Abiga muri INES-Ruhengeri ntibazihanganira abapfobya Jenoside

Abanyeshuri biganjemo urubyiruko biga muri INES-Ruhengeri, baremeza ko biteguye guhangana n’umuntu wese wifashisha imbuga nkoranyambaga apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri ngo ntibazajenjekera abapfobya Jenoside
Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri ngo ntibazajenjekera abapfobya Jenoside

Ni muri gahunda ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yo gusobanura amateka ya Jenoside mu bigo binyuranye, aho amatsinda anyuranye y’aba Senateri akomeje gusura Kaminuza n’amashuri makuru basobanura amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Visi Perezida wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, Senateri Habineza Faustin watanze ikiganiro muri INES-Ruhengeri ku wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, yibanze ku ngingo ijyanye na gahunda yo kwizihiza isabukuru ya 71 y’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya icyaha cya Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 9 Ukuboza 1948, aho Senateri Habineza yasobanuriye abanyeshuri n’abarimu mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri amateka ya Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose, aho yabasabye gushishikarira kumenya ayo mateka, bakora ubushakashatsi ndetse bagatangira no kuyandika.

Senateri Habineza Faustin yatanze ikiganiro muri INES-Ruhengeri
Senateri Habineza Faustin yatanze ikiganiro muri INES-Ruhengeri

Senateri Habineza kandi yasabye abo banyeshuri kubyaza umusaruro ubushobozi bahabwa bwo kugera ku mbuga nkoranyambaga, kubukoresha barwanya abakomeje kwifashisha izo mbuga bapfobya Jenoside bagoreka n’ayo mateka.

Bamwe mu banyeshuri baganiye na Kigali Today nyuma y’ibyo biganiro, bagaragaje inyota yo kumenya ayo mateka ya Jenoside, aho biyemeje gutanga umusanzu wo guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.

Umutesi Mariam ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori muri INES-Ruhengeri, wiga mu mwaka wa kabiri mu bumenyi bwa mudasobwa (Computer Science), yagize ati “Muri iki kiganiro tumaze guhabwa, icyo nkuyemo ni ugutanga umusanzu wo kwegera urubyiruko. Hano dufite itumanaho rihagije, imbuga nkoranyambaga tujyaho tugomba kuzikoresha neza turwanya abakomeje gupfobya Jenoside”.

Akomeza agira ati “Biradusaba gusoma ibitabo, tukandika ariko dufite ingero zifatika z’amateka y’aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze. Aya mateka anyeretse ko ngomba gukanguka, ngasoma nkamenya byinshi ku mateka yanjye ku buryo na ba bandi baza bashaka gupfobya Jenoside, nzajya mbaha ingero zifatika mvuguruza ibinyoma byabo”.

Nshimiyimana Norbert, Umuyobozi w'abanyeshuri muri INES-Ruhengeri
Nshimiyimana Norbert, Umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri

Umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri, Nshimiyimana Norbert, we yagize ati “Urubyiruko ni rwo rwakoreshejwe muri Jenoside, ariko tubonye ko rufite n’imbaraga nyinshi zo kureba ku mbuga nkoranyambaga abapfobya Jenoside, akaba ari rwo rusubiza rubanyomoza. Ntituzajenjekera abakomeje gupfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga”.

Mu bibazo binyuranye abanyeshuri babajije, bagaragaje inyota yo gutanga umusanzu wabo mu kurwanya abapfobya Jenoside, ariko bagaragaza imbogamizi bahura na zo z’ibitabo bivuga kuri Jenoside bikiri bike mu gihugu.

Dr Niyonzima Niyongabo Francois, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri wungirije ushinzwe amasomo n'ubushakashatsi
Dr Niyonzima Niyongabo Francois, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi

Dr Niyonzima Niyongabo François, Umuyobozi wungirije muri INES-Ruhengeri ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, kuri iyo ngingo yahumurije abanyeshuri, aho yavuze ko mu isomero ry’iryo shuri hagiye kongerwa ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside.

Yagize ati “Icyo tugiye gufasha abanyeshuri, mu isomero rya INES-Ruhengeri tugiye kongera ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Turabyongera kandi biri mu ndimi zinyuranye, mu Kinyarwanda, mu Gifaransa mu Cyongereza no mu Giswahili. Abanyeshuri bacu tubategerejeho umusanzu ukomeye mu kubeshyuza inkuru z’abapfobya Jenoside. Kubera ko bajijutse hari ingengabitekerezo ikigaragara no ku ishyiga, barasabwa kujya guhangana na yo babeshyuza ibinyoma by’abashaka gupfobya Jenoside”.

Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri bari bafite inyota yo kumenya byinshi ku mateka ya Jenoside
Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri bari bafite inyota yo kumenya byinshi ku mateka ya Jenoside

Senateri Habineza, yashishikarije abo banyeshuri kwandika amateka ya Jenoside, aho yabemereye ubuvugizi bw’ibitabo by’amateka ya Jenoside mu nzego zinyuranye, bizabafasha mu kwandika ibyabo, bihatira kwigisha amateka bafiteho ubumenyi buhagije.

Senateri Habineza yishimiye ubushake bwagaragajwe n’abanyeshuri bo muri Ines-Ruhengeri mu gutanga umusanzu wo kwigisha amateka ya Jenoside no guhangana n’abakomeje kuyipfobya.

Ati “Muri rusange, nabonye ari abanyeshuri bafite ubwenge, bafite ubushake bwo kumenya no kwandika ayo mateka nk’uko twabibasabye. Nk’uko babyifuje, tugiye kubakorera ubuvugizi bw’uburyo ibitabo by’amateka ya Jenoside byabageraho, kandi n’ubuyobozi bwa INES bwabitwemereye ko bigiye kuboneka ari byinshi mu masomero yayo”.

Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri babajije ibibazo bitandukanye ku mateka ya Jenoside
Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri babajije ibibazo bitandukanye ku mateka ya Jenoside
Abenshi mu bitabiriye icyo kiganiro ni urubyiruko
Abenshi mu bitabiriye icyo kiganiro ni urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka