Abigisha imyuga n’ubumenyingiro bungutse ikigo cyo gutyarizamo ubwenge

Uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gukataza ku isi, ni nako abarikoresha baba bagomba kugendana n’uwo muvuduko kugira ngo hatagira ikibacika.

Iki kigo kizafasha abarimu b'imyuga n'ubumenyingiro kurushaho kwihugura bagendana n'aho iterambere rigeze
Iki kigo kizafasha abarimu b’imyuga n’ubumenyingiro kurushaho kwihugura bagendana n’aho iterambere rigeze

Ibi byose bisaba ko abarimu bigisha ikoranabuhanga bahora bihugura, kugira ngo nabo bafashe abo bigisha kugendana n’ibigezweho.

Nyuma y’uko imbogamizi z’ikigo cy’amahugurwa ku bigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda zigaragajwe, bikagaragara ko abarimu bagenda basigara inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga bigisha, byabaye ngombwa ko hatekerezwa ikigo cyiswe Rwanda Tvet Trainner Institute, RTTI.

Iki kigo kikazajya gifasha abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) kubona amahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Icyo kigo cyubatswe ku nkunga y’igihugu cya Korea binyuze mu mushinga wacyo wa KOICA, kikaba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 26 Mata 2018, mu muhango wabereye aho cyubatse mu ishuri rya IPRC Kigali riri mu karere ka Kicukiro.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha iyi nyubako
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutaha iyi nyubako

Inyubako y’iki kigo yuzuye itwaye miliyoni 6 z’Amadorari ya Amerika asaga 5,040,000,000 Frw, Koreya ikaba yaratanze miliyoni 5.3 asaga 4,452,000,000 Frw, asigaye atangwa na Leta y’u Rwanda.

Umuhango wo kugitaha witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Hon. Mikyung Lee, umuyobozi wa KOICA n’abandi bayozi batandukanye, bakaba bose bishimiye icyo gikorwa cy’iterambere ry’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko iyo nyubako izafasha kunoza uko abarimu bahugurwaga.

Yagize ati “Iyi nyubako ije kudufasha kunora uburyo twahuguragamo abarimu bigisha muri TVET kuko mbere byakorerwaga mu mashuri asanzwe bikagorana. Ubu rero tubonye ahantu hihariye kuri ayo mahugurwa tukumva bizongera umusaruro”.

Arongera ati “Dufite abarimu bigisha muri TVET barenga 4500 harimo n’abatarize kwigisha iby’iki cyiciro. Muri abo 39% nta mahugurwa bari barigeze babona none ubu bagiye kuyahabwa ndetse n’abandi bari barahawe ay’ikiciro kimwe babone andi bityo agere kuri bose”.

Yongeraho ko hazajya hahugurwa itsinda ry’abrimu 60, barangije haze abandi kugeza bose abagezeho kandi n’abashya bazajya baza mu kazi bazajya babanza guhurwa.

Minisitiri w'Intebe Ngirente Eduard ni we wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Minisitiri w’Intebe Ngirente Eduard ni we wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko icyo kige kije gufasha Leta kugera ku ntego yihaye ku bijyanye n’imyigishirize y’imyuga.

Ati “Dufite intego y’uko muri 2024 abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bazaba ari 60%. RTTI rero izabidufashamo, bityo tubone urubyiruko rwize neza rufite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse bikazanafasha kuzamura ingano y’ibikorerwa mu Rwanda”.

Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee, yavuze ko inkunga igihugu cye cyatanze ari ikimenyetso cy’ubucuti.

Ati “Ni ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’ibihugu byombi n’ubwo bwari busanzwe. Ubwo bucuti bumaze igihe kinini, bukaba bugaragarira mu bufatanye mu burezi, mu iterambere ry’icyaro no mu ikoranabuhanga nkaba nifuza ko buzakomeza gukura”.

Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee, yavuze ko inkunga igihugu cye cyatanze ari ikimenyetso cy'ubucuti.
Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee, yavuze ko inkunga igihugu cye cyatanze ari ikimenyetso cy’ubucuti.
Min w'Uburezi Dr Mutimura Eugene yamushyikirije ikimenyetso cy'ishimwe kubera inkunga babateye
Min w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yamushyikirije ikimenyetso cy’ishimwe kubera inkunga babateye

Abarimu bazigisha muri icyo kigo ubu ngo barahari, bakaba ari Abanyarwanda bahuguriwe muri Korea hagamijwe ko bazahugura bagenzi babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ese bisaba iki kugirango uhige

cyuzuzo parfaite yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

kuko twayikoreye amezi menshi

rukundo yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

abarimu twahuguwe dukeneye certificates zacu

rukundo yanditse ku itariki ya: 11-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka