Abigaga mu burezi rusange batsinze ibizamini bya Leta ku kigero cya 94.6%
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsi hejuru ya 90%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza ku kigero gishimishije kandi mu byiciro byose.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta ari 47 379, abatsinze ni 44 818 bangana na 94.6%.
Mu mashuri ya tekinike, abakoze ibizamini bya Leta ni 21 227, abatsinze bangana na 20 752, bahwanye na 97,8% naho mu mashuri nderabarezi, abakoze ibizamini bose ni 2 895, abatsinze ari 2 892, bangana na 99,9%.
Muri uyu mwaka abakandida bakoze ibizamini bya Leta mu bumenyi rusange bari 46 125, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari 19 916, na 2 891 mu nderabarezi (TTC).

Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10 481, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari 1424 naho mu mashuri nderabarezi (TTC) ari 16.
Abatsinzwe ibizamini mu mashuri y’ubumenyi rusange basaga 2 000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0.1%.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu batsinze, abakobwa mu mashuri y’ubumenyi rusange barushije abahungu kuko abakobwa batsinze ari 23,978 bangana na 50.6%, mu gihe abahungu ari 44%.
Mu mashuri ya tekinike, batsinze neza kuruta abakobwa kuko bagize 52.6%, abakobwa bagira 45.2%, naho mu mashuri nderabarezi (TTC) abakobwa ari 60.3% naho abahungu bakaba 39.6%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini, abarimu ndetse n’ababyeyi.
Ati"Ndashimira cyane abanyeshuri bize bashyizeho umwete bagatsinda neza ibizamini bya Leta nkanashimira ababyeyi babaherekeje mu myigire yabo, ndetse n’abarezi hamwe n’abadufashije mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko nabyo biri mu byo twitayeho cyane kugira ibizamini bikorwe neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsize neza anavuga ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babazwa ibintu bitandukanye bitewe n’ishami umuntu yakurikiye.
Ati “Uwiga Ubukerarugendo ntiyahabwa ikizami kimwe n’uwize ubwubatsi babazwa bitewe n’ibyo bahisemo kwiga, niyo mpamvu bahabwa ibizamini hakurikijwe ibyo bize.
Mu gutangaza aya manota hanahembwe abanyeshuri bakoze neza bari mu byiciro bibiri bigizwe n’ikiciro cya mbere cy’ubumenyi rusange bagera kuri batanu (5) ndetse n’icyuburezi na tekinike bagizwe n’amashami atandukanye, bagera kuri batandatu n’abo mu mashuri y’uburezi (TTC) batanu.
The 5 best 5 candidates in TVET :
➡️Hirwa Sebera Arnaud/ Rwanda School of Creative Arts and Music
➡️Ashimwe Sibomana Reponse/World Mission Secondary School
➡️Nyandwi Emmanuel/Kageyo TVET School
➡️Dukundimana Claude/IPRC TSS/ Kigali
➡️Uwimbabazi Charlotte/ACEJ Karama pic.twitter.com/2unDVnbMvq— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 15, 2022
The best 5 candidates in TTC
➡️Kimenyi Frank/ TTC Save
➡️Uwamahoro Donat/ TTC Mururu
➡️Uwamaliya Chantal/ TTC Save
➡️Niyomungeli Olivier/ TTC Rubengera
➡️Niyomungeli Olivier/TTC Rubengera pic.twitter.com/bCoejL7NUX— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 15, 2022
Ohereza igitekerezo
|