Afurika ntikeneye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga- Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.

Yabivuze kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyicaro gishya cya ‘Carnegie Mellon University Africa’, (CMU-Africa) cyuzuye mu gace kahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo.

Kuva mu mwaka wa 2012, kaminuza ya Carnegie Mellon University yakoreraga mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru.

Perezida Kagame yavuze ko kuba CMU-Africa iri mu Rwanda ari amahirwe, abanyeshuri bakomoka ku mugabane wa Afurika no hanze yawo bakwiye kwishimira kubyaza umusaruro.

Yagize ati “Iyi kaminuza kandi izagira uruhare mu kwihutisha impinduka twifuza, cyane cyane mu kongera umubare w’abantu benshi bahanga imirimo”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko umugabane wa Afurika muri rusange ukeneye iterambere mu ikoranabuhanga, guhanga imirimo mishya, ndetse no kugira abantu basobanukiwe muri gahunda zinyuranye, bityo ko iyi kaminuza ari imwe mu nzira zo kubigeraho.

Ati “Kimwe n’ahandi hose muri Afurika, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rishingiye mu guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro. Ni ukubisubiramo, Afurika ntikeneye gusigara inyuma”.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nyubako ya CMU-Africa yatashywe uyu munsi, ari intambwe idashidikanywaho ko u Rwanda ndetse na Afurika yose biri kujyana n’iterambere ry’isi yose.

Yavuze kandi ko uretse igikorwa remezo ubwacyo gitangaje, iyi kaminuza yigamo abanyeshuri bafite impano, bisobanuye ko CMU-Africa, ari inzira yo kunyuzamo abayobozi mu nzego z’ikoranabuhanga, abahanga udushya n’abashoramari.

Ati “Tuyitezeho kugira inzobere mu ikoranabuhanga, abashakashhatsi baziga muri iyi kaminuza bagakorera Afurika n’ibindi bice by’isi.Twizeye kandi ko bazagira imikoranire na bagenzi babo ku isi, mu gukemura ibibazo byugarije isi yacu”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iyi kaminuza iri mu mushinga wa ’Kigali Innovation City’ (KIC), uri mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Mu yindi mishanga igize Kigali Innovation City, harimo: icyicaro cya African Leadership University (ALU), yatangiye kubakwa mu minsi ishize.

CMU-Africa yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi bitandatu, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri basaga 300.

Mu bikorwa remezo biyigize, harimo laboratwari zikubye kabiri izari zisanzwe aho yakoreraga, ibikorwa remezo bigezweho kandi byorohereza buri wese.

Iyi kaminuza kandi ifite ikoranabuhanga rifasha kwiga mu buryo bwa ‘Iyakure’, uburyo bwo gukora inama abantu batari kumwe (video conference), n’ibindi.

Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.

Kureba andi mafoto mu muhango wo gufungura CMU-Africa, kanda hano

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka