Abiga Siyansi muri College ADEC baratanga icyizere mu kurwanya ubushomeri
Abanyeshuri biga ibya siyansi mu kigo cy’amashuri cya College ADEC Ruhanga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko ibyo bamaze kugeraho bizagira uruhare mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko, no guteza imiryango yabo imbere bihangira imirimo.
Bimwe mu byo abo banyeshuri bamaze kumenya gukora bikenewe mu muryango nyarwanda, harimo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, gukora amasabune, kuvumbura hifashishijwe ubugenge, aho bamaze gukora icyuma kireba kure cyifashishwa ku bwato bwibira mu mazi, n’ishyiga rikoresha imbaraga za rukuruzi mu guteka.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane ishami ry’imibare, ubugenge n’ubutabire (MPC), avuga ko mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bazi gutegura inyama ya tofu ikorwa muri soya, bigamije kubyaza umusaruro ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri kandi bashobora gufasha mu mikurire y’abana n’abantu bakuru.
Avuga ko gutegura iyi nyama n’amata ya soya byafasha ababyeyi kuboneza imirire y’abana babo, kuko bitagora kuyitegura aho bisaba gutumbika soya mu mazi amasaha umunani, kuyisya cyangwa kuyisekura, gushyiramo amazi ukayungururamo amata, ibisigazwa bikaba ari byo bivamo inyama ya Tofu.
Agira ati “Ibi biroroshye turifuza kongerera agaciro ibyo dukora, duhinga ibiboneka iwacu, ku ruhande rw’ibyo aha harimo akazi kuko izi nyama ziragurishwa, tuzarangiza tutajya gutega amaboko ngo dushakishe akazi, ahubwo tuzishingira inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi’.
Bageze ku rwego rwo gupima ubusharire bw’ubutaka
Aba banyeshuri kandi bamaze kugera ku rwego rwo kuvanga ibinyabutabire ku buryo bashobora gupima ubusharire bw’ubutaka, bakaba batanga ubujyanama mu mikoreshereze yabwo mu buhinzi hongerwamo ishwagara cyangwa ifumbire y’imborera n’imvaruganda.
Umunyeshuri ugaragaza uko imyunyu ngugu ikoreshwa mu kuvanga ibinyabutabire, asobanura ko bifasha kumenya ingano y’ubusharire bw’ubutaka, ukaba wamenya inyongeramusaruro wongeramo, imbuto watera muri ubwo butaka n’uburyo wahinduranya ibihingwa, ibyo akaba ari byo abahinzi bakeneye.
Agira ati “Twumva ko hari abajyanama b’ubuhinzi bafasha abantu gukora ubuhinzi bw’umwuga, abo burya baba bakeneye kumenya ibipimo bikenewe ngo ubutaka burumbuke, no kumenya ubwoko bw’ibihingwa byakwera mu butaka, ubwo bujyanama dushobora kubutanga”.
Umunyeshuri usobanura uko bakora amasabune akomeye n’ay’amazi, agaragaza ko bikorwa mu mavuta asanzwe yo guteka na avoka, bakongeramo imyunyu ngugu n’ibinyabutabire bihumuza, n’ibifasha gukora isabune y’amazi.
Avuga ko kuri ubu amasabune ahenze ku isoko bo bikorera ayo kumesa ku giciro gito, aho nk’isabune ikomeye yamesera umunyeshuri igihembwe cyose, igura ibihumbi bibiri (2000frw).
Asobanura ko kwiga ibinyabuzima, ubutabire n’ubugenge bifite akamaro ku banyeshuri, kuko bizabarinda kumara igihe kinini bicaye bategereje guhabwa akazi n’abandi, akifuza ko ubuyobozi bw’ikigo bwarushaho kubongerera ibikoresho bibafasha mu iterambere rya siyansi.
Mu bindi abanyeshuri barimo kwitegura gushyira ahagaragara, harimo ishyiga ryo gutekaho rikoresheje ingufu za rukuruzi, hagamijwe kugabanya ibicanwa no kubungabunga ibidukikije.
Hari kandi icyuma kireba kure gikoreshwa n’inzego z’umutekano mu kureba kure aho bari kugerageza gukora icyuma cyitwa Perisikopi, ishyirwa ku bwato bwibira mu mazi kurebera kure umwanzi bakaba bifuza ko bamenyerezwa n’ibigo bibishinzwe iryo koranabuhanga.
Ibyo abanyeshuri bakora bizafasha umuryango nyarwanda
Umuyobozi wa College ADEC Ruhanga, Bernard Biziyaremye, avuga ko bigisha iby’amasiyansi hagamijwe kuba indashyikirwa mu kwigisha siyansi mu Rwanda, kandi ko kugira ng bigerweho uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi.
Agaragaza ko ku byo bakora birimo ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima, hari ibyo babasha kwikorera nk’amasabune abafasha kunoza isuku, aho bakora isabune zishobora no kugurishwa ku masoko.
Biziyaremye nawe ahamya ko kuba abana hari ibyo biga gukorera ku ishuri bizafasha kwihangira imirimo, kuko iterambere rya siyansi rijyana n’iterambere ry’abaturage.
Agira ati “Abana biga ibintu bikenewe mu buzima bw’abaturage niyo mpamvu dukomeza gukora ibishoboka kugira ngo ejo navuga aho yize, bizagaragare ko ari icy’itegererezo mu ishuri kandi hagamijwe iterambere ry’Igihugu”.
Avuga ko kugeza ubu Leta ikomeza kubafasha ariko ubushobozi bukiri hasi, kubera ubukene bw’ikigo n’ababyeyi, by’umwihariko kubasha kwigurira ibikenerwa muri za Laboratwari, hakaba hakiri n’ikibazo cy’isomero kandi ikigo gifite ububiko bw’ibitabo, ikibazo cya Interineti nacyo kikaba kibahangayikishije.
Ababyeyi bafitiye abana babo icyizere
Ababyeyi barerera kuri College ADEC nabo bavuga ko batari bizeye ko abana babo bamaze kubona ubumenyi buhagije, ku buryo bizeye ko nibarangiza amasomo bazarushaho gufasha imiryango yabo.
Umwe muri bo agira ati, “Ibyo twabonye bazi gukora nk’amasabune, turumva ko ririya koranabuhanga atazaryicaza, ashobora kwishakishiriza atari ngombwa ko abona akazi muri Leta ahubwo akikorera”.
Nzayisenga Jean Damascene avuga ko kuba abana barimo kwiga ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku bihingwa, nko gukora amata ya soya n’inyama ya Tofu, byatuma umwana urangije amashuri yabasha kwiteza imbere.
Agira ati “Nanjye nahakuye isomo kuko mu rugo nzashobora kubikora, twe twize cyera ikoranabuhanga ritaraza twigaga dushushanya ibikoresho bya Laboratwari, tukayijyamo nka rimwe mu kwezi ariko bano bana urabona ko bamaze gutera imbere”.
Igihe ibyo aba bana bakora byahabwa agaciro na Minisiteri zihuriye ku burezi, byagarurira icyizere abari baratangiye kwanga kwiga siyansi, bavuga ko uyirangije mu Rwanda ntacyo aba shoboye kwikorera.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira abarezi badufashije kugera aho tugeze ubu ngubu kandi tubikuye ku mutima mwarakoze barezi beza tuzahora tubashimira aho turi hose
COLLEGE ADEC-RUHANGA!!! Gahore ku isonga warabitsindiye. Muduha uburere bwiza, Imana ibaduhere umugisha kandi natwe abanyeshuri banyu tuzahora twumvira inama mutugira ngo tubashe gutsinda science.
Nibyiza cyane bakomereze aho ejo heza haraharanirwa.
Bakomereze aho ahari ubushake byose birashoboka
ADEC ubaye ubukombe! Science and discipline ku isonga. ABA banyeshuli batamutse batewe inkunga, bagera kuri byinshi Kandi byiza, bikaba inyungu kuri bo, ababyeyi, ikigo,ndetse n’igihugu muri rusange.
Birakomeje ibindi nibyinshi cyane twiteguye kugeza byose kubana
Aba bana barashoboye. Byumvikane neza baramutse bitaweho nkuko tvet zihabwa ibikoresho (consumables), n’aba babigenewe na Reba cyangwa mineduc nkuko Rwanda polytechnic ibigenera amashuri y’imyuga, bagera ku birenze ibi mba ndoga umwami😂