Amajyaruguru: Abanyeshuri 34 barakora ibizamini bya Leta barwaye COVID-19 mu gihe abasaga 600 babisibye

Abanyeshuri 34 mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bafite ubwandu bwa COVID-19, mu gihe 628 basibye ibizamini ku munsi wa mbere.

Aha ni mu Karere ka Gicumbi ubwo abanyeshuri barimo baganirizwa mbere y'ibizamini
Aha ni mu Karere ka Gicumbi ubwo abanyeshuri barimo baganirizwa mbere y’ibizamini

Abo bana barakorera mu cyumba cyihariye barinzwe n’umuforomo wabihuguriwe, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aho basabwa kwambara neza agapfukamunwa, bahana intera ariko bo bakagira n’umwihariko wo gukora ibyo bizamini bambaye udupfukantoki.

Akarere gafite abana benshi bari gukora ibizamini bafite ubwandu bwa COVID-19 ni Gicumbi ifite abana 12, kagakurikirwa na Musanze ifite abana 10, Gakenke 7, Rulindo 3, Burera ikaba ari yo ifite abana bake bakora baranduye COVID-19 ahabaruwe abana 2.

Nubwo umubare w’abasibye ibizamini ku munsi wa mbere uri ku ijanisha ritarenze 1% mu turere tunyuranye, uretse Akarere ka Gicumbi n’aka Musanze dufite imibare iri hejuru y’abana basibye ibizamini, byagaragaye ko imibare yabonetse mu giteranyo cy’abanyeshuri basibye ibizamini mu Ntara y’Amajyaruguru ari 628.

Hirya no hino mu gihugu abayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibizamini ku mugaragaro
Hirya no hino mu gihugu abayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ibizamini ku mugaragaro

Akarere ka Gicumbi ni ko gafite abana benshi, aho ari 238, ni ukuvuga ko mu bana 9,388 bari bategerejwe mu bizamini, hitabiriye 9,150.

Akarere ka Musanze ni ko kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’abana basibye ibizamini aho ari 216. Mu mubare w’abana 8,733 bari bategerejwe mu bizamini, abitabiriye ni 8,517.

Mu Karere ka Gakenke hasibye 85, aho abagombaga gukora ibizamini ari 7,539 hitabira 7,455 naho mu Karere ka Burera hasiba 66 aho muri 7,295 bari bategerejwe mu bizamini, ababyitabiriye ni 7,229. Ni mu gihe Akarere ka Rulindo ari ko gafite abanyeshuri bake basibye ibizamini aho ari 24 mu karere, ariko ako Karere na none, kakaba ari ko gafite umubare muto w’abana bakoze ibizamini mu Ntara yose y’Amajyaruguru, aho mu bana 2,701 abakoze ari abana 2,677.

Muri rusange abanyeshuri 35,656 bari bategereje ibizamini mu Ntara yose y’Amajyaruguru, byitabiriwe na 35,028 hasiba 628.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibyo bizamini mu ishuri rya Wisdom, yishimiye ubwitabire yahasanze, ariko atunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana ku isiba ry’abanyeshuri mu bizamini.

Guverineri Nyirarugero atanga impapuro z'ibizamini
Guverineri Nyirarugero atanga impapuro z’ibizamini

Yagize ati “Kuri iyi site turiho ya Wisdom School byateguwe neza, ubwitabire buri hejuru n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirijwe, icyo nabwira ababyeyi ni ugushyira imbaraga mu gufasha abana kwitabira ibizamini bakababyutsa kare, bakabategura kugira ngo badakererwa cyangwa ngo babe babisiba”.

Muri iyo site yo muri Wisdom School, hagaragaye abana bafite ubumuga bunyuranye burimo n’ubwo kutabona bari gukora ibizamini mu buryo bwabo bwihariye, aho Guverineri Nyirarugero yashimiye Leta y’u Rwanda ku burezi budaheza.

Agira ati “Mbere na mbere, ni ugushimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho umwana wese yahawe amahirwe yo kwiga, aba bana bacu bafite ubumuga bwo kutabona bahawe amahirwe yo gukora ibizamini, bitandukanye n’imyaka ya kera, aho uwabaga afite ubumuga bwo kutabona mu muryango bumvaga ko ntacyo bashoboye, ariko uyu munsi ku bwa Leta nziza y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iha abana bose amahirwe yo kwiga, murabona ko aba bana bateguye neza kandi bari mu cyumba giteguye neza, bigaragara ko ibizamini bari gukora bazabitsinda neza”.

Abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye ibizamini bya Leta
Abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye ibizamini bya Leta
Guverineri Nyirarugero na Meya w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine bareba uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bakora ibizamini
Guverineri Nyirarugero na Meya w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine bareba uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bakora ibizamini
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka