imicungire mibi y’umutungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka