Amajyaruguru: Abana ibihumbi 22 bataye ishuri, harakorwa iki ngo barigarukemo?

Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko buri muntu wese akwiye kugira icyo agikoraho, umubare munini w’abo bana ukagabanuka basubizwa mu ishuri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Ibi yabigarutseho mu nama igamije gusesengurira hamwe ibikibangamiye ireme ry’uburezi, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, igahuza abahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’uburezi, bo muri zimwe muri Minisiteri, hamwe n’Ibigo bya Leta n’Ibyigenga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bana babarurwa nk’abataye ishuri, barimo abarivuyemo burundu, hakaba n’abiga inshuro nkeya mu gihembwe, ikindi gihe bakaba bari mu yindi mirimo irimo ijyanye n’ubucuruzi bwo mu masoko, ubucukuzi mu birombe by’amatafari cyangwa amabuye y’agaciro, ubuhinzi mu mirima irimo n’iy’ibyayi, abazerera mu muhanda, abakora mu bijyanye n’ubwubatsi, gusabiriza n’ibindi.

Uku guta ishuri bamwe mu bana barimo n’abakobwa bagaragaza ko bibagiraho ingaruka nyinshi. Umwe muri abo bana wavuye mu ishuri bikamuviramo ibishuko no guterwa inda, yaganiriye na Kigali Today.

Yagize ati “Ishuri nkirivamo bandangiye akazi ko mu rugo, ko kujya ndera umwana w’amezi atandatu waho. Mazeyo nk’ibyumweru bibiri batangira kujya bambwira gukora isuku yo mu kabari kabo kari kegeranye naho, nkajya mbyuka kare mbere yo gusigarana umwana nkabanza gukubura no kuhakoropa”.

Ati “Hashize amezi abiri nyiraho yatangiye kujya ansaba ko turyamana, nkamwangira, akajya akomeza kumpatiriza anshyiraho igitutu ko nintabikora azanyirukana, birangira nemeye kuryamana na we anantera inda. Akimenya ko yayinteye baranyirukanye njya kwandagara mu muhanda, kuko n’iwacu batemeye kongera kunyakira”.

Buri gihembwe inama yo kuri uru rwego ihuza izi nzego hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo byugarije uburezi
Buri gihembwe inama yo kuri uru rwego ihuza izi nzego hagamijwe kuvuguta umuti w’ibibazo byugarije uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, asanga abafite mu nshingano uburezi, bakwiye kujya bakurikirana ko mu muryango ndetse no mu bigo by’amashuri hayobowe neza.

Ati “Ahanini ikigo cy’ishuri kigaragaramo ibibazo harimo n’icy’umubare munini w’abana basiba cyangwa bata ishuri, mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo biba bivuze ko na bo batahaboneka uko bikwiye, ngo bakurikiranire hafi imyigire y’abana n’ibibazo byihariye bafite”.

Yungamo ati “Niba uhuye n’umwana bigaragara ko yasibye ishuri, kuki utakurikiranira hafi ngo umenye impamvu yatumye atajyayo? Nkeka ko atari ibintu bigoye kuba wafata umwanya wawe mu gihe uhuye n’umwana atagiye kwiga ukaba wamubaza icyabimuteye, kandi nabwo ntugarukire aho gusa, ahubwo utere n’indi ntambwe yo kumuhwitura mu buryo butuma arisubiramo”.

Mu zindi mbogamizi zikigaragara nk’izibangamiye ireme ry’Uburezi muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu Majyaruguru, ni umwanda ugaragara hamwe na hamwe aho abana bigira, ku mubiri no ku myambaro; hakaba ikibazo kirebana n’imyubakire y’ibyumba by’amashuri n’ibikoni bishaje, ubucucike bw’abanyeshuri, ibikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi bikiri bicye n’ibindi.

Muri ibi n’ubwo hari ibyo Leta ikomeje gushakira igisubizo kirambye, Minisitiri Irere asanga hari n’ibyo ababyeyi ubwabo bakwikemurira badategereje uruhare rwa Leta, cyane ko inshingano z’uburere n’uburezi bw’umwana ari bo mbere na mbere zitangiriraho.

Ati “Hari ibibazo byoroheje nko kubungabunga isuku n’umutekano by’aho abana bigira, ababyeyi ubwabo n’abarezi bakagombye kwikemurira bidasabye andi mikoro ya Leta. Aho bishoboka nibashyireho akabo noneho n’ibikeneye gushorwamo ingengo y’imari bijye bisanga hari icyakozwe”.

Sinzi Marie Louise, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke na Emmanuel Nizeyimana uyobora GS St Aloys Musanze I ryo mu Karere ka Musanze, bakaba bari mu bitabiriye iyi nama, bavuga ko mu ngamba batahanye, zirimo kujya bakurikirana umwana ku wundi mu kumenya imibereho ye mu muryango, uwo bigaragaye ko umuryango we udashoboye kubikemura, habeho kumufasha.

Buri gihembwe inama yo kuri uru rwego ihuza izi nzego hagamijwe kuvuguta umuti w’ibibazo byugarije uburezi, kandi nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabigarutseho, ngo n’ubwo hakigaragara imbogamizi zigishakirwa ibisubizo, hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu myaka ishize.

Abana ibihumbi 22 bataye ishuri mu Majyaruguru
Abana ibihumbi 22 bataye ishuri mu Majyaruguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka