Abiga mu nderabarezi (TTC) bagiye kujya biga kaminuza ku buntu

Abanyeshuri biga uburezi muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, baravuga ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwiga uburezi nyuma y’aho Leya y’u Rwanda, ibemereye kuzajya biga kaminuza ku buntu ndetse ikongerera n’abarimu umushahara.

Minisitiri w'Intebe yaganiriye n'abigira kuba abarimu kuri bimwe mu byo babateganyiriza
Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’abigira kuba abarimu kuri bimwe mu byo babateganyiriza

Ibi babyijeje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, nyuma yo kubabwira imigambi bafitiwe yo kuzajya biga amashuri ya Kaminuza ku buntu, kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ndetse no kongererwa umushahara.

Ku wa 11 Gashyantare 2019, nibwo aba banyeshuri basuwe na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, ndetse n’abandi baminisitiri barimo abafite inshingano mu burezi. Minisitiri w’intebe yabwiye abitegura kuba abarimu ko Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga ku burezi aho igiye gutangira gufasha umwarimu kwiteza imbere mu buryo butandukanye, burimo kuzajya bishyurirwa amashuri ya Kaminuza kugera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Yagize ati “Twemeje ko tugiye kongera imbaraga mu mashuri ya TTC tukongera imbaraga mu mashuri mujya kwigiraho kwigisha n’umushahara wa mwarimu twawongeyeho udufaranga turinganiye, nka Leta, uburezi tubushyizemo imbaraga nyinshi cyane.”

“Abana baziga muri TTC bagiye kuzajya bahabwa amahirwe yo kwiga kaminuza dushingiye ku manota aho muzajya mwigisha imyaka itatu mu mashuri abanza hanyuma mujye kwiga kaminuza ku busa bya bindi bita inguzanyo mwe ntimuzajya muyishyura mu gihe abandi bayishyura.”

Abanyeshuri biga muri za TTC, bavuga ko bagiye kongera ingufu mu myigire yabo kubera ibyiza Leta yabashyiriyeho
Abanyeshuri biga muri za TTC, bavuga ko bagiye kongera ingufu mu myigire yabo kubera ibyiza Leta yabashyiriyeho

Twagirayenzu Emmanuel yiga mu Nderabarezi (TTC) i Rubengera aho atozwa kuzaba umwarimu. Avuga ko mbere basa n’aho bari baratereranywe kandi nyamara bari mu bantu b’ingenzi bakwiye gutekerezwaho, icyakora ubu icyizere bari bamaze iminsi baratakaje ngo cyongeye kugaruka.

Ati “Byaratubabazaga kuko twabonaga uburezi nta gaciro buhawe ariko tugendeye ku byo Minisitiri atubwiye biradushimishije cyane abenshi bumvaga ko kwiga uburezi atari byiza bitewe n’uko bahembwa make kandi bakaba batarigaga kaminuza. Amafaranga yongeweho aradushimishije cyane kuko tubikora tubikunze. Minisitiri atwijeje ko umuntu wiga uburezi azajya arihirwa na Kaminuza biradushimishije cyane.”

Mugenzi we witwa Uwizeyimana we yagize ati “Twakundaga kwibaza tuti niba mwarimu ari we wagejejeho abantu bose bakomeye ubumenyi kuki ari we uhabwa amafaranga make ugereranyije n’abandi? Ariko ubu twishimiye ko yongerewe agaciro.”

Bamwe mu banyeshuri biga uburezi bishimiye uburyo Leta irimo kugenda ibatekerezaho
Bamwe mu banyeshuri biga uburezi bishimiye uburyo Leta irimo kugenda ibatekerezaho

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko amashuri nderabarezi azajya aterwa inkunga zifasha abayigamo zirimo kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri. Ikindi kandi ni uko nyuma yo kurangiza amashuri nderabarezi bazajya bakora imyaka itatu bahite bajya kwiga kaminuza batishyura hagendewe ku manota.
Abazajya barangiza bafite amanota meza bazajya bahabwa andi mahirwe yo gukomeza (Masters) mu gihe biyemeje gukomeza mu burezi ndetse n’umushahara ukiyongeraho 10%, ukwoyongera k’uwo mushahara bikazatangirana n’ukwezi kwa Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

nibyiza cyane nizereko nabarangije mbere baziga

akayezu christian yanditse ku itariki ya: 20-01-2022  →  Musubize

Ese mwatubariza igihe amanota yacu muri ttcs azasohokera? Murakoze

Uwumuremyi dani yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ese mwatubariza igihe amanota yacu muri ttcs azasohokera? Murakoze

Uwumuremyi dani yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Uburezi ni urufunguzo rw’iterambere, igihugu cyacu gikeneye uburezi bufite ireme kugurango abaturage barusheho kubyazwa umusaruro. ndashimira minisiteri yúburezi kuko ireba ibyíngenzi

IRAKOZE yanditse ku itariki ya: 2-04-2019  →  Musubize

ndashaka kuguha amakuru unyandikire kuri email cgw umumagare 0786961706

Ni clement yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Byiza cyane.

NIYOTUBIKESHA JEAN NEPOMUSCENE yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane kuko izafasha abarezi abarezi kurushao gutyaza ubwenge

NIYOTUBIKESHA JEAN NEPOMUSCENE yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Turashimye rwose nagato kava Ku iguye Leta y’ubumwe iragahoraho icyakora banatekereze kuri bene wacu babarimu bigisha Primary bagiye kwigisha ari A2 agahita ahangana nibihumbi 40000frw,bivamo amutunga icumbi,kugura udukoresho twibanze ,gushyingirwa kuko abenshi babaga ari urubyiruko akaba atangiye no kubyara hungu na kobwa none kwiga kaminuza byaramunaniye kandi TWA twana twe natwo twatangiye gukonsoma ndetse dukeneye kujya kuishuri minerval ntishoboka murumva ko nubundi 10% y’ibihumbi 40000 ntiyagura na uniform yumwana umwe bagume bamutekerezeho kuko kujya kwigisha abundi abawe baburaye babuze nigikoma bari kubirukanira mineral Ku ishuri sinzi uburere wabaha .Muri make ntamutima utuje uba ufite nubundi Leta numubyeyi nigume ifubike nahubundi twarashize.

Fabien yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

KWIGA ni byiza kubera ko bituma tujijuka kandi tugatera imbere.Icyo nsaba abanyarwanda bize,nuko bakunda gusoma.Usanga abanyarwanda nyamwinshi bize badakunda gusoma.Ariko wajya I Burayi,Uganda,Kenya n’ahandi,ugasanga abantu baho bakunda gusoma.Urugero iyo bari mu ndege cyangwa muli taxi.Nk’umukristu,ikindi nsaba abantu ni ugusoma no kwiga bible.Nicyo gitabo rukumbi kitwereka "the mankind future" n’ukuntu twabona ubuzima bw’iteka,Imana ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma.Icyo gitabo kandi kitwereka yuko abibera mu byisi gusa ntibashake Imana batazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma 1 Yohana 2:15-17.Yesu akiri ku isi,yibandaga kwereka abantu ko kwibera mu byisi gusa bidahagije,niba dushaka kuzaba muli paradizo.

gatera yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Nibyiza ariko kdi ntibikwiye kumvikanako 10%ryagejeje umwarimu kumushahara akwiye kuko n’ubundi abo banganya amashuri baracyamurusha cyane. Byaba byiza buri ngengo y’imari agiye ayigenerwaho akantu nkaka.

Tumurere yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza kuri mwalimu w’ejo hazaza, twese dukesha ubumenyi ndetse n’uburere, ntagushidikanye bizagira impinduka nziza Ku ireme ry’uburezi. Dushimire cyane government yacu ireba impande zose. Arko kandi tukiri Ku burezi ndetse n’imishahara haracyarimo akandi kantu, umuntu wize kaminuza ahabwa idenyi rya miliyoni 2 yiga ibya Engineering yarangiza akajya kwigisha mu mashuri w’ubumenyi ngiro (wda) ntabwo akwiye umushahara umwe n’uwize kaminuza yiga uburezi agurizwa ibihumbi 600, nako bazakarebeho.
Murakoze

Pascal yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka