Abize ‘Football’ bifuza ko bakwemererwa kwiga kaminuza

Abize gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga ryo ku Kabutare mu Karere ka Huye (TSS Kabutare), barinubira ko nta n’umwe muri bo wemerewe gukomereza amashuri muri kaminuza, nyamara baragize amanota meza.

Abo banyeshuri barangije muri 2019, bavuga ko bagenzi babo bize mu yandi mashami bagize amanota meza ubu barimo kwiga mu mashuri makuru no muri kaminuza, ariko ko muri bo nta n’umwe wemerewe nyamara na bo barize bashyizeho umwete kugira ngo bakomeze muri kaminuza. Uwa mbere yagize amanota 56 naho uwa nyuma agira 24 kuri 60.

Didier Mugisha, umwe muri bo, agira ati “Ibyo kwiga umupira bitangira, baje batubwira ibintu byinshi. Banatubwiye ko uzatsinda neza azahabwa buruse yo kujya kwiga hanze. Twumvaga dutekereza ko tuzayobora umupira, hanyuma abaterwa amarira n’Amavubi tukabahoza”.

Biga mu mwaka wa kane, amasomo yibanze ku gukina umupira w’amaguru, bageze mu mwaka wa gatanu bibanda ku busifuzi, hanyuma mu wa gatandatu bibanda ku butoza.

Icyakora amasomo bize ubu ngo ntiyatuma hari ikintu kinini bakora nk’uko bisobanurwa na Lucie Iyaturinze uvuga ko nko mu butoza bize uko batoza abana bari hagati y’imyaka 12 na 16.

Agira ati “Bari batubwiye ko ibindi tuzabyiga muri kaminuza. Nk’ubu sinabasha gutoza nk’abakinnyi ba Mukura kuko nari ntariga uko batoza abantu bakuru”.

Ubwo bisangaga nta n’umwe muri bo wemerewe gukomeza amasomo muri kaminuza, babajije impamvu bababwira ko aho bashobora kwiga ari muri Koleji y’uburezi ya Kaminuza y’u Rwanda y’i Rukara yigisha iby’igororangingo.

Mugisha agira ati “Bari batubwiye ko kubera ko twize imyuga kandi abajya i Rukara ari abize siyansi, bizaba ngombwa ko Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) ryandikira Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo batwakire. Icyo gihe twaganiriye n’ushinzwe kwakira abanyeshuri bashyashya muri RP, adutuma amalisite yacu, avuga ko ibintu bagiye kubikurikirana”.

Yungamo ati “Kugeza na n’ubu ntiturabona igisubizo. Turimo kwibaza: ese tuzashyira tujye kwiga?”

Iyaturinze na we ati “Nibadufashe natwe tujye kwiga nk’abandi, cyangwa niba batanadufashije, batubwire ko bitazakunda tubimenye hakiri kare dushake izindi nzira. Niba twarize imyaka itatu siporo, tumenye ko duhombye, dusubire mu wa kane twige ibindi”.

Paul Umukunzi, Umuyobozi w’urwego rwita ku myigishirize y’imyuga mu mashuri yisumbuye (RTB), avuga ko bateganya inama iziga ku kibazo cy’abo banyeshuri mu cyumweru gitaha.

Ati “Iyo nama izahuza inzego zose zirebwa n’iki kibazo ari zo Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza, Kaminuza y’u Rwanda n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro. Kuri ubu sinavuga uko iki kibazo kizakemuka iyo nama itaraterana”.

Muri TSS Kabutare, abanyeshuri barimo kwiga Football ni abo mu mwaka wa gatandatu. Abiga mu wa gatanu no mu wa kane bagombye kuba bayiga ubu barimo kwiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa (Food processing).

Icyakora nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo shuri, abarimu bigishaga mu ishami ry’umupira w’amaguru baracyahari, ku buryo abanyeshuri babishaka biga iby’umupira w’amaguru nyuma y’amasomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abonana bafashwe kugirango nabandi babyumva badacika inege zokubyiga umunu ushaka iterambere rusange kugirango rigerweho nuko adashaka inyunguze bwite bakoreneza Imana izabahemba

Habimana Theogene yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

None se bavandimwe ko abize ibyo sport muri secondary barira,abize kaminuza turarira,imyanya yo kubyigisha igaragara,amaherezo asaba ayahe?

Nzabamwita Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka