Amajyaruguru: Imbamutima za bamwe mu barimu bongerewe umushahara

Izamurwa ry’umushahara w’abarimu, ni kimwe mu byateye abantu benshi ibyishimo, by’umwihariko Abarimu, harimo n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko imitwe yombi, ibyagezweho muri gahunda y’Uburezi, yatangaje ko Leta y’u Rwanda, yongereye imishahara y’abarimu yaba abo mu mashuri abanza bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyashobozi y’amashuri yisumbuye A2, bongereweho 88% by’umushahara, ni ukuvuga amafaranga 50.849 kuri buri mwarimu.

Abarimu bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1, bongerewe 40%, ni ukuvuga ko ari inyongera y’umushahara ingana n’amafaranga y’u Rwanda 54.916 kuri buri wese. Naho abakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0, bongerewe 40% by’umushahara, ni ukuvuga angana na 70.195 kuri buri wese.

Iyi nyongera y’umushahara kandi ireba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta, ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Imyigishirize ya mwarimu ngo igiye kurushaho kugira ireme abikesha umushahara yongerewe
Imyigishirize ya mwarimu ngo igiye kurushaho kugira ireme abikesha umushahara yongerewe

Abarimu bo mu bigo by’amashuri bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bamwe muri bantu benshi bashimishijwe no kongezwa umushahara, bahamya ko bari bamaze imyaka myinshi basonzeye. Iki gikorwa bakagifata nk’igihamya cy’uko Leta y’u Rwanda idasiba gutekereza ku iterambere rya mwarimu.

Nzamurambaho Alphonse, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri ya Cyuve GS Cyuve mu Karere ka Musanze, yagize ati “Kutwongerera umushahara byanshimishije mu buryo ntashobora kubona uko nsobanura aka kanya. Hari abarimu benshi bari bagoswe n’ubuzima bugoranye, bitewe n’ubushobozi budahagije bw’ahaturuka amafaranga. Mwarimu yageraga ku isoko, akagorwa no guhaha, yakwifuza gukora ubuhinzi ngo bumwunganire akabura amafaranga ahemba abakozi, yatekereza kujyana abana mu ishuri minerivale ikamubana ikibazo. Ibyo kurya byo muri iki gihe, byari nko kwizirika umukanda, duhora mu madeni kuri za butiki no mu masoko”.

Ati “None Leta yacu idukunda yicaye, ireba ibyo bibazo byose byari byaratangatanze mwarimu, yihutira kubimukemurira, ibinyujije mu kumwongerera umushahara. Twe n’abagize imiryango yacu, tucyumva iby’iki cyemezo, twabyinnye, turanezererwa, abandi batera impundu ku bw’iki gikorwa gihindura imibereho yacu. Turizeza ubuyobozi ko tugiye kurushaho gukorana umurava n’umwete, umusaruro twatangaga tuzawukube inshuro nyinshi”.

Ubu kwitwa ba Gakweto, Gashati n’andi mazina ngo bigiye kuba amateka!

Amikoro ya mwarimu yahoraga ari macye, biturutse ku mushahara yahembwaga udahagije, byamuberaga inzitizi ituma atikemurira byinshi mu bibazo, nk’uko umwe mu barimu wigisha kuri kimwe mu bigo by’amashuri abanza, kibarizwa mu Karere ka Rulindo yabigarutseho.

Yagize ati “Nahembwaga ibihumbi 57, banki yakatamo ayo kwishyura ku nguzanyo nyibereyemo, ngasigarana ibihumbi 37. Ayo ni yo yajyaga avamo ibihumbi 20 nishyura inzu nkodesha buri kwezi, ngahemba umukozi wo mu rugo, nkakuramo ayo mpahisha ibiribwa n’ibyo kubitekesha. Wakongeraho rero no kwiyitaho cyangwa kwita ku muryango; mbese ukabona bitavamo, ugasanga tubayeho dupfundikanya”.

Abarimu bemeza ko bagiye kurushaho kwita ku nshingano zabo
Abarimu bemeza ko bagiye kurushaho kwita ku nshingano zabo

Akomeza ati “Burya nta handi haturukaga arya mazina wumva bitirira ba mwarimu ngo ni ba gakweto, kubera guhora mu nkweto imwe umuntu adashobora kwigurira indi, ba gashati n’andi mazina nk’ayongayo ateye ipfunwe. Ubu rero ndacyeka ayo amazina bamwe bajyaga batwitirira, ubungubu yabaye amateka, kuko Leta yagaragaje agaciro mwarimu afite, binyuze mu kumwongerera umushahara”.

Kuri ubu benshi mu barimu babashije kuganira na Kigali today, bahamya ko ubushobozi babonye, batazigera babupfusha ubusa, aho bamwe ngo bahise biha umuhigo wo kongera ubumenyi basanzwe bafite, binyuze mu kwiga za Kaminuza, kugira ngo bibafashe kurushaho kunoza ireme ry’uburezi batanga.

Si abarimu gusa bishimiye iki cyemezo kuko n’abandi Banyarwanda mu ngeri zitandukanye, harimo n’abifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye, mu kugaragaza imbamutima n’akanyamuneza batewe no kuba mwarimu yongerewe umushahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe pe !
Uzi kwigisha abana Kandi aba mwarimu babuze minerval.
Umubyeyi aragahora ku isonga.

Bona yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka