Abiga muri TVET bashyiriweho uburyo buzatuma babashaka gukomeza muri kaminuza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga, Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), kiratanganza ko mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/ TSS), bagiye gutangira kwiga muri porogurame (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Ni gahunda igomba gutangirana n’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, uteganyijwe gutangira tariki 26 Nzeri 2022, aho abanyeshuri barangije mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bazajya biga buryo buvuguruye, butangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki.

Ni Porogurame zigera ku 10 zose zikubiye mu nkingi z’ubukungu bw’Igihugu, aho abazajya barangiza mu mashuri ya TSS bazajya baba bafite ubumenyi bwimbitse mu bumenyi (Techinology) butandukanye kandi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ariko kandi bwatuma bakomeza muri kaminuza.

Iyo gahunda irimo ikoranabuhanga rya mudasobwa (ICT, Software development, artificial intelligence), Ubwubatsi bw’ibikorwa remezo bigezweho, inzu, amateme n’imihanda (Construction Technology and Public works), Tekinoloji ikoreshwa mu nganda (Manufacturing Technology), Ingufu z’Amashanyarazi yaba akoreshwa mu nzu ndetse no mu nganda (Domestic electricity, Industrial electricity and Renewable electricity).

Hari kandi na Tekiniki y’isakazamakuru n’itumanaho (Electronics and Telecommunication), Ubuhinzi bugezweho (Agriculture Mechanization and Irrigation Technology), Gutunganya umusaruro ukomotse ku buhinzi (Food Processing), Amahoteli n’Ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), Tekiniki ikoreshwa mu binyabiziga no muri gahunda yo gutwara abantu n’ibintu (Automobile Technology), hamwe n’Ubuhanzi n’Ubugeni (Arts and Crafts).

RTB ivuga ko impamvu y’iryo vugurura ari uko bagira ngo bahuze n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo uyu munsi, kuko hari ibitaragendaga neza mu byakoreshwaga mbere.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko izi porogurame zose zizatangirwa muri TSS.

Ati “Izi poroguramu ni nshya, zigiye gutangira gutangirwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (TSS) dufite mu gihugu hirya no hino, kandi zirafungura amarembo ku mwana wese watsinze icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ushaka kugendana na tekinoloji, ariko ushaka no gufungura amarembo mu gihe yakenera gukomeza muri kaminuza iyo ari yo yose ku buryo bwihuse”.

Akomeza agira ati “Twizera ko umwana uzaba arangijemo azaba afite ubushobozi bwo kuba yakorera mu Rwanda n’ahandi hose yashaka kuba yajya ku Isi. Turimo turashyira imbaraga mu kongera ibikoresho bigezweho kugira ngo abana bige kwitegura kuzaba mu Isi iri imbere”.

Imibare ya Minisiteri y’uburezi igaragaza ko byibuze 80% by’abanyeshuri barangiza mu mashuri ya TVET, babona akazi ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri ya TVET, bavuga ko bitewe n’ukuntu baba bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo, batinzwa gusa no kurangiza amasomo yabo.

Joyeuse Ujeneza warangije amasomo mu bijyanye n’ubukanishi ati “Umuntu arangiza afite ubumenyi akabukomezanya ahandi. Nkanjye ubu nkorera mu igarage, binavuze ko nshobora kubona ahandi hejuru yaho, naho nahajya bitewe n’ubumenyi n’ubushobozi mfite”.

Kugeza uyu munsi amashuri ya TVET yigamo 31.9%, RTB ikaba ivuga ko mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 baziyongera bakagera kuri 45%, mu gihe mu mwaka wa 2023/2024 bazagera kuri 60% ari nayo ntego ya Leta.

Mu Rwanda habarirwa amashuri ya TVET 492 yigishamo abarimu 6631, mu gihe abanyeshuri barenga ibihumbi 102.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muarakoze cyane, Gusa mukomeze murebe no kuyandi ma Department nka Mining Technology kuko ingufu zishyirwa muriyo ziracyari hasi ( nke).

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 15-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka