Amajyaruguru: Kongera ahigishirizwa imyuga bizafasha abajyaga kuyigira kure

Nyuma y’aho bimariye kugaragara ko hari urubyiruko rwinshi, rukenera kwigira imyuga hafi yabo, ariko bakagorwa n’uko nta mashuri yabugenewe abegereye hafi, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera ibyumba bigenewe kwigishirizwamo imyuga(TVET); ibi bikazagenda byubakwa ku bigo by’amashuri yisumbuye, biziyongera ku yandi mashami yari ahasanzwe, mu rwego rwo korohereza by’umwihariko urubyiruko rukeneye kwiga imyuga.

Amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 ari mu bigo by'amashuri bizongererwaho amashami yigisha imyuga mu rwego rwo korohereza abajyaga kuyigira kure
Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ari mu bigo by’amashuri bizongererwaho amashami yigisha imyuga mu rwego rwo korohereza abajyaga kuyigira kure

Ni gahunda isanze hari urubyiruko, rwiganjemo urutuye mu bice by’icyaro, ruhamya ko rwari runyotewe no kwegerezwa bene aya mashuri, bitezeho kuzabakura mu bushomeri butari buboroheye.

Havugimana Alphonse wo mu Murenge wa Kinigi agira ati: “Urubyiruko rubarizwa muri kano gace, dusonzeye ishuri ry’imyuga, kuko benshi muri twe, barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, dukenera gukomere kwigira imyuga hafi yacu, tukabura tukabura ayo mahirwe, kuko nta shuri ritwegereye rihari”.

Akomeza ati: “Tujya tureba ukuntu bagenzi bacu b’ahandi, bagiye biga imyuga,bakagera ku rwego rwo kwihangira imirimo, bagahinduka ba rwiyemezamirimo, mu gihe twe dusa n’aho turi imburamukoro. Biratubabaza cyane. Ari naho duhera dusaba ubuyobozi, kutwegereza ishuri ryigisha imyuga hafi, turigane turi benshi kandi dushishikaye, natwe duhahe ubwo bumenyi, twihangire imirimo nk’abandi”.

Imbogamizi zo kutagira hafi ishuri ry’imyuga, abatuye mu Murenge wa Kinigi, bazihuriyeho n’abo mu Murenge wa Gashaki kimwe n’indi Mirenge myinshi, igize aka Karere.

Nyirahabimfura Donatha, ni umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gashaki, babwiye Kigali Today ko abana babo babonye TVET hafi, bakwiruhutsa impungenge ababyeyi bahorana ku hazaza h’abana babo.

Yagize ati: “Duhora duhangayikishijwe n’uburyo bamwe mu bana bacu, birirwa ku ma centre ntacyo bakora, bifashe mu mifuka gusa, abandi bakina amakarita gutyo gusa, badafite ibindi bahugiyeho, twe nk’ababyeyi bikadutera guhora twibaza uko ahazaza habo hazamera. Leta yacu yadufasha, ikadushyiriraho nk’ibyo bigo byigisha imyuga hafi, abana bacu bahugiramo babihahamo ubumenyingiro, na bo bakajya babasha kwibeshaho batarinze kugira uwo basabiriza akambaro cyangwa utundi tuntu tw’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Urubyiruko ndetse n’ababyeyi babo, bahuriza ku kuba hari amahirwe menshi abakikije, na bo biteguye kubakiraho, bakayabyaza umusaruro, mu gihe baba bafite ubumenyi mu myuga itandukanye.

Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yijeje urubyiruko, ko ikibazo cyo kutagira amashuri y’imyuga abegereye, kiri gushakirwa igisubizo. Yagize ati: “Dufite gahunda ndende, yo kwagura amashuri y’imyuga no kuyegereza urubyiruko. Duteganya kujya dufata ibigo by’amashuri yisumbuye byari bisanzweho, ndetse n’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, n’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, tukahubaka ibindi byumba byiyongeraho, bizajya byigishirizwamo imyuga, mu rwego rwo kuyiha imbaraga no kugeza ubwo bumenyi kuri benshi. Ni gahunda inihutirwa leta ishyizemo imbaraga kandi twizeza urubyiruko ko izatanga igisubizo kirambye, kugira ngo koko narwo rubashe gukomeza gukura, rutegura ahazaza”.

Leta y’u Rwanda, yihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2024, nibura urubyiruko rungana na 60% ruzaba rwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuye kuri 31% bariho ubu.

Kongera ibyumba byigishirizwamo imyuga ku bigo by’amashuri bisanzweho, ndetse no gukomeza kongera ibigo bishya, byihariye ku rwego rwa buri Murenge, bikaba biri mu rwego rwo kurushaho gushimangira iyo ntego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka