Abigaga muri KIM bari mu gihirahiro nyuma yo gutangarizwa ko iyo kaminuza ifunze imiryango

Nyuma y’uko Kaminuza yigishaga ibyerekeranye n’icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM) itangarije ko ifunze imiryango, bamwe mu bayigagamo batangaje ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya aho bazerekera n’uko bazishyurwa.

Kaminuza ya KIM imaze iminsi ivugwamo ibibazo by
Kaminuza ya KIM imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro

Mu gihe izindi kaminuza zagiye zifungwa na Leta, KIM University yo yivugiye ko yabuze ubushobozi bwayifasha gukomeza kwigisha mu gihe amashuri arimo gusubukura imirimo, nyuma y’amezi arenga atandatu abanyeshuri bari mu rugo kubera kwirinda Covid-19.

KIM yasabye abayigagamo kuza gufata indangamanota(transcripts) zabahesha gushaka izindi kaminuza bakwigamo bitarenze tariki 20/11/2020, ndetse n’abarangije basabwa gutanga ibisabwa bitarenze tariki 16/11/2020 kugira ngo bazahabwe impamyabumenyi.

Hari abanyeshuri bigaga muri KIM bavuze ko batunguwe n’icyo cyemezo, bagasaba Leta kubafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo byahise bivuka nyuma yo gufunga kw’ishuri ryabo.

Umwe mu baganiriye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA yavuze ko guhagarara kwa KIM bitumye atazamenya aho arangiriza amasomo make yari asigaje bitamusabye gusubira inyuma, nk’uko biteganywa n’itegeko ry’Inama Nkuru ishinzwe kaminuza n’amashuri makuru.

Yagize ati "Nta buryo bwashyizweho bwo gukomeza kwiga amasomo abiri twari dusigaje kwiga hano kugira ngo turangize umwaka, duhangayikishijwe n’uko ahandi twajya kwiga byadusaba gusubira inyuma gutangira umwaka, bikadutwara andi mafaranga n’igihe".

Uyu munyeshuri avuga ko mu masomo 22 biga mu mwaka wa gatatu bari bamaze kwigamo 20, kandi buri somo baritangaho amafaranga ibihumbi 33, none ngo agiye kongera kwishyura ahandi amasomo yari yarize ahereye mu mwaka wa kabiri.

Undi munyeshuri yavuze ko bafite ikibazo cy’amanota kuko ari yo ashingirwaho mu kujya kwiga ahandi, abarimu ngo barayafatiriye banga kuyatanga kubera ko bamaze igihe kinini badahembwa.

Aba banyeshuri ntibashira amakenga indangamanota ubuyobozi bwa KIM buzabaha, kuko na bwo amanota yo kuzuzuzaho bayahabwa n’abo barimu batigeze bahembwa.

Hari n’abandi banyeshuri bavuga ko bigiraga ku nguzanyo y’iyo Kaminuza, yari yarababwiye ko bazayishyura barangije kwiga, none yababwiye ko bazafata indangamanota ari uko bamaze kubanza kwishyura imyenda bari bayifitiye yose.

Baribaza aho bazavana ubwo bwishyu batari barateganyije bikabayobera, ndetse n’abishyuraga umwaka wose bibaza niba bazasubizwa amafaranga bari baratanze mbere.

Hari n’abarangije kwiga basabwa kuzuza ibisabwa kugira ngo bazahabwe impamyabumenyi ariko babanje gusubiramo amasomo bari baratsinzwe, baribaza uko bigiye kugenda bikabayobera.

Umwe mu barimu batashatse ko umwirondoro we ujya ahabona yabwiye BBC ko ibibazo by’ubukungu muri KIM atari ibya vuba n’ubwo iyi kaminuza itari yashyizwe ku rutonde rw’izigomba gufungwa, akavuga ko bimaze imyaka irenga itatu.

Imibare igaragaza ko iyo kaminuza yigagamo abarenga 1,500 mu mashami atandukanye.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umva abakozi ba Ispg gitwe natwe turatabaza leta kuko tumaze imyaka isaga ibiri tudahembwa none iyo abayobozi baje barababeshya nyabuna nudutabare

Rusine yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka