Abiga muri Wisdom School bagaragaje ubuhanga mu masomo y’ubumenyingiro

Nyuma y’ibyumweru bitatu bishize umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye, abana biga muri Wisdom School bagaragarije ababyeyi babo ibyo bakora mu bumenyingiro biga, ababyeyi batungurwa no kubona ko abana babo bamaze kugera ku ntera yo kuvumbura bimwe mu byo u Rwanda rubona rubanje kwitabaza amahanga.

Abana bahise bakorera amasabune imbere y'ababyeyi babo
Abana bahise bakorera amasabune imbere y’ababyeyi babo

Mu byo abo bana bagaragarije ababyeyi ku itariki 02 Gashyantare 2020, bahereye ku bumenyi bw’indimi eshanu zigishwa muri iryo shuri ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Igishinwa.

Nyuma yo kugaragaza ubumenyi mu ndimi, abana bagaragaje ubumenyi mu dushya bagiye bahanga birimo ikoreshwa rya Drones (utudege duto tugutuka nta mu pilote), Robot, amasabune, amavuta yo kwisiga, Mayoneze, amarangi n’ibindi.

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, yavuze ko iryo shuri rifite gahunda yo guha abana ubumenyi, n’ubumenyingiro muri siyanse, hakaba na gahunda yo gutoza abana udushya tujyanye n’ikoranabuhanga, hagamijwe gufasha abana gukura bazi kuvumbura udushya no kwihangira imirimo.

Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School arasaba ko ikigo gishinzwe ubuziranenge cyasura Wisdom bakareba ibyo abana bakora
Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom School arasaba ko ikigo gishinzwe ubuziranenge cyasura Wisdom bakareba ibyo abana bakora

Agira ati “Icyiciro cyose umwana arangije, haba mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, umwaka wa gatatu w’ayisumbuye n’umwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye, avuye muri Wisdom School agomba kuba afite ubumenyi bumufasha kuvumbura, guhanga udushya no kwihangira imirimo”.

Akomeza agira ati “Kuba abana bagaragaje uburyo Drones ikora n’uburyo igomba kugurutswa, bakaba bafite n’imishinga yo gukora Drones zabo, bamwe bakaba bakoze amarangi, amasabune atandukanye, ibi bituma umwana agira inyota nyinshi kugira ngo abe umuvumbuzi kuko Wisdom School turagira ngo ibe ikigo cy’ubuvumbuzi, kugira ngo Made in Rwanda natwe nk’abana b’Abanyarwanda tubigiremo uruhare runini cyane”.

Abana ubwo bagaragarizaga ubumenyingiro imbere y’ababyeyi babo, wabonaga ababyeyi basa n’abatunguwe aho bamwe bavugaga ko abana babo bagiye kubafasha mu mibereho y’ubuzima bwabo buri imbere.

Mu kiganiro bamwe muri abo bana bagiranye na Kigali Today, bayitangarije ibanga ryabo mu gukora ibintu binyuranye bituma n’ababyeyi bababonamo ubushobozi, bavuga ko babiterwa n’abarimu beza, n’ubushake bubaranga.

Urugamba William uri mu itsinda rikora amarangi agira ati “Mu mwaka wa gatatu tumaze kumenya neza gukora amarangi, amavuta, mayoneze, n’ibindi. Byose tubikesha abarimu beza n’ubuyobozi badutoje umuco wo kugira intumbero zo kuvumbura no kwihangira imirimo natwe tukabikora tubikunze”.

Masoyinyana Rugasa Gäélle wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, uri mu itsinda ry’abakora ubushakashatsi kuri Drone, yagize ati “Drone twabonye ari ingirakamaro ku gihugu dutekereza kwiga uburyo ikora, ubu twamenye ibiyigize n’uburyo iguruka, ubu tugeze ku rwego rwo kwivumburira Drone aho mfite inzozi zo gukora Drones zitwara abantu”.

Masoyinyana Gaelle umwe mu bari mu itsinda ryiga ku bushakashatsi bwa Drone
Masoyinyana Gaelle umwe mu bari mu itsinda ryiga ku bushakashatsi bwa Drone

Mugenzi we witwa Ndayambaje yasobanuye ibice by’ingenzi bigize Drone agira ati “Mu bice by’ingenzi bya Drone harimo imipanga, moteri, batiri,umutima n’ibindi. Kugira ngo Drone iguruke ni uko (Imipanga) amababa ane ayigize atikaragira mu cyerekezo kimwe aho abiri yikaragira mu cyerekezo kimwe andi abiri mu kindi cyerekezo mu rwego rwo kwirinda ko drone yakora impanuka.

Ndayambaje avuga ko inzozi ze ari ugukora ikompanyi ikora Drones z’ubwoko bwinshi burimo iyatwara umuntu, itwara ibicuruzwa, ifata amafoto, n’icunga umutekano mu kirere yifashishije ibyuma bifata amashusho (Cameras) mu rwego rwo kunganira Polisi.

Ngo kimwe mu bishimisha abo bana bikabaha n’imbaraga zo gukomeza guhanga udushya no kuvumbura, ni uko ibyo bakora byifashishwa mu kigo, aho amarangi bakora ubu ari yo agiye gusigwa mu nyubako igenewe Laboratoire ya Wisdom School, amasabune na yo agakoreshwa mu misarani no mu gusukura ibyombo.

Murigande Richard yagize ati “Twishimiye ko amarangi dukora ari yo tugiye gusiga mu nyubako ya Laboratoire. Nta kintu kidushimisha nko kujya mu nzu ugiye kwiga ukumva ko irangi riyisize ari wowe warikoze”.

Abiga muri Wisdom School bazi no gukora amarangi
Abiga muri Wisdom School bazi no gukora amarangi

Umumararungu Kenie we yagize ati “Ibi birashimishije, ubu mu kigo cyacu si ngombwa ko bagura amasabune n’amarangi, ubu n’iwacu nibakenera kubaka ndahari, nta mpamvu yo kujya kugura amarangi mu isoko narigiye kuyakora muri Wisdom”.

Nyuma y’uko abana bagaragariza ababyeyi ibyo bagezeho mu mikoro ngiro, bamwe mu babyeyi barerera muri Wisdom, baravuga ko urwego n’ubuhanga abana babo bagezeho mu bumenyingiro byabatunguye, bavuga ko kubasura byababereye umwanya mwiza wo kumenya intera abana babo bamaze kugeraho mu nzira yo guhanga imirimo.

Karangwa Thimothé agira ati “Ibyo abana batweretse byaturenze, twabonye amasabune atandukanye n’amavuta, harimo n’aya Movit twari twarabuze kubera ko yaturukaga muri Uganda, ariko abana bacu bigaragara ko bafite icyerekezo kizima bari kuyakorera ahangaha. Ni igisubizo ku bibazo igihugu gifite, badukoreye amasabune yo gukaraba n’ayo gukoropa, ayoza ibirahuri, amavuta yo kwisiga, byaturenze. Iri shuri ni igicumbi cy’ubumenyingiro”.

Uwitwa Silas Mbonimana we yagize ati “Ibyishimo dukuye hano birenze urugero, abana bacu hari ibyo biga birimo gukora amasabune, amavuta n’amarangi ni byinshi bizabagirira akamaro mu munsi iri imbere. Abana barashabutse baravuga ibyo bazi, murabona uburyo bagiye babikora kandi babisobanura neza imbere y’abantu basaga igihumbi? Ubu no mu biruhuko, aho kwirirwa bagenda baganira ubusa, bazajya bahugira mu mishinga yabo”.

Mukarugomwa Noella we yahise afata umwanzuro wo kubagurira isabune mu rwego rwo kwereka abana babo ko babashyigikiye.

Bimwe mu byo abana bamurikiye ababyeyi nyuma yo kubikorera mu maso yabo
Bimwe mu byo abana bamurikiye ababyeyi nyuma yo kubikorera mu maso yabo

Ati “Nguze amasabune ngiye kujya nkoresha mu bijyanye n’isuku. Icupa rimwe ni amafaranga 1500. Njye mbyandenze cyane ku buryo na n’ubu ntariyumvisha ko umwana yakora ibintu nabonye. Mbega amarangi, mbega amasabune na mayoneze nziza. Nateze mva mu Karere ka Nyamasheke, ariko ntabwo urugendo rwanjye rubaye imfabusa, mbonye byinshi kandi twiteguye kubafasha kugera ku nzozi zabo”.

Mu gihe abana biga muri Wisdom bakomeje guharanira kugera ku nzozi zabo zo guhanga udushya muri gahunda ya Made in Rwanda, ubuyobozi bw’iryo shuri bwagaragaje imbogamizi z’uko ikigo gishinzwe ubuziranenge kitaraza kubasura, bagasaba ko basurwa kugira ngo ibikorwa n’abana bitangire gufasha abaturage mu cyifuzo cyatanzwe na Nduwayesu Elie, umuyobozi wa Wisdom School.

Ni igitekerezo n’ababyeyi bakiriye neza, aho bifuza ko ibikorwa n’abana babo byemerwa n’inzego zibishinzwe, bikaba byagezwa ku banyarwanda bakabikoresha batiriwe bategereza ibiva mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wisdom school ni ishuri riteye imbere cyane mu myigire ndetse no guhanga udushya mu bumenyi n’ikorana buhanga.Neza ryaba ishuri rikuru.
Bakomerezaho

Claver Numviyimana yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ibivugwa ni byinshi, ibimurikwa nabyo ni byinshi ku buryo byinjiye mu iterambere ry’umuturage Afurika yagera kure, ndasaba Wisdom School bakore uruganda rw’amasabune, amarange bijye ku isoko, bakore drone zikore imirimo, ku buryo ibigo by’ubushakashatsi ndetse n’amashuri bifasha umuturage guhindura ubuzima na Leta ibatere inkunga ishoboka bitari ibyotuzahora muri turashoboye turabizi ubumenyi buruzuye ariko nta gikorwa giteza imbere igihugu.Ndibaza ukuntu umushinwa yiharira amasoko yo kubaka ibikorwa bikanyobera,nkareba MINISANTE yisobanura ku ibura ry’abaganga , MINEDUC yabuze abarimu b’amashuri,twananiwe kwikora ikibiti,cure dent, urwembe, isahane,igikombe ikiyiko,.. Abanyarwanda turiga cga ntitwiga? ni planning yananiranye?mu mbwire.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka