Amajyaruguru: Abana 47% barangiza amashuri abanza batazi neza gusoma no kwandika

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi(REB), buragaragaza ko ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru riri hasi cyane, aho abana 52% ari bo bonyine barangiza amashuri abanza bazi gusoma no kwandika.

Dr Ndayambaje Irenée, umuyobozi wa REB, yanenze abayobozi b'ibigo badakurikirana abarimu bica akazi
Dr Ndayambaje Irenée, umuyobozi wa REB, yanenze abayobozi b’ibigo badakurikirana abarimu bica akazi

Ni ibyatangajwe na Dr Ndayambaje Irenée, umuyobozi wa REB, mu nama yabereye i Musanze ihuza Minisiteri y’Uburezi tariki 22 Werurwe 2019, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’afite uburezi mu nshingano kuva ku rwego rw’imirenge kugera ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko uburezi buhagaze muri iyo ntara, no kwiga ku bibazo binyuranye bibangamiye uburezi hanarebwa ko abashinzwe uburezi buzuza neza inshingano zabo.

Ibigo binyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru,byakomeje kunengwa nyuma y’uko bigaragaye ko ireme ry’uburezi ritangirwa muri ibyo bigo rikiri hasi, aho umubare munini w’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.

Inama yitabiriwe n'abayobozi b'uturere, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abafite uburezi mu nshingano mu Ntara y'Amajyaruguru
Inama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abafite uburezi mu nshingano mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu ijambo rye, Dr Ndayambaje Irenée yanenze imikorere ikomeje kuranga bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi, badashyira umutima ku kazi kabo ko kurera.

Agendeye kuri raporo ya REB, yasohotse mu muri Werurwe 2018, igaragaza ko mu ntara y’amajyaruguru abana 52% basoza amashuri abanza ari bo bazi gusoma no kwandika, Dr Ndayambaje yagize ati “Raporo yasohote muri Werurwe mu mwaka wa 2018 yatweretse ko mu Ntara y’Amajyaruguru, iyo turebye abana bari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 52,8% gusa ni bo bonyine bashobora gusoma ibijyanye n’icyo kigero cy’amashuri,ni ukuvuga ngo 52,8% gusa ni bo bashobora gusoma ibiri mu gitabo cyo gusoma cy’ikinyarwanda, cyigirwamo n’umunyeshuri wo mu wa gatandatu″.

Uwo muyobozi, yavuze ko icyo kibazo kitari mu gusoma ikinyarwanda gusa ko kiri no mu bindi byiciro by’amasomo aho yagize ati “Tugiye mu mibare, mu Ntara y’Amajyaruguru yose, impuzandengo itwereka ko dufite gusa abana 59,7% bashobora gukora imibare ijyanye n’umwaka wa gatandatu.

Ati “Ni ibintu bibabaje cyane, bisaba ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga. Bikomeje gutya bizarangira n’ibikorwa byinjiriza n’igihugu amafaranga bikomeje gukorwa n’abandi baturutse imahanga″.

Abahagarariye inzego z'umutekano ndetse na Guverineri Gatabazi na bo bari bahari
Abahagarariye inzego z’umutekano ndetse na Guverineri Gatabazi na bo bari bahari

Bamwe mu bitabiriye iyo nama baganiye na Kigali Today, bavuze ko kuba abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika, uruhare runini ari urw’abarezi n’ababyeyi batita ku nshingano.

Umwe muri bo witwa Kagame Telesphole yagize ati “Ibyo batunenze ni byo. Mu magenzura aherutse kuba, abayobozi b’uburezi bagiye banenga ibigo bimwe na bimwe aho basanze abayobozi n’abarezi badatunganya neza inshingano bahabwa. Icyo mbonye mu byo tubwiwe muri iyi nama, ni uko bigomba guhinduka,buri wese akamenya inshingano ze kandi akazitunganya. Hari uburangare bukabije kuri bamwe″.

Pasteri Bayingana JMV, umuyobozi wa Gahunga TVET School we yagize ati“Inzego ziritana ba mwana, umuntu ntafate uruhare rwe ngo arurebe. Yego mwarimu ni we ufite uruhare runini mu gufasha umwana, ariko ababyeyi n’abayobozi hari aho babyikuramo kandi ari inshingano zabo ingaruka zikaza ku bana″.

Minisitiri Isaac Munyakazi yasabye ko imyigire y'abana ikurikiranwa umunsi ku munsi
Minisitiri Isaac Munyakazi yasabye ko imyigire y’abana ikurikiranwa umunsi ku munsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi, avuga ko hagomba kubaho gukurikirana umunsi ku munsi ko abana bigishwa neza, bishingiye ku nteganyanyigisho zijyanye n’ubushobozi hakongerwa n’ibikoresho bihagije, muri rusange agasanga hari byinshi bikwiye kuvugururwa.

Ati “Iyi nteganyanyigisho nshya imaze imyaka itatu. Mu kuyishyira mu bikorwa bisaba ubushobozi bw’abarimu, bisaba ko abana baba bafite ibikoresho bihagije, bakiga mu buryo bubemerera gushyira mu bikorwa bwa bushobozi bafite. Nibyo turi gushyiramo imbaraga nka Minisiteri y’Uburezi, kugira ngo twunganire ibyo dushyiramo umwana ariko hakibandwa cyane ku gukurikirana ababishinzwe ko babishyira mu ngiro″.

Abayobozi b'uturere tugize Intara y'amajyaruguru bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’uturere tugize Intara y’amajyaruguru bitabiriye iyo nama
Abitabiriye iyo nama biyemeje guhindura imikorere
Abitabiriye iyo nama biyemeje guhindura imikorere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Intara zose REB&MINEDUC basuye basanze hari ikibazo cy’abana batazi gusoma no kwandika.Iki kibazo kigahura n’ikindi kijyanye n’igwingira ry’abana.MINEDUC na REB bemeje ko ibibazo by’abana batazi gusoma biterwa na ba Headteacher ndetse n’abarimu!Harya mwalimu yakabaye umuhanga uzahura umwana wagwingiye?Harya iminota 40 mwalimu gukurikirana abana 80 mu ishuri?Uzi nzego 2 niyikebuke.

Minani yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Ibyo Minani avuze ni byo. Kugira ngo umwarimu yigishe bifate ntabwo abana bagombye kwiga bayura. Nta handi biba ngo umwarimu akurikirane abana 80. Ubukene bw’ababyeyi, kubura imfashanyigisho ibyo byose ntibyagerekwa kuri mwarimu. Harya mwarimu ahembwa mushahara ki ugereranije n’abandi bakozi ba leta mu karere akoreramo?

Karoli Ndereyehe yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Mvuzeko iterambere tubwirwa ari baringa sinaba mbeshye cg rikaba ari irya bamwe bibereye mumurwa mukuru. Nta terambere ritagira education nukuvugako aba 42% bakomeza ubuzima budasobanutse kuko batakomeza amashuri yisumbuye batazi gusoma ngaho nguko uko leta itegura injiji abajura indaya inzererezi zizakirwa iwawa. Amazu maremare nama bus afunguye hejuru ni nko kwambara neza umaze icyumweru udakaraba.

Nakaga yanditse ku itariki ya: 23-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka