Amajyaruguru: Kugaburirira abana ku ishuri byitezweho gutuma batsinda neza

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza yo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bishimira ko gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, igiye kubabera inyunganizi mu kunoza imyigire yabo, kubarinda guta ishuri cyangwa gutsindwa bya hato na hato byajyaga bibaho.

Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

Kuva mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2021-2022, watangiye mu kwezi k’Ukwakira, mu bigo bya Leta by’amashuri y’incuke n’abanza, byatangiye gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Abanyeshuri Kigali Today yasanze ku bigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, harimo ishuri ribanza rya Cyanika II ndetse n’ishuri ribanza rya Munini bafata amafunguro ya saa sita, bahamya ko iyi gahunda ije gukemura byinshi.

Umuhoza Marie Claire, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri EP Cyanika II, yagize ati “Mbere tugitaha mu rugo saa sita kuhafatira amafunguro, hari ubwo umuntu yageraga iwabo agasanga ababyeyi badahari, bigiriye mu mirima guhinga, batanabonye umwanya wo gutegura amafunguro. Ibyo bigatuma asubira ku ishuri nyuma ya saa sita atariye, agasinzirira mu masomo kubera inzara. Benshi wasangaga basibira mu ishuri kubera kutiga neza, abandi bakarivamo burundu bitewe no gutinya kwiga ufite inzara”.

Ati “None iyi gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, twishimiye ko igiye kudukuriraho izo mbogamizi zari zaradindije imyigire yacu; kuko ubu wa mwanya twajyaga dutakaza tujya mu rugo no kugaruka, tuzajya tuwukoresha mu gusubiramo ibyo twize, kandi n’ubuzima bwacu bumeze neza, tubikesha amafunguro ateguye neza kandi ahagije dufatira ku ishuri”.

Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire
Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, atangaza ko mu bigo bibarizwa muri iyo Ntara, uhereye mu y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye, gahunda yo kugaburira abana amafunguro ya saa sita ku ishuri irimo gushyirwa mu bikorwa.

Yasabye ababyeyi ko mu bushobozi bafite bitabira gufatanya na Leta, bakayigiramo uruhare kugira ngo izagende neza.

Yagize ati “Mu by’ukuri umwana ntiyabasha gukurikira neza amasomo ashonje. Ni yo mpamvu gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri tubibonamo igisubizo gikomeye, kije gushyigikira ireme ry’uburezi bw’abana bacu. Akaba ari na yo mpamvu dushishikariza ababyeyi kutubera abafatanyabikorwa beza b’iyi gahunda, bagira icyo bigomwa, yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibiribwa byifashishwa mu gutekera abana ku ishuri, kugira ngo bibaruhurire za ngendo cyangwa kubura amafunguro byajyaga bibaho, bityo babashe kwiga batekanye”.

Mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru byatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, biri kwifashisha amafunguro byagenewe na Leta mu gihe bigitegereje kugirana ibiganiro n’ababyeyi ngo impande zombi zemeranywe umusanzu ababyeyi bajya batanga, mu gushyigikira iyi gahunda.

Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b'ababyeyi mu gutuma gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri igenda neza
Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b’ababyeyi mu gutuma gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri igenda neza

Leta izajya igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi, umubyeyi na we agire urundi ruhare yongeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka