Amajyaruguru: Ababyeyi bibukijwe ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yabwiye ababyeyi ko nta rwitwazo bafite rwo kuba abana babo batiga, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abibutsa ibihano bigenewe uwakuye umwana mu ishuri bihwanye n’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Guverineri Nyirarugero aganira n'abana n'ababyeyi
Guverineri Nyirarugero aganira n’abana n’ababyeyi

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe uburezi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, wabereye mu Rwunge rw’amashuri rwa Butete (GS Butete) mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

Ni gahunda yihariye y’Intara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo kikigaragara muri iyo ntara, ahakiri abana bata ishuri, hananozwa n’uburyo bwo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose.

Mu ijambo rye, muri uwo muhango witabiriwe n’abanyeshuri basaga ibihumbi bibiri biga muri GS Butete, abarezi ndetse n’ababyeyi, Guverineri Nyirarugero yanenze abafite abana batiga, avuga ko bidakwiye muri iki gihe Leta yashyizeho uburyo bwose bufasha abana kwiga, ari naho yahereye asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, mu gukumira ikibazo cy’abana bata ishuri.

Yagize ati “Impamvu twatangiye icyumweru cy’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, ni uko nyuma yo kubona ko umubare munini w’abana bata ishuri ukomeje kugaragara muri iyi ntara, aho bava mu ishuri tukabasubizamo bakongera bakavamo tukabasubizamo, mu gihe Leta ntako itagize kugira ngo umwana yige. Urabona umwana ataye ishuri ari mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri, mu wa gatatu, ukabona ko ari ikibazo giteye inkeke”.

Abana bahawe impanuro
Abana bahawe impanuro

Arongera ati “Umwana arasiba ishuri ukabona umubyeyi ntacyo bimubwiye, umwana w’imyaka irindwi, umunani kugera kuri 15 akamara icyumweru atiga umubyeyi akarebera, ugasanga ntashaka kumenya impamvu ngo atekereze ati ko uyu mwana yasibye ejo, akaba amaze icyumweru atiga yabitewe n’iki, ibi birababaje ku babyeyi”.

Guverineri Nyirarugero yavuze ko hari ibihano abo babyeyi bateganyirijwe, aranabibamenyesha.

Ati “Ijisho ry’umuturanyi rigaragare, ubu hari igihano kigenewe umubyeyi wakuye umwana mu ishuri kuva ku mafaranga 5,000 kugeza ku bihumbi 500. Nizere ko nta mubyeyi muri mwe muri aha, uzagwa muri iki gihano yatambamiye ireme ry’uburezi, mubibwire n’abasigaye mu rugo”.

Uwo muyobozi yavuze ko inshingano z’uburezi zisaba ubufatanye yaba umurezi n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze, kuva ku bayobozi b’amasibo kugeza ku rwego rw’akarere.

Barebye n'imyigire y'abana
Barebye n’imyigire y’abana

Ni impanuro zakoze ku mitima ya bamwe mu babyeyi bari bitabiriye uwo muhango wo gutangiza icyumweru cy’uburezi, aho bavuze ko gahunda y’uburezi bagiye kuyigira iyabo, banagaragaza ko ibyo bihano aribwo bwa mbere babyumvise, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Nshakabatenda Jean ati “Ibyo bihano biradutunguye, batubwiraga ko tuzagera aho tugahanwa, ntabwo twari tuzi ibihano byategetswe, tubyakiriye neza ahubwo barakoze kutubwira ibyo bihano. Tugiye kwisubiraho dushishikarize abana kujya ku ishuri, n’ababyeyi bataje turababwira ko hari igihano gihabwa abatajyana abana ku ishuri”.

Ngaruye Emmanuel ati “Amafaranga y’ibihano ni menshi icyiza n’uko twashishikariza abana, wabona utagiye ku ishuri ukabyibutsa ababyeyi be bakamujyanayo. Abana benshi batajya ku ishuri baraboneka muri aka gace, ariko tugiye kongeramo imbaraga bose bige twirinde guhanwa”.

Abana biga muri GS Butete bashimiwe isuku
Abana biga muri GS Butete bashimiwe isuku

Canisius Bampoliki ati “Iki gihano ni kinini, ariko kandi nk’ababyeyi natwe tuba dufite amakosa, niba batubwiye kujyana abana ku ishuri tukica amatwi tukirirwa twicaranye nabo, ni amakosa yacu kandi biratugaruka iyo batize bakaba ibirara, dukwiye kwisubiraho rwose”.

Ibihano bimwe mu bikubiye mu itegeko rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, ku mubyeyi wakuye umwana mu ishuri ahanishwa amande y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku 5000 kugeza ku 10000, mu gihe uwo basanze yarakuye umwana mu ishuri agamije kumukoresha imirimo ivunanye, acibwa 50000 Frw kugeza ku bihumbi 500 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, aremeza ko bimwe muri ibyo bihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu karere ayobora.

Yagize ati “Amategeko yatanzwe na Minisiteri y’Abakoze ba Leta n’umurimo kuri babandi bakoresha abana imirimo, ashobora kuba atari uwe amujyana mu birombe no mu yindi mirimo ivunanye. Iryo tegeko ryatangiye kubahirizwa, ndetse na wa mubyeyi wakuye umwana mu ishuri itegeko ryo kumuhanisha ibihumbi bitanu n’icumi ryatangiye kubahirizwa, ariko turashaka gushyira imbaraga mu gusobanurira ababyeyi muri iki cyumweru”.

Hari ababyeyi bagisibya abana babakoresha imirimo
Hari ababyeyi bagisibya abana babakoresha imirimo

Arongera ati “Twasanze hari n’abatarizi, cyane ko no gusoma hari ababyeyi batabizi, niyo mpamvu dushaka kurisobanura, ababyeyi tukabibutsa n’abana tukaribibutsa mu byumba by’ishuri, ibihano byo twatangiye kubishyira mu bikorwa, ariko bibaye byiza babihagarika tutarabahana”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hari habaruwe abana bari barataye ishuri 14846, aho abo mu mashuri abanza banganaga na 10906 mu gihe mu mashuri yisumbuye bari 3940, muri uyu mwaka hakaba harakozwe ubukangurambaga bwo kubagarura mu ishuri, aho abarisubiyemo ari 9027, mu gihe mu mashuri yisumbuye abamaze kugarurwa ari 2180.

Abana bamaze kugarurwa mu ishuri, mu mashuri abanza bangana na 82.8%, mu gihe mu mashuri yisumbuye bangana na 55.3%, akarere ka Musanze kakaba ariko gakomeje kugaragaramo umubare munini w’abana bata ishuri, mu gihe aka Gakenke ariko kagaragaramo umubare muto w’abarita.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMIYE IBYO BIHANO BIZAJYA BIHABWA ABABYEYI BAKUYE ABANA MW’ISHYURI, ABO MU KARERE KA RUBAVU BOHEREZA ABANA KW’ISHURI BURI BO BARANENGA UBUYOBOZI BW’ISHURI IKIGO CYA GACUBA I KIRI MU MBUGANGARI UMURENGE WA GISENYI AHO KURI GAHUNDA YO KURIRA KW’ISHYURI EJO KUWA MBERE TALIKI YA 05/04/2022 BAGABURIYE ABANA BAMWE ABANDI BAKABWIRIRWA NTIBANABOHEREZE N’IWABO NGO BAJYE KURIRAYO, AHUBWO BAKABABWIRA NGO BIHANGANE BAZARYA EJO, ABIMWE IBIRYO N’ABANYESHYURI BO MU MWAKA WA 6meA NA B, MUGIHE ABABYEYI BAZINDURA ABANA NGO BAJYE KWIGA BIZEYE KO BARI BURIRE KU KIGO, BYABAYE EJO SASITA KANDI BIRABABAJE

Teta yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka