Abiga uburezi barishimira impinduka zizatangira umwaka utaha

Umwaka utaha w’amashuri uzatangirana impinduka zitandukanye mu burezi zireba cyane cyane abanyeshuri bigira kuzaba abarezi.

Abanyeshuri biga uburezi barishimira impinduka zigiye kuba guhera umwaka utaha
Abanyeshuri biga uburezi barishimira impinduka zigiye kuba guhera umwaka utaha

Izi mpinduka zirimo kuba abitegura kuba abarezi bose bazajya bahabwa Buruse itishyurwa ariko na bo bagasabwa kugira igihe mu kuzamura uburezi, batanga umusanzu wo kwigisha.

Irénée Ndayambaje uyobora Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) yasobanuriye bihagije abanyeshuri bo muri TTC Mururu yo mu Karere ka Rusizi izo mpinduka zirimo ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bitegura kuzaba abarimu cyangwa abarezi mu mashuri abanza ndetse n’ay’incuke bazajya bishyurirwa na Leta kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri.

Kubera ubumenyi n’ubushobozi Leta izaba yatanze kuri aba banyeshuri bazaba bageze ku rwego rwo kuba abarimu, na yo ibasaba ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye bazajya batanga umusanzu wo kwigisha nibura imyaka itatu, nibayirangiza abifuza gukomeza kaminuza bahabwe buruse zitari inguzanyo, bityo na bo bigishe nibura indi imyaka itanu, bahabwe indi buruse nk’iyo yo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Irénée Ndayambaje avuga ko umunyeshuri uzatera umugongo uburezi kandi yarishyuriwe azishyuzwa ibyo Leta yamutanzeho
Irénée Ndayambaje avuga ko umunyeshuri uzatera umugongo uburezi kandi yarishyuriwe azishyuzwa ibyo Leta yamutanzeho

Ubu buryo bwo gufasha abiga uburezi Leta yabushyizemo imbaraga mu rwego rwo kuzahura ireme ry’uburezi.

Irénée Ndayambaje uyobora REB ati “Hari harimo icyuho ariko ahanini byaterwaga n’uko nta banyeshuri b’abahanga baganaga aya mashuri nderabarezi kubera ko batahabwaga amahirwe yo gukomeza kaminuza ariko ubu bagiye guhabwa ayo mahirwe ndetse n’imishahara mwabonye ko yiyongereye, hari n’ibindi bizabafasha gukomeza kuvugurura imibereho yabo.”

Nta n’umwe muri aba bazafashwa kwiga uburezi ku nguzanyo ya Leta itishyurwa uzigera ajya gukora ahandi atarigisha imyaka itatu cyangwa itanu bitewe n’icyiciro azaba arangije kuko n’uwabigerageza ngo azajya ahita yishyuzwa ibyo Leta yamutanzeho.

Ndayambaje akomeza agira ati “Umuntu uzarangiza tuvuge wenda icyiciro cya kabiri cya kaminuza akavuga ati ‘uburezi mbuteye umugongo’ nta kundi byagenda na we tuzamwishyuza ibyo twamutanzeho. Ni byiza ko niba turi kugufasha ngo wige nawe ugomba gutanga ibyo wahawe mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa itanu.”

Ku ruhande rw’abiga uburezi bishimiye cyane izi mpinduka cyane ko mbere bafatwaga nk’abantu basuzuguritse ndetse bakitwa n’amazina atajyanye n’umwuga wabo, bagatanga urugero bavuga ko bazaba baciye ukubiri n’izina ‘Gakweto’.

Abarezi baravuga ko bagifite imbogamizi mu myigishirize kubera kutagira imfashanyigisho
Abarezi baravuga ko bagifite imbogamizi mu myigishirize kubera kutagira imfashanyigisho

Nyiranjamahoro Esperence ati “Twe twumvaga ko iyo wize ubwarimu uba uri Gakweto ariko nitubona ayo mahirwe bizadufasha kubona akandi kazi gasumbye ako nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa.”

Nubwo abarimu basabwa gutanga uburezi bufite ireme, basobanura ko bisa n’aho bikigoranye kuko nta bitabo byo kwifashisha bafite, aho kugeza ubu ngo bishakishiriza ku giti cyabo. Abo barezi basaba ko babona imfashanyigisho n’integanyanyigisho zihagije.

Ni byo uwitwa Bugenimana Scholastique yagarutseho ati “Ujya kubona ukabona basohoye ibintu bidafite imfashanyigisho. Ese nakwifashisha iki nta mfashanyigisho mfite kugira ngo mfashe umwana abashe kuzamuka neza? Kugeza ubu nkurikije ibyo badusaba ni ukwirwanaho gusa nibadushakire ibitabo.”

Kuri iki kibazo, ubuyobozi buvuga ko buri kugishyiramo imbaraga ku buryo mu gihe kitarambiranye na cyo kizaba gikemutse. Ubu mu Rwanda hari ibigo 16 by’amashuri bitegura abazaba abarimu mu mashuri y’inshuke n’abanza. Muri ubu bukangurambaga, byose bikazasurwa kugira ngo basobanurirwe izi mpinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze gushyigikira ndetse no gufasha abitegura kuba abarezi,ariko mfite ikibazo,ese Leta yishyurira Abiga uburezi Bose kuva mumwaka wa 4 kugera mumwaka wa 6?mudufashije mwadusobanurira murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2021  →  Musubize

Ubwo x abize mbere bo bakazafashwa iki?????

DUSABE Evariste yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

IMPINDUKA ya mbere ikwiye mu burezi,ni ukongera Umushahara w’abarimu.Biteye isoni n’agahinda kubona umwarimu wa primary(abenshi bize University),ahembwa 42 000 Frw ku kwezi.Leta nirebe ukuntu nibuze uwo Mwarimu yahembwa 150 000 Frw ku kwezi.Mwibuke ko Mwarimu wa Primary yahembwaga 16 000 Frw ku kwezi muli 1994.Ukurikije Inflation,yari kuba ahembwa nibuze 160 000 Frw ku kwezi.Kuki se Nyakubahwa Depite biganye we ahembwa + 2 millions ku kwezi?Leta nigabanye Imishahara ya ba Nyakubahwa,yongeze Mwalimu.Nisaranganye abakozi bose bayo.Imana yanga Injustice.Tujye twibuka ko turi Abakristu.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo.Bene uwo niwe uzabona ubuzima bw’iteka.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka