Abiga muri Wisdom School barushaho gucengerwa n’amateka y’igihugu binyuze mu ngendo shuri

Abanyeshuri biga muri Wisdom School baravuga ko amateka mabi yaranze igihugu akwiye gusigira buri wese isomo ryo kudasigara inyuma mu bikorwa byo kucyubaka, kukigira cyiza no kukirinda amacakubiri.

Abanyeshuri biga muri Wisdom School banenze ubuyobozi bwabibye urwango n'amacakubiri bigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri biga muri Wisdom School banenze ubuyobozi bwabibye urwango n’amacakubiri bigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi babitangaje nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’inzu ndangamurage ya Richard Kandt; muri gahunda y’urugendo shuri rutegurwa n’ishuri Wisdom School kugira ngo ritegure abana bafite ubumenyi buhagije ku mateka y’igihugu.

Uru rugendo shuri barukoze ku matariki ya 11 n’iya 12 Kamena 2019. Urwibutso rwa Kigali aba banyeshuri basuye ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 b’Abatutsi bazize Jenoside. Bakihagera basobanuriwe uko politiki y’amacakubiri yabibye urwango, Abatutsi baratotezwa kugeza ubwo Jenoside ishyizwe mu bikorwa mu mwaka w’1994, abarenga miliyoni bakicwa mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Karinda Linda umwe mu biga muri Wisdom School yagize ati: “Ni ibintu bibabaje kumva Abanyarwanda baratakaje ubumuntu bagashyira imbere amacakubiri yatumye na Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa. Aya mateka twajyaga tuyumva bayatwigisha mu ishuri gusa, kuba twigereye hamwe mu hantu habitse ayo mateka, tugasobanukirwa uko igihugu cyacu cyasenyutse, bizatuma turushaho gukora ikinyuranyo cy’uko abagisenye babigenje, twe duharanire gukora ibyiza bishingiye ku kubaka amahoro arambye”.

Nkusi Jean Claude, umurezi muri Wisdom School avuga ko urugendo shuri rutegurwa buri mwaka rugafasha abanyeshuri kwiyungura ubundi bumenyi
Nkusi Jean Claude, umurezi muri Wisdom School avuga ko urugendo shuri rutegurwa buri mwaka rugafasha abanyeshuri kwiyungura ubundi bumenyi

Aba banyeshuri bagereranya uru rugendo shuri bateguriwe n’Ishuri Wisdom School nk’umuyoboro wo gusigasira ibyiza igihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Banasuye ingoro ndangamateka ya Richard Kandt, Umudage w’umukoloni wabaye rezida (resident) wa mbere mu Rwanda mu mwaka w’1907(twamugereranya na ambasaderi wari uhagarariye icyo gihugu). Aha ho batambagijwe ibice bitatu bigize iyi nzu bibitse amateka y’u Rwanda mu buryo bw’ibikoresho, inyandiko n’amafoto byo mu gihe cy’ubukoloni, mbere na nyuma yabwo.

Uru rugendo shuri rutegurwa n’Ishuri Wisdom School buri mwaka kugira ngo bifashe abanyeshuri kumva neza amasomo bahabwa no kwibonera n’amaso yabo ibyo baba bigishijwe nk’uko Nkusi Jean Claude umwe mu barezi b’iri shuri yabihamirije Kigali Today.

Ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanuriwe amateka ya Jenoside n'uko abahashyinguwe bishwe urw'agashinyaguro
Ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanuriwe amateka ya Jenoside n’uko abahashyinguwe bishwe urw’agashinyaguro

Yagize ati: “Twifuje ko aba banyeshuri bamenya ibikubiye mu mateka y’igihugu babyiboneye n’amaso yabo bitarangiriye mu kuyabigisha mu ishuri gusa; ni abana twitezeho kuzavamo abayobozi mu gihe kizaza bazadufasha kubaka igihugu kizira amacakubiri. Tutaberetse hakiri kare uko amacakubiri yabaye inzitizi z’igihugu n’uburyo cyayigobotoye, bishobora kubagora kugikorera kuko hari byinshi baba badasobanukiwe”.

Akomeza asobanura ko uru rugendo shuri rukorwa buri mwaka aho abanyeshuri basura ibikorwa by’amateka n’ubumenyi biri hirya no hino mu gihugu; umusaruro bitanga akaba ari ukubakangura mu buryo bw’imitekerereze no kubongerera ubumenyi burenze ku bwo ishuri ribaha kubera ko ibyinshi baba babyiboneye n’amaso yabo.

Uretse Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ingoro ndangamateka ya Richard Kandt, abanyeshuri biga muri Wisdom School mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye banasuye zimwe mu nganda za ba rwiyemezamirimo ziri mu Karere ka Rulindo, kugira ngo babigireho uko mu minsi iri imbere bashobora kuvamo Abanyarwanda bikorera kandi batanga akazi kuri benshi.

Iyi ni ingoro ndangamateka ya Richard Kandt abanyeshuri ba Wisdom School basuye
Iyi ni ingoro ndangamateka ya Richard Kandt abanyeshuri ba Wisdom School basuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka